Nyakanga – Kanama 2021: Amezi y’ikiboko gikarishye mu Rwanda

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu myaka 20 ishize, nta gihe mu Rwanda kandi mu Ntara zose no mu turere twose higeze havugwa ikoreshwa ry’inkoni n’ikiboko ku rwego rukabije nk’uko biri gukorwa umusubirizo kuva mu kwezi gushize kwa karindwi, n’ubu bigikomeje,  ariko bikabura gikurikirana, kuko abaturage batakambira Leta ikabima amatwi.

Mu buryo buhutiyeho kandi buhuriweho n’inzego z’ibanze, irondo, Dasso na Police, habayeho gukubitwa kw’abanyarwanda hirya no hino mu turere, ku buryo kuri bamwe ukwezi kwa karindwi gushojwe  barakugize indahiro, ariko igitangaje ni uko muri uku kwa munani nta cyahindutse, ahubwo bikomeje gukaza umurego.

Gukoresha inkoni, ndembo, ikiboko n’ibindi, byakajije umurego muri iyi minsi yo kurwanya Coronavirus, aho Leta y’u Rwanda igenda ishyiraho ingamba zikaze, ndetse zigora bamwe kuzubahiriza, kandi izo ngamba zikajyana n’ibihano byiganjemo gucibwa amande abarwa mu mafaranga.

Kuba hashize igihe kinini Abanyarwanda bacibwa aya mafaranga y’ibihano bifatiye ku mabwiriza ya Coronavirus (kuba bambaye nabi agapfukamunwa cyangwa se batinze mu nzira, gusangira, …) byageze ubwo ubushobozi bwo kwishyura bw’abaturage bubabana buke, kuko n’ubushomeri ubwabwo bwariyongereye mu gihe cya Covid, n’aho butiyongereye hari henshi bagabanyirijwe imishahara kubera ibihe bidasanzwe.

Ku bw’izi mpamvu hari abafatwa bakanga kuyatanga kandi bayafite, bakavuga ngo “ Niba ari igihano cyo kwirirwa cyangwa kurara muri Stade mukimpe, ariko nta mafaranga yo kwangiza mfite…” Kuba rero hari aba banga kuyatanga bagahitamo ibindi bihano, kuba hari abatayatanga kuko batayafite, bose Leta yabakubiranyije hamwe, ihitamo kubahanisha inkoni ngo batazasubira, Abanyarwanda nabo babyakira by’amaburakindi.

Nubwo aya mategeko yo guhanisha inkoni n’ikiboko adafite ahantu na hamwe yanditswe kandi akaba ataranatangajwe ku mugaragaro, ntibikuraho ko ari igikorwa rusange gihuriweho mu gihugu hose. Aho inkoni zumvikanye cyane  ni mu turere twa Rusizi, Gisagara, Huye, Bugesera, Nyaruguru, Kayonza, Musanze, Gicumbi, Rubavu, Rutsiro, Nyamasheke, Gatsibo, Rulindo, Nyagatare, Muhanga, Nyamagabe, Gakenke na Karongi.

Kuba mu Mujyi wa Kigali badakubitwa cyane ni uko ho hari ama stades babashyiramo, abandi bakisakasaka bakishyura amande, ariko ibi ntibikuraho ko hari abakubitwa kandi cyane mu mirenge y’icyaro y’Umujyi wa Kigali.

Uturere twaciye agahigo mu kugira urugomo rwinshi rwo gukubita abaturage ni  Nyagatare na Musanze, twombi twakubitiwemo abasore n’abasaza, inkumi n’abakecuru, n’abandi.

N’ubwo henshi bitagiye bihita bisakuzwa cyane, abantu ntibaribagirwa umugabo wakubitiwe mu masangano ya Gakenke na Rulindo akanabohwa, hakaba umunyamakuru wakubitiwe i Nyagatare, n’izindi ngero nyinshi.

Kuri iyi nshuro bwo, uwakubitiwe i Musanze, byari hafi yo kumumugaza burundu, abaturage babihagurukiye babisakuza ari benshi, ariko Leta ntacyo irabivugaho. Abaturage b’ingeri zinyuranye bavuga ko mu gukubitwa kwabo akenshi baba bazira ubusa

Abo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze bo bavuga ko bazengerejwe n’inzego z’ubuyobozi z’ibanze, zifatanyije n’abitwa abakorerabushake, ariko bagaragaza imyitozo idasanzwe bashobora kuba barahawe mu gukubita ahababaza.

Muri uyu murenge wa Muko, mu kagari ka Cyivugiza mu mudugudu wa  Sangano havugwa ikubitwa ry’umwarimu witwa Munyazikwiye Jean Népomuscène  wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Muko, umuturage witwa Uwimana Florence n’umugabo we Mbitezimana  Léonard  ndetse na Ujeneza, umukobwa wabo.

Uko Mwalimu Munyazikwiye yahondaduwe imibyimba y’inkoni ikishushanya

Munyazikwiye J.Népomuscène w’Umwarimu yakubiswe kuwa 20/07/2021, ahondagurwa bikomeye n’abakorerabushake, banamuca amafaranga ibihumbi icumi, bamwandikira inyemezabwishyu itagaragaza itariki yatangiwe.

Bucyeye bwaho kuwa 21 Nyakanga 2021mu masaha y’umugoroba ashyira saa mbiri, Mbitezimana Léonard , umugore we Florence Uwimana n’umwana wabo Sano Ujeneza bakubiswe n’abanyerondo, babagira intere. Aba banyerondo bari bahagarikiwe n’abasirikare babiri hamwe na Emmanuel Kamegeli, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyivugiza.

Uwimana Florence wakubiswe bikomeye akamara iminsi aryamye, akomeje gusaba ubutabera, dore ko no mu kumukubita bamwandagaje bamwambura ubusa imbere y’abana be, ari nako bamukubakuba hasi mu mbuga. 

Izindi nkuru ku nkoni n’ikiboko mu Rwanda