Dukuzumuremyi Jean Paul ureganwa na Kizito Mihigo yimuwe muri gereza ya Rwamagana

Dukuzumuremyi Jean Paul

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Dukuzumuremyi Jean Paul ureganwa na Kizito Mihigo yimuwe muri gereza ya Rwamagana kuri iki cyumweru tariki ya 21/01/2018 ajyanwa muri gereza ya Nyakiriba Ku Gisenyi.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubena ni uko bamwimuye muri Gereza ntacyo yakoze ari kumwe na Kubwimana Bernard, Karangwa, na Ntawangundi Joseph waje gufatwa ashinjwa Genocide nyuma yo kujyana na Madame Victoire Ingabire mu Rwanda mu 2010.

Joseph Ntawangundi yakatiwe gufungwa imyaka 17, ubu yahindutse igikoresho cya Propaganda cya Leta ya FPR ku buryo agaragara no mu gitabo cyanditswe n’umukuru w’itorero ry’igihugu mu Rwanda, Edourad Bampoliki yise ‘Mitingi Jenosideri’

Nabibutsa ko tariki 27 Gashyantare 2015 aribwo Dukuzumuremyi Jean Paul yahanishijwe igifungo cy’imyaka 30, aho yahamijwe icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi aho kuba gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho, n’ubugambanyi bw’ibikorwa by’iterabwoba.

Icyo gihe Umuhanzi Kizito Mihigo yahawe igifungo cy’imyaka 10, Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien aherutse gutoroka ahanishwa igifungo cy’imyaka 25 naho Niyibizi Agnes agirwa umwere.

Jean Paul Dukuzumuremyi na Cassien Ntamuhanga mu myenda y’abagororwa

Mu kwiregura kwe Dukuzumuremyi yagize ati“Mbere na nbere reka nshimire Imana, kuko ari benshi baba batifuza ko umuntu abaho.”

Yahise yongeraho ati“Ndashimira kandi Kizito Mihigo na Ntamuhanga Cassien kuko iyo badafungwa mba narapfuye.”

Iri yimurwa rya hato na hato ry’imfungwa zifite aho zihuriye na Politiki ntabwo ryabura kwibazwaho cyane cyane nyuma y’itoroka rya Cassien Ntamuhanga.

Ese bwaba ari ubwoba boa Leta ko nabo batoroka cyangwa hari indi mpamvu ibyihishe inyuma?