IMWE MU NKINGI YA MWIKOREZI YA POLITIKI YA FPR IRAGIYE

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

N’ubwo atari ikintu gishishikaje kwandika kurupfu rw’umuntu wari ku isonga ry’ingoma duhanganye kandi tukaba tuyirega gutsemba abanyarwanda benshi hutu tutsi n’abandi, nimunyemerere ngire icyo ntangaza nk’umuntu uri kw’isonga ry’abashyize imbere politiki yo kubaka u Rwanda rwa bose ruhuriwemo n’abantu badahuje ibitekerezo n’amashyaka.

Icyo buri munyarwanda na buri muntu utuye isi ukurikiranira hafi amateka y’u Rwanda akwiriye kumenya, ni uko Inyumba Aloyiziya yari umuntu ukomeye pe mungoma ya FPR. Ndetse benshi mubasesenguzi bazi amateka ya FPR barimo guhuriza kukintu cy’uko Ingoma ya FPR ibaye impfubyi kuko itakaje umwe mubayibyaye bakayirera kuva mu ikubitiro ndetse bakayitundira abahutu babavana hanze babinjiza mubutegetsi bwa FPR. N’ubu muri iyi minsi Inyumba yari yareguye akabando yaragarutse muri opposition kwiba abahutu n’abatutsi bamwe.

By’umwihariko, ndagirango ntangaze ko rwose Inyumba Aloyiziya yabaye umwe mubo tumaze igihe duhanganye mubitekerezo kuburyo bukomeye kuko yari umwe mubatekerereza ingoma ya FPR ndetse akayereka n’icyerekezo nanjye nkaba ndi umwe mubatekerereza Opposition Nyarwanda irwanya FPR by’ukuri kandi nkaba narakoresheje uko nshoboye kugirango habeho icyerekezo gikwiriye cya opposition nyarwanda kiyifasha guhirika FPR.

Kubantu bakunda ukuri, ningombwa kwemera ko Inyumba Aloyiziya yari Intarekazi ( intare y’ingore) iza ihombekereye yomboka ariko mumwanya muto ukumva yacakiye abahutu bamwe kugakanu yabatwaye akajya kubamurika imbere y’intare nkuru Kagame na FPR ye.

Inyumba yatwaraga abahutu i Kigali akajya kubahunika ubutazagaruka mukigega cya FPR byitwa ko babahaye imyanya.
Ni ngombwa kandi kwemera ukuri ko icyo gihe nanjye Inyumba na bagenzi be nabarushaga imbaraga nkarandura imisoto y’ikigega cyabo nerekanako ikigega cyabo cyuzuyemo umunuko wa politiki mbi ya FPR ivangitiranya abicanyi b’ababahutu n’abatutsi ariko igahana abicanyi b’abahutu bonyine ndetse iyo politiki mbi ikongeraho no kuvangura abarokotse ishyira imbere abatutsi barokotse genocide tutsi yarangiza igaheza abahutu barokotse genocide hutu yakozwe n’inkotanyi.

Nk’umurwanyi w’ukuri ndagirango ntangaze ko Inyumba Aloyiziya yihuse akaba atabonye icyo gukora politiki mbi bibyara kuko agiye mbere atabonye uko ibya FPR birangira nabi tuyikubise hasi.

Buri wese yumve ko kuba Inyumba atabarutse atari ikintu gifite agaciro gake mumateka y’u Rwanda n’ingoma ya FPR.

Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 07/12/2012
RUTAYISIRE BONIFACE
President w’Ishyaka Banyarwanda akaba na Président w’association y’abavictimes TUBEHO TWESE asbl
Tel : (32) 488250305
Email : infotubeho@yahoo .fr

 

4 COMMENTS

  1. Ibintu uvuze ni bure bure kabisa. natwe turi muri opposition ariko urivuze ukagirango ni wowe wapfuye. pu. nta byawe

  2. Nukuri iriya politique ya Inyumba yo gushaka abahutu b’udukingirizo agamije guhisha isura mbi ya FPR yari rurangiza kandi niyo turufu yatumye FPR imara kabiri…abahutu nabo no gukunda ibiryo kwabo murabyiziye…reka turebe ko hari undi uzagira courage yo kwiyegereza abahutu b’inda nini nka Inyumba…

  3. Wakigabo uriyemera kandi urigifuti eregamwe muribisambo bazakubatwara ngo abahe akazi none ngo uramurwanya erega namwe ninda ibavugisha gusanta munyarwanda muzongera gushuka

    N

  4. Icyo wibagiwe kongeraho nuko, iyo inyumba yabonaga wihagazeho udashaka kumukurikira, ngo yivanagamo imyenda yose akajugunya hasi, akakwisiritaho ubundi akitura hasi agaramye ari kwiriza. Nguko uko Kanyarengwe Umuhanga mu kurashisha pistol byamuyobeye, amugwa-urwuba-hejuru yibona i Kigali. Ngo ubwo aherutse iyo za Canada, uwo mukino yarawukinnye maze ngo aba types babiri, harimo umunyamategeko, bamugwa-urwuba biyemeza kumugaragira mpaka Kigali. Apfuye bakizinga amavalisi, barerekeza he se maye, aka wa wundi ngo wabonye isha itamba agata n’urwo yari yambaye. Ngo yari umudame unnyura abagabo akabemeza, kuburyo bamwe ngo bamugabiraga akarere kose, u rwanda, Afurika ndetse ngo n’ISI N’IJURU.

Comments are closed.