Kinshasa: imyigaragambyo kuri za ambasade z’ibihugu byo mu burengerazuba bishinjwa gufasha u Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024 i Kinshasa, imyigaragambyo ikomeje kwibasira ambasade z’ibihugu by’iburengerazuba birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubufaransa, Ubwongereza, n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Abigaragambya barashinja ibyo bihugu gufasha u Rwanda no kutarufatira ibihano kandi byemera ko U Rwanda rufasha umutwe wa M23 uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku itariki ya 7 Gashyantare 2024, urubyiruko rw’i Kinshasa rwigaragambije imbere y’ambasade y’Amerika, rushinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyigikira ubutegetsi bwa Kigali, ibi bikaba byongera umuriro ku ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo. Aba bavuga ko ibikorwa bya M23 byongerewe ingufu n’inkunga y’Amerika.

Mu ntangiriro z’icyumweru, itsinda ry’Abakongomani ryigaragambije imbere y’ambasade y’Amerika i Ottawa muri Canada, naryo rishinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyigikira u Rwanda.

Mu rwego rwo guhosha ibyiyumviro by’abigaragambya, Ambasaderi w’Amerika i Kinshasa, Lucy Tamlyn, yasabye ku mugaragaro ku itariki ya 6 Gashyantare 2024 ko habaho kumva neza imikoranire hagati y’Amerika na RDC. Yatangaje ko Amerika ishyigikiye Congo ikomeye, itekanye, kandi iharanira amahoro ashingiye ku kubaha ubusugire bw’igihugu. Amerika yamaganye ibikorwa bya M23, ishinja u Rwanda kubishyigikira, kandi yemeza ko yatanze inkunga ya miliyari y’amadolari mu myaka itandukanye mu guteza imbere uburezi, ubukungu, ubuzima, kubungabunga ibidukikije, no gutanga ubufasha bw’ibanze.

Ubufaransa, binyuze ku muvugizi wungirije wa Minisiteri y’Uburayi n’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lemoine, na bwo bwagaragaje impungenge zikomeye ku mirwano ikomeje mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane ibikorwa bya M23 n’ingaruka zabyo ku baturage. Ubufaransa bwamaganye ibitero bya M23 ndetse n’ibikorwa byose bigamije guhungabanya MONUSCO, bugashimangira ko hakwiye kubaho gushyira mu bikorwa amasezerano mashya y’amahoro.