ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RIRAMAGANA UBUJURA BWA FPR MU MATORA Y’ABADEPITE MU RWANDA
Dore raporo ubuyobozi bukuru bw’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI bumaze kugezwaho n’ubuyobozi bw’Abasangizi mu ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda: Kuwa mbere taliki ya 16/09/2013 byari byitezwe ko abanyarwanda bazindukira mu matora bakishyiriraho abadepite bagombaga kubahagararira mu nteko. Nk’uko bisanzwe iteka rero komisiyo y’amatora y’u Rwanda( ya FPR) yaje gutangaza ko PFR ari yo yatsinze matora nk’uko bisanzwe. Kuri uyu munsi, umuntu wese waba atekereza kandi azi gushishoza ntabwo ushobora kwiyumvisha uburyo igihugu bivugwa ko kirimo demokarasi, ishyaka rimwe ryakwiharira hafi amajwi yose y’abanyarwanda( ay’abitabiriye amatora n’ayabatarayitabiriye) maze bigatangazwa ku mugaragaro ko :
Mu majwi yabaruwe, FPR –Inkotanyi n’amashyaka yayisunze (PDC, PDI, PSR, PPC) ifite 76 %.
Ikurikiwe n’ishyaka riharanira imibereho myiza na demokarasi PSD rifite 13% by’amajwi y’agateganyo.
Ishyaka rya PSD ryakurikiranye na PL ifite amajwi 9,4 %, PS Imberakuri ibona amajwi angana na 0,6 %.
Ku bijyanye n’abakandida bigenga Mwenedata Gilbert afite 0,4 % , Bizirema Venuste afite 0,4, Ganza Clovis afite 0,2% naho Mutuyimana Leonine afite 0,2%.
Ubu rero turagirango dutangarize abanyarwanda n’ ibihugu by’amahanga ko abagize PRM/MRP-ABASANGIZI tutemeye nagato ibyavuye mu matora kuko ari ubujura bukabije.
“Twebwe Abasangi bo mu majyaruguru nk’uko twari twabimenyeshejwe n’abaduhagarariye ku rwego rw’igihugu nyuma natwe tukaza kubyibonera ntabwo twigeze twitabira amatora; gusa nanone ntabwo twasinziriye kuko twakomeje gushaka ikintu cyatuma ubujura FPR ikora bujya ahagaragara.
Mu gitondo cyo kuwa 16. Nzeri.2013 twazindukiye kuri sites zimwe na zimwe z’ahari hateganyijwe kubera amatora kugira ngo natwe twihere ijisho tutazabibarirwa kandi twari turi mu Rwanda. Dore amwe mu mafoto y’aho twageze:
Nyuma yo kugera ku masite atandukanye rero, abashinzwe ikoranabuhanga mu ishyaka PRM /MRP-Abasangi mu Ntara y’Amajyaruguru ntibahwemye no gukurikirana ubutumwa abayobozi bakuru bagendaga boherereza abashinzwe kwiba amajwi.
Iyi foto iri hasi irabereka ubutumwa bwoherejwe na Gouverneur w’intara y’amajyaruguru asaba ko bagomba guhuza imibare y’amatora n’iyo aboherereje muri attachment ya e-mail.
Burya uwububa abonwa n’uhagaze . Ubutumwa bwoherezwaga si ubu gusa hari bwinshi bwoherezwaga haba kuri telephone no ku ma e-mail; gusa twashoboye kubageza ho ubwacaga mu ma e-mail.
Irebere nawe maze umbwire aho ukuri kubyavuye mu matora kuri.
Nyuma y’ibi byose rero, turasaba abanyarwanda guhaguruka tukarwanya ikibi, tukamagana FPR n’agatsiko kayo birirwa mu makinamico y’amatora nk’aya babeshya abanyarwanda n’amahanga ngo mu Rwanda hari demokarasi byahe birakajya!
Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirashimira abayobozi baryo mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda, Perezida, Visi Perezida na Secretaire-Tresorier, boherereje iyi raporo ubuyobozi bukuru bw’ishyaka kugirango buyigeze ku barwanashyaka ba PRM/MRP ABASANGIZI no ku banyarwanda bose muri rusange bityo bibafashe gusobanukirwa ku bujura bwa FPR Inkotanyi mu ngirwamatora zibera mu Rwanda.
Bikorewe i Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika taliki ya 05/10/2013.
Dr. Gasana Anastase, Perezida wa PRM/MRP-ABASANGIZI;
Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;
Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.
Comments are closed.