Emmanuel Gasana aremera ko ashobora kuba yarakoze amakosa ariko ko bitaba icyaha

Ubushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare mu ntara y’uburasirazuba bwashyikirije urukiko Emmanuel Gasana wahoze ayiyobora bumusabira gukomeza gufungwa by’agateganyo.

Uyu mugabo wigeze kuba n’umukuru w’igipolisi cy’u Rwanda, aregwa kwakira indonke kugira ngo akore ibiri mu nshingano ze ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’akazi mu nyungu ze bwite.

Bwana Gasana we ahakana ibyaha byombi, akavuga ko ibyo yakoze bishobora kuba amakosa ariko ko atari ibyaha kuko byari mu nshingano ze nk’umukuru w’intara.

Inyubako z’urukiko rwa Nyagatare zari zirinzwe cyane, abapolisi benshi bagaragara mu nguni zose.

Ku muryango w’icyumba cy’iburanisha hari hari itangazo ribuza abantu kuba bakwinjirana ikintu cyafata amajwi cyangwa amafoto.

Abanyamakuru bari benshi na bo bategetswe gusiga hanze ibikoresho byabo by’akazi n’ibyitumanaho.

Ku buryo budasanzwe, uregwa yinjijwe mu rukiko abantu bose bamaze kwicara ndetse n’inteko iburanisha yinjiye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko burega Gasana ibyaha bibiri: icyo gusaba indonke kugira ngo akore ibyo ategekwa n’inshingano z’akazi ndetse no gukoresha ububasha bwe mu nyungu bwite.

Buvuga ko ikibazo cyatangiye ubwo rwiyemezamirimo Eric Kalinganire yasabaga Guverineri Gasana kumukorera ubuvugizi akabona umuriro w’amashanyarazi yari akeneye mu bikorwa bye byo gucukura amazi ayazamuye mu butaka.

Yasabaga kandi uyu mutegetsi kumufasha kwagura ibikorwa bye muri iyi ntara irangwamo uruzuba ruhoraho.

Ubushinjacyaha buvuga ko Guverineri Gasana yemeye kumufasha ariko agasaba ko na we agomba kumugereza amazi mu rwuri afite mu karere ka Nyagatare.

Kalinganire ngo yatangiye akazi ndetse n’amazi ayageraho ariko aza guhagarikwa na Guverineri Gasana amaze gutanga amafaranga agera kuri miliyoni 48 kuri uyu mushinga.

Nyuma uyu Kalinganire yaje gutabwa muri yombi arafungwa aregwa icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi kubera ubushukanyi.

Aha yaregwaga kwakira amafranga y’abaturage abizeza kubazamurira amazi ariko ntabikore.

Umushoramari Kalinganire avuga ko yananiwe gukorera abaturage bamuhaye amafaranga kubera ko ayo yakiriye yayakoresheje mu mushinga wa Guverineri Gasana kandi akaba ataramwishyuye.

Ubushinjacyaha buvuga ko Gasana yakoze ibyaha byombi kuko atagaragaza amasezerano hagati ye na Kalinganire kandi ibyo yakoze byarashowemo amafaranga.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Gasana akomeza gufungwa by’agateganyo kubera ko yashyira igitutu ku batangabuhamya mu gihe yaba arekuwe.

Ngo ashobora kandi no gutoroka igihugu kubera ko ibyaha aregwa bishobora gutuma afungwa imyaka iri hejuru y’ibiri.

Emmanuel Gasana we yahakanye ibyaha byombi. Yemeye ko yakoze ubuvugizi nk’uko yabisabwaga na Kalinganire ariko ko yari imwe mu nshingano z’umukuru w’intara.

Yavuze ko ibyakozwe na Kalinganire byari bigenewe abaturage bose, ko byakorewe kwa Gasana kubera ko ari ho hari umuriro w’amashanyarazi kandi ko aya mazi yagombaga kugezwa no ku bandi baturage.

Umucamanza yabajije Gasana impamvu yemeye ko amafaranga yakusanyijwe n’abandi baturage akoreshwa mu isambu ye kandi iri kure y’abaturage bayatanze.

Gasana yavuze ko yizeye umushoramari wamubwiraga ko afite ubushobozi kandi wari ufite ibyemezo yahawe n’izindi nzego za Leta.

Impamvu zo gusaba gufungurwa agakurikiranwa ari hanze ni izihe?

Imbere y’urukiko, Gasana yavuze ko yumva ashobora kuba yarakoze amakosa kuko atashishoje bihagije mbere yo kwegurira icyizere uyu mushoramari. Akongeraho ariko ko asanga bitaba icyaha kimujyana mu rukiko.

Ku mpungenge z’uko yatoroka ubutabera, umwe mu bunganizi be, Shema Gakuba, yavuze ko Gasana ari umuntu warwaniye igihugu, ufite umuryango n’imitungo kuburyo atabihara ngo ahunge.

Yavuze kandi ko ibi byiyongeraho umwishingizi wemereye urukiko ko yiteguye kuba yaryozwa ibyo Gasana akurikiranyweho mu gihe uyu yaba ahunze.

Mu zindi mpamvu zituma asaba kurekurwa, Gasana yavuze ko afite uburwayi bukomeye burimo diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso zitoroshye kwivuza mu gihe afunze.

Emmanuel Gasana yabaye umusirikare wo mu rwego rwa Général de Brigade, mbere y’uko yinjizwa mu gipolisi akakibera umuyobozi mu gihe cy’imyaka ikabakaba 10.

Gasana, wari waracyuye igihe mu mirimo ya gisirikare n’igipolisi, yatawe muri yombi mu kwezi gushize.

Byabaye nyuma yo guhagarikwa ku buyobozi bw’intara y’uburasirazuba ku mabwiriza y’umukuru w’igihugu.

Yari yabanje kuyobora intara y’amajyepfo ariko na bwo arahagarikwa ku mpamvu zavuzwe ko ari iperereza yakorwagaho, uretse ko yaje gusubizwa mu kazi ibyavuye mu iperereza bidatangajwe.

Inkuru dukesha umunyamakuru wa BBC i Kigali: Jean Claude Mwambutsa