Dr Théogène Rudasingwa ati:”NYAKWIGENDERA INYUMBA AZIZE UBUHEMU BWA KAGAME”

    Aloysea Inyumba yitabye Imana, asize abana , umugabo, abavandimwe n’incuti. Inyumba apfuye akiri muto, agifitiye akamaro umuryango we n’abanyarwanda muri rusange.

    Inyumba yari umuvandimwe wanjye. Kandi, nk’umuntu wakoranye nawe hari icyo namuvugaho. Inyumba yaranzwe n’ubwitange, umurava, ubutwari n’urukundo mu guharanira inyungu za FPR, igihe abenshi muri uwo muryango babonaga ko ari nazo nyungu z’abanyarwanda bose.

    Hagati aho, Kagame n’agatsiko ke batesheje FPR umurongo, ubu bakaba bakoresha uwo muryango ku nyungu zabo bwite, binyuranye n’ibyifuzo n’inyungu z’abanyamuryango n’abanyarwanda. Inyumba yashyize umutsi ku ryinyo, arihangana, akomeza gukorera Kagame n’ubwo yarajijukiwe bihagije azi neza ko FPR yataye umurongo. Nibyo, muri uko gukoreshwa hari abagira bati yari afite iyo nenge. Nta mwiza wabuze inenge. Ukiri kw’isi wese agira inenge.

    Kagame yahemukiye Inyumba, nk’uko yahemukiye bangenzi be benshi muri FPR, nk’uko ahemukira ubutitsa abanyarwanda.

    1) Mu myaka yashize Kagame n’agatsiko ke badukwijemo ibihuha ngo Inyumba n’umuhutukazi, ngo abantu be kumwizera. Kagame yamutumyeho umwe mu basirikare bamurinda ngo abimubwire, ngo kandi amubwire ko nagira undi abibwira, cyangwa agahunga ko bazamwiyicira.

    2) Inyumba arwariye Nairobi Kagame yohereje abakozi ba Nziza na Dan Munyuza kujya kumucuza, kumwambura inyandiko no kumusinyisha bamuvana kuri za accounts mu ma banki hirya no hino kw’isi aho Kagame abitsa ibyo yasahuye FPR n’abanyarwanda.

    3) Inyumba yigeze kohereza umwana we mukuru kwiga muri Amerika, Kagame ategeka ko umwana agaruka. Abana ba Kagame bo biga hano muri Amerika.

    4) Inyumba apfuye ari umukene, kuko yari afite ubupfura n’uburere bwo kutiba nka Kagame. Umutungo Kagame yigwijijeho, ntacyo yigeze asagurira Inyumba wabaye umubitsi we igihe kirekire.

    Inyumba apfanye agahinda. Inyumba apfanye amabanga menshi kandi akomeye.

      Ese intore za Kagame na FPR zivana isomo ki mu rufpu rwa Inyumba?

    Icya mbere n’uko Kagame areba buri munyamuryango wa FPR, buri munyarwanda nk’ingwate ye. Iyo Inyumba aza kugira uburenganzira busesuye, aba yarashatse ibindi akora cyangwa akava ku ngoyi ya Kagame akigira mu bindi bihugu.

    Icya kabiri n’uko Kagame afata buri mu nyamuryango wa FPR nk’igikoresho akoresha ubuzima bwagishiramo akakijugunya, akakita ikigarasha cyangwa ibirohwa, agafunga cyangwa akica. Ese abiyita intore ntibasubiza amaso inyuma ngo bibaze? Ubu se Pasteur Bizimungu, Patrick Mazimpaka na Jacques Bihozagara ntabwo bareba aho baryanitse? Ese da, niba Nyamwasa, Rudasingwa, Karegeya na Gahima bo barabaye ibigoryi, ibisambo n’abagambanyi nk’uko Kagame avuga, abandi bo bazize iki cyangwa bazira iki: Seth Sendashonga, Stanslas Biseruka, Wilson Rutayisire (Shaban), Col Ngoga, Alexis Kanyarengwe, n’abandi benshi tutarondora? Wowe wiyita intore wunva Inyumba nabo bose waba ubarushije iki? Uyu munsi ni Inyumba, ejo ni wowe.

    Icya gatatu n’uko ibikorwa bitarimo ubumuntu n’urukundo amaherezo bitabona agaciro k’umuntu ku giti cye, bityo umuntu akazarinda ajya ikuzimu yitwa ngo akorera umuryango cyangwa igihugu yariburiye akanya n’umuryango we. Ibi si FPR bireba gusa. Ni abanyarwanda twese, n’abari muri opposition. Hakwiriye kuba akanya umuntu yisigira ku giti cye katavogerwa na Leta n’imiryango dukorera.

    Inyumba yari intwari wakwifuza kuba hamwe nayo ku rugamba. Reka ndangize mbabwira akantu gato ariko kerekana uko Inyumba yari umurwanashyaka w’imena. Mu gihe cy’urugamba rwa FPR twari mu Bubiligi jye nawe dufata tagisi. Uko igenda ibara amafaranga yiyongera Inyumba abura amohoro tutaragera iyo tujya. Aravuga ati abaye menshi tuvemo. N’uko tuyivamo tugendesha amaguru, kandi ubwo yari yikoreye igipfunyika cy’amadollari arenze 100,000 abikiye guhahira abana ku rugamba.

    Reka dushimire Imana ko yaduhaye Inyumba, kandi ko mu buzima bwe yakoreye ibirenze inyungu ze bwite.

    Theogene Rudasingwa

    Comments are closed.