Emmanuel Abayisenga: ukuri kuri he dufate iki tureke iki?

Emmanuel Abayisenga ubwo yabonanaga na Papa Francis mu 2016.

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Kanama 2021 nibwo inkuru yabaye kimomo ko umunyarwanda Emmanuel Abayisenga wari washatse gutwika Katederali yo mu mujyi wa Nantes umwaka ushize, noneho kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Kanama 2021 yishe umupadiri Olivier Maire. Uyu yari umuyobozi mukuru w’Abapadiri bo mu muryango w’Aba Monfortains, wari utuye mu mujyi wa Saint-Laurent-sur-Sèvre mu burengerazuba bw’Ubufaransa. Ibinyamakuru bitandukanye byaba ibyo mu bufaransa cyangwa mpuzamahanga byatangaje ko Emmanuel Abayisenga ku wa mbere tariki ya 9 Kanama 2021 mu gitondo yagiye ku biro bya polisi byo muri uwo mujyi  kwirega ko yishe uwo mupadiri. Nabibutsa ko kandi Emmanuel Abayisenga yari amaze iminsi mike avuye mu bitero by’indwara zo mutwe yashyizwemo nyuma yo gutwika Katederali y’i Nantes, dore yari yabivuye ku wa 29 Nyakanga 2021. 

Ibivugwa n’itangazamakuru ryo mu bufaransa na mpuzamahanga bimwe bishobora kuba atari ukuri

Ikinyamakuru La Croix cya Kiliziya Gatolika kivuga ko abazi Emmanuel Abayisenga bavuga ko ari umugabo ufite ibibazo mu buzima bwe, kandi byaranze amateka ye. Gikomeza kivuga ko yavukiye mu Rwanda mu 1981, akurira mu muryango w’abakristu gatolika n’abavandimwe 12, nyuma ya jenoside mu 1994 we n’abo mu muryango we barahunze berekeza mu cyahoze ari Zaïre (DR Congo ubu). Nyuma yo gutahuka, La Croix ivuga ko mu Rwanda se yishwe mu buryo butazwi neza, nyuma y’uko yari yarahamijwe n’inkiko Gacaca uruhare muri jenoside.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko Abayisenga yageze mu Bufaransa mu 2012, akaba yari umupolisi mu Rwanda, akahasaba ubuhungiro mu kwa kabiri 2013. Ubuhungiro yarabwimwe, mu 2015 byemezwa ko atagomba kubijuririra. Yakomeje kuba umuntu wo muri Kiliziya Gatolika ndetse mu 2016 yagiye i Vatican abasha kuramukanya na Papa Francis, nk’uko umunyamakuru Arnaud Bédat abivuga. Yageze aho ategekwa kuva ku butaka bw’Ubufaransa inshuro 4, ariko buhoro buhoro yiyegereza abihaye Imana muri Kiliziya Gatolika. Mu 2018 Abayisenga yinjiye mu bikorwa by’ineza muri Croix-Rouge, Secours Catholique, n’ahandi, aza no kubona umwanya mu bukarani bwa Katederali ya Nantes. Mu 2019 ahabwa icumbi mu muryango w’abihayimana b’aba Montfortains wo muri komine ya Saint-Laurent-sur-Sèvre mu burengerazuba bw’Ubufaransa.

Ikinyamakuru La Croix kivuga ko mu 2018 yavuzwe mu gikorwa cyo kurwana muri Kiliziya akahavana ibikomere byo ku mubiri. Byaje gutuma adashobora kubona akazi aho ari ho hose. Muri Nyakanga 2020, hashize umwaka acumbikiwe n’abihayimana ari n’umukorerabushake wa Katederali ya Nantes, Abayisenga yemeye ko yatwitse iyo Katederali. Yafunzwe igihe gito, nyuma ashyirwa mu bitaro by’indwara zo mu mutwe aho yabisohotsemo ku wa 29 Nyakanga 2021 ngo akurikiranwe adafunze. Yategetswe kujya yitaba polisi yo muri Mortagne-sur-Sèvre buri minsi 14, mu gihe urubanza rwe yashinjwagwamo gutwika Katederali rwari kuzaba mu 2022, nk’uko La Croix ibivuga. Mu gihe yari ataramara ibyumweru bibiri ari hanze, ku wa mbere yishyikirije polisi y’aho nyine i Mortagne-sur-Sèvre yiyemerera ko ari we wishe Padiri Olivier Maire w’imyaka 60. Impamvu zabimuteye ntiziramenyekana. AFP ivuga ko yabonye amakuru ko Abayisenga ubu yashyizwe mu bitaro kugira ngo akurikiranwe n’abaganga kubera ko ngo ubuzima bwe butari bumeze neza.

Umuryango wa Emmanuel Abayisenga uravuguruza ibitangazwa n’ibinyamakuru

Joseph Murasampongo uba mu Bubiligi uvuga ko ahagarariye umuryango wa Abayisenga akanaba sewabo, mu biganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika ndetse na BBC Gahuza Miryango nyuma yo gusohora itangazo mu izina ry’umuryango kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Kanama 2021, atangira ahakana ibyatangajwe n’ibinyamakuru ko Abayisenga yabaye Kadogo mu ngabo za FPR ahubwo yemeza ko arangije amashuri yisumbuye yakoze ikizamini cyo kwinjira muri Polisi y’u Rwanda, nyuma akaba umupolisi akaza kuva mu gipolisi ahunze kubera kutihanganira imikorere mibi ihutaza ikiremwamuntu yabonaga mu nzego z’umutekano z’u Rwanda.

Murasampongo avuga ko umuryango wa Abayisenga utigeze uhungira muri Zaïre ahubwo wagarukiye ku Kibuye i Rubengera, ko kandi mukuru we Aloys Ndabakenga (se wa Abayisenga) yitabye Imana mu 1996 atigeze aburanishwa ngo akatirwe n’inkiko Gacaca, ngo cyangwa akurikiranwe ku ruhare muri jenoside. Mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza Miryango yagize ati: “Ntabwo ari ukuri, nta kintu cya Gacaca yigeze ajyamo, nta ‘dossier’ yigeze agira kugeza igihe yitabiye Imana, abavuga ibyo sinzi aho babivana.” Ahakana kandi ko nta bandi ba sewabo wa Abayisenge bakatiwe cyangwa bafunze mu Rwanda.

Muri iryo itangazo kandi Murasampongo avuga ko umuryango wa Abayisenga ahagarariye wihanganisha umuryango wa Padiri Olivier Maire n’abakristu ba paruwasi ya Nantes. Akavuga ko umuryango wabo ufitiye icyizere ubucamanza bw’Ubufaransa kuri iki kibazo.

Amafoto atari aya Emmanuel Abayisenga akwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru

Nyuma y’aho Emmanuel Abayisenga atwikiye Katederali ya Nantes umwaka ushize hari abantu ku bushake cyangwa batabizi bafashe amafoto bayakwiza ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibinyamakuru bimwe birayakoresha ariko mu by’ukuri atari ukuri.

Iyi foto yakwirakwiye hose kugeza no mu binyamakuru mpuzamahanga yitirirwa Emmanuel Abayisenga, ariko nyamara si iy’ukuri kuko iyi foto ni iy’uwitwa Emmanuel Ntoragurwa, umuhinzi utuye mu murenge wa Nyange, mu karere ka Ngororero. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Vénuste Nshimiyimana wa Radio Ijwi ry’Amerika asobanura ko nawe yumvise aya makuru bavuga ko yatwitse Kiliziya ndetse akica n’umupadiri mu Bufaransa kandi nyamara yivugira ko atarakandagira hanze y’u Rwanda. Ikigaragara ni uko impamvu ifoto ye yakoreshejwe byaba byaratewe n’uko yari yariyise Emmanuel Abayisenga ku rubuga rwa Facebook bityo abashakishaga kuri internet amafoto ya Emmanuel Abayisenga amaze gutwika Kiliziya bakaba barahise bayisamira hejuru batabanje gukora igenzura.

Si ibyo gusa kuko abantu ntibahagarariye aho kuko na none muri Nyakanga 2020 igihe nyine Kiliziya ya Nantes yatwikwaga hasohotse amakuru avuga ko Emmanuel Abayisenga yigeze kuba kadogo mu ngabo z’Inkotanyi, ibi byatumye hari abashaka guca inzira y’ubusamo bifatira ifoto igaragaraho umukadogo bayitirira Emmanuel Abayisenga.

Nyamara mu iperereza The Rwandan yakoza yaje kumenya ko iyi foto yitirirwa Emmanuel Abayisenga ari kadogo mu by’ukuri ari iy’uwitwa Ally Nkurikiyinka utuye mu Rwanda kuri ubu!

Inyungu za politiki, amarangamutima, urwikekwe…

Mu gukurikirana iyi nkuru twagiye duhura n’amakuru menshi yaba ari ay’ukuri cyangwa ibihuha rimwe na rimwe avuguruzanya ku buryo twatangajwe cyane n’ikimeze nk’amarangamutima ndetse n’inyungu zishingiye ku kwishyira heza ndetse no gushaka uruhande rwegekwaho icyaha.

Mu gihe abantu bakibaza mu by’ukuri icyateye Emmanuel Abayisenga gukora ibyo yakoze ndetse hakaba hari abashidikanya ku byavuzwe ko afite ibibazo byo mu mutwe, ikidashidikanywaho ni uko bimwe bihabanye n’ukuri mu byo Emmanuel Abayisenga yivugiye ubwe  igihe yakaga ubuhungiro biri mu byuririweho mu kugira ngo habeho impuha. Dore ko ibinyamakuru bikomeye byatanze amakuru ku buzima bwe bigaragara ko byari bifite amakuru byakuraga mu nzego z’ubuyobozi zo mu gihugu cy’u Bufaransa.

Muri iki kibazo cya Emmanuel Abayisenga hagaragaye impande zitandukanye zose zashakaga gukurura zishyira bamwe wenda bitari ku bushake ariko abandi bo byagaragaraga nka propaganda yeruye:

Hari bamwe twavuga ko bashyigikiye Leta ya Kigali bashakaga kumvikanisha ko Emmanuel Abayisenga ari umugizi wa nabi uri mu bahunze igihugu ndetse ngo wanakoze Genocide wananiwe kureka ingeso ze akazikomereza mu Bufaransa. Ibi bigakoreshwa mu buryo bukomatanyije mu rwego rwo gusiga icyasha abahunze leta y’u Rwanda n’abanyarwanda batavuga rumwe ubutegetsi bwa FPR aho bari kw’isi hose cyane cyane mu Bufaransa, no mu bindi bihugu byo mu burengerazuba bw’isi cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu.

Abandi ni abashakaga kwerekana nta bimenyetso bifatika babitangira ko Emmanuel Abayisenga ibyo yakoze byari akazi yahawe na Leta y’u Rwanda ndetse ari maneko ibi byose yabikoze kugira ngo yangishe isi yose abanyarwanda bahunze ubutegetsi bwa FPR n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ko ari bimwe mu bikubiye muri gahunda zo guhungeta Abanyarwanda baba hanze y’igihugu nk’uko tudasiba kumva abayobozi bamwe b’u Rwanda babyigamba cyangwa babyigisha mu mbwirwaruhame zitandukanye.

Kuba Emmanuel Abayisenga yarabaye umupolisi, agahungira mu gihugu cya Malawi aho atabanye neza n’abantu baho, nyuma bikavugwa ngo yasubiye mu Rwanda ntagire icyo aba ndetse bakavuga ko yanabonye visa imujyana mu Bufaransa ayikuye mu Rwanda kandi agafatira indege i Kigali, hari bamwe babifata nk’ikimenyetso simusiga y’uko ngo ari maneko wa Kigali woherejwe mu Bufaransa ariko ibi bikarangirira mu gukeka gusa ntihagire ibimenyetso birenze aho bigaragazwa.

Mu gusoza twabizeza ko tuzakomeza gukurikiranira hafi iyi nkuru tukabagezaho amakuru y’imvaho ndetse byaba ngombwa tugakosora aho twaba twaribeshye.