Ese imfungwa za Politiki nazo zishobora guhabwa uruhushya rwo gutaha ubukwe nka Gasana?

Emmanuel Gasana, wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, yahawe uruhushya rwo gusohoka muri gereza kugira ngo yitabire ubukwe bw’umuhungu we muri Uganda. Iki cyemezo cyatangajwe n’Ubushinjacyaha Bukuru hamwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) nk’igikorwa cyemewe n’amategeko, nk’uko byemezwa n’amategeko agenga imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, harimo n’itegeko ryo muri 2022 ryerekeye Igorora.

Aimable Havugiyaremye, Umushinjacyaha Mukuru, na Komiseri Mukuru wa RCS, Evariste Murenzi, batangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ko uru ruhushya rwahawe Gasana rwari mu rwego rw’amategeko. Havugiyaremye yasobanuye ko itegeko riteganya ko umugororwa ashobora gusohoka muri gereza agakora imirimo yemejwe, kwivuza, kuburana, cyangwa ku zindi mpamvu zemejwe n’ubuyobozi bwa RCS.

Gasana yahawe uruhushya rw’igihe gito, iminsi itanu kuva tariki ya 21 Ukuboza 2023, kugira ngo yitabire ubukwe. Ibi bikaba byaratangajwe na Komiseri Murenzi, wagaragaje ko Gasana atari we wa mbere cyangwa wa nyuma uhabwa uru ruhushya, agaragaza ko hari n’abandi bahawe amahirwe nk’aya yo gusohoka muri gereza ku mpamvu zitandukanye.

By’umwihariko, Gasana yari yitabiriye ubukwe bw’umwana we wari washyingiranywe n’umukobwa wa Generał Kale Kayihura, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu cya Uganda. Uyu mubano hagati y’imiryango yombi ukaba waragarutsweho nk’ikimenyetso cy’umubano ushingiye ku mateka maremare hagati y’ibihugu byombi n’abayobozi babyo.

Iki cyemezo, ariko, cyateje impaka mu baturage n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza niba aya mahirwe yahabwa buri wese, harimo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho cyangwa abo mu mitwe itandukanye n’ishyaka rya FPR riri ku butegetsi. Urugero rutangwa ni urwa Gen Frank Rusagara Kanyambo, wangiwe kuvugana n’umugore we mbere y’uko yitaba Imana, bigaragaza ikibazo cy’uburinganire mu guhabwa amahirwe nk’aya.

Gasana, aregwa kwakira indonke no gukoresha ububasha bwe mu nyungu ze bwite, yahakanye ibi byaha, avuga ko ibikorwa bye byari mu nshingano ze nk’umuyobozi. Ku rundi ruhande, ibi byatumye abantu benshi bagaruka ku kibazo cy’imikorere y’ubutabera n’uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, aho benshi bashimangira ko hakwiye kubaho uburinganire mu guhabwa uruhushya nk’uru, hatitawe ku mwanya umuntu afite muri sosiyete cyangwa imibanire ye na leta.