Dutere inkunga Aimable Karasira

Yanditswe na Gloria Uwishema

Aimable Karasira wahoze ari umwalimu wa kaminuza ubu uzwi mu biganiro bitavugwaho rumwe kuri YouTube yafunzwe ashinjwa “guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi”, nk’uko ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) bubivuga.

Ku cyumweru, kuri ‘channel’ ye ya YouTube yise Ukuri Mbona, Karasira yavuze ibireba ubuzima bwe, ashinja abari abasirikare ba FPR-Inkotanyi kwica ababyeyi be n’abavandimwe be babiri.

Karasira yafunzwe nyuma yo guhamagazwa n’umukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha nk’uko yabitangaje mbere yo kwitaba mu gitondo cyo ku wa mbere.

‘Babikoze nkana bashaka kunjyana muri gereza ngo bambabaze

Mbere yo kwitaba RIB, yavuze ko hari ibikorwa byabanje byo kumushinja ibyaha hakoreshejwe ibitangazamakuru bibogamiye kuri leta, ati: “…bamara kubyereka abantu bose noneho bagakora ibyo bashaka.”

Karasira mubyukiri arazira kwerura, akavuga akababaro ke, atabogamye, akerekana abamugize imfubyi bose adahishe ko harimo na FPR, kandi akavuga ko genocide yabaye igikoresho mu Rwanda. 

Karasira afite murumuna we yareraga, akunze kugarukaho mubiganiro bye. 
Amusize ntawundi  muvandimwe wo kumumenya amusigiye. 

Iyi nkunga iteganyirijwe ubwunganizi mu ubucamanza no kwita kuri murumuna we usigaye wenyine kandi nta kirengera

Tumutabarize, kandi tuhamubere!!

Abashaka gufasha bakurikira uyu mushumi >>>>>>