Ese buri munyarwanda ufite kuva ku myaka 15 azajya mu matora ya Perezida wa Repuburika muri 2017?

Mu kiganiro kirambuye, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora, Charles Munyaneza yagiranye n’ikinyamakuru The New Times cyasohotse kuri 29 Kanama 20161, yasobanuye ibijyanye n’ingengo y’imari yagenewe amatora ya Perezida wa Repuburika yo mukwa 8 muri 2017, ndetse n’umubare wabiyandikishije kuri lisiti y’itora.

Yavuze ko amafaranga azagenda kuri ayo matora ari miliyari 5.5, akaba yaragabanutseho miliyoni 500 ugereranyije n’amatora yabaye muri 2010, kuko yakabakabaga miliyari 7 (iyi mibare niko yatangajwe na bwana Charles Munyaneza).

Yanavuze kandi ku mubare w’abanyarwanda biyandikishije kuri lisiti y’itora, aho abasaga miliyoni 6.6 bazatora umukuru w’igihugu. Uyu mubare kandi ushobora kwiyongera kubera ko aya malisiti yitora azavugururwa mu kwezi kwa 11/2016, ndetse no mu kwa 5/2017 nkuko Munyaneza yabitangaje.

Nkuko amategeko abiteganya (Electrol Law, July 7, 2003)3, umunyarwanda wemerewe gutora ni ugejeje nibura ku myaka 18 kumunsi w’amatora, ari kuri lisiti y’itora kandi adafite imiziro. Ese koko umubare w’abanyarwanda bujuje imyaka yo gutora (kuva kuri 18 gusubiza hejura) ni miliyoni 6.6?

Reka turebere hamwe ahantu iyi mibare yavuye:

Twifashishije imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibarurishamibare2, muri Mutarama 2016, u Rwanda rwari rufite abaturage bangana na 11,751,364.

Muri abo baturage bose, abangana na 5,036,752 (ni ukuvuga 42.9% by’abaturage bose) bari bafite munsi y’imyaka 15.

abaturage bangana na 6,430,346 (ni ukuvuga 54.7%) bari bafite kuva ku myaka 15 kugeza kuri 64. Naho abasigaye 284,383 (bangana na 2.4%) bari bafite imyaka iri hejuru ya 64.

Ni ukuvuga ko kugirango umubare w’abanyarwanda biyandikishije kuri lisiti y’itora ugere kuri miliyoni 6.6 twafata umubare w’abaturage bose bafite nibura kuva kumyaka 15 gusubiza hejuru. Muri rusange twafata umubare w’abaturage bose bafite kuva ku myaka 15 kugeza kuri 64 tukongeraho bariya bafite hejuru ya 64, tugakuramo umubare w’imfungwa n’abagororwa (54 279)4 kuko batemerewe gutora. (6,430,346 + 284,383 – 54 279 = 6660450).

Umwanzuro: Niba ntakwibeshya kwabaye mu gutangaza imibare y’abanyarwanda biyandikishije kuri lisiti y’itora, koko ari miliyoni 6.6, harimo n’abatujuje imyaka yo gutora, cyangwa se harimo andi makosa ntabashije gusobanukirwa. Ni ukuvuga ko amatora yakoresha iyi lisiti yitora, yaba adakurikije amategeko. Nkaba ngira inama Komisiyo ishinzwe amatora gukosora iyi mibare kugirango hirindwe kwica amategeko.

Imyiteguro myiza y’amatora.

Umusomyi Viateur

1 http://www.newtimes.co.rw/section/article/2016-08-29/203043/, accessed August 29, 2016
2 http://countrymeters.info/en/Rwanda, accessed August 29, 2016
3 http://www.ipu.org/parline-e/reports/2265_B.htm, accessed August 29, 2016
4 http://www.prisonstudies.org/country/rwanda, imibare yakwozwe muri 2015.