Ese iyo umuntu abaye umuyobozi ahita yiga no gusambana?

Najyaga nkeka ko ari nk’itegeko cyangwa practice ko umuntu wese ubaye umuyobozi ukomeye mu Rwanda yaba Umugabo cyangwa Umugore agomba kwiga gusambana kabone n’iyo yaba atari yarigeze abikora mu buzima bwe. Ibi mbivugiye ko benshi cyane mu bayobozi bacu bakuru (cyane cyane ba Ministre, ba General, ba DGs), ba Mayors na ba Vice Mayors n’ubwo bo batabarirwa mu bayobozi bakuru, barangwa no gusambana akenshi bakabikora bagiye muri za missions z’igihe kirekire, inama zabereye i Kigali ziba zabishyuriye amahoteli meza na frais de missions zijejeta ku mufuka (ndavuga ba Mayor iyo baje i Kigali).

Ibyo kandi na none babifashwamo na ziriya modoka ziyubashye Leta ibaha ku buntu. Burya mu bintu byoroshya itereta imodoka irimo. Ndetse akenshi iyo ufite imodoka nziza abakobwa cyangwa abagore barizana dore ko wagirango gukunda imodoka Imana yarabibaremanye. Iyo Umuyobozi asohotse mu nama urugero nka Mayor wiviriye mu cyaro nka Karongi cyangwa Rutsiro agatangira akareba abana b’abakobwa batari babi na gato bandagaye muri iyi Kigali atangira kwibagirwa Nyirabyavu yasize epfo iyo akabanza akishimisha akikiza stress aba yatewe n’imihigo amaze iminsi arwana nayo.

Abafite ingo i Kigali bo hari n’ubwo missions zirangira ntibahite basubira mu Turere twabo bakirwaza kugirango batinde i Kigali basohokana udukobwa bataretse n’utwana two muri za secondaires ! Ba Ministres bo siniriwe mvuga ahubwo njye nari naribeshye ko kuba abayobozi bacu basambana cyane hari icyo byaba byunganira ya Miyoborere myiza n’amahanga atuziho ! None se nawe umuntu agira gutya akaba abaye Umuyobozi abantu bose bazi ko ari intama y’Imana nyuma y’igihe gito cyane ukumva ngo runaka asigaye afite inshoreke, cyangwa se ngo asigaye atera icyuma bya hatari ! Hari n’uwo mperutse kwibonera yaje gusambanira ku Kibuye mbajije n’abandi bayobozi barambwira ngo nta gahunda y’akazi tuzi yamuzanye kuko iyo aba yaje mu kazi nta bandi bari kugakorana uretse twebwe. Kandi ubwo nta n’ubwo hari muri week end hari mu minsi y’akazi. Murabyumva namwe yari Kibamba bamwe bipangira mission ntawe basinyishaho. Nyuma y’aho twaje kumenya neza umugore yari yaje kuhahurira nawe.

Abandi barangwaho ubusambanyi cyane ni benshi mu bagore bari mu myanya y’ubuyobozi. Batangira kubikora bari gushakisha iyo myanya bamara no kuyigeramo bikabananira kubireka kuko ba bandi baba barayibahesheje bakomeza guhurira mu manama yishyuye za Hoteli Nziza (Lemigo, La Palisse, Laico, Mille Collines,…) bagasanga nta mpamvu yo kutongera ngo babahe, cyane ko abagabo babo baba basigaye kure iyo mu Ntara aho benshi aba ari abarimu, abacuruzi, abandi nta n’akazi bafite ahubwo aribo basigaranya abana. Abo bagore biganje mu badepite, ba Vice Mayor Affaires Sociales, ba Exécutives, n’abandi ntarondoye).

Ngabo Abayobozi bacu, kandi burya nimubona Umugabo cyangwa umugore ari kwanga ko uwo bashakanye ahabwa umwe muri iyo myanya ntimukagire ngo ni ukwanga ko uwo bashakanye akorera Igihugu ahubwo kuba ari ugutinya ko azaba atakiri uwe nk’uko yamukoye cyangwa yavuye iwabo akamwiyegurira.

Singuciye intege umuvunyi mukuru ufite gahunda yo gukurikirana abafite isnhoreke ngaho nagerageze aretse ko baraza gushiramo keretse nagira abo yirengagiza ntabarebeho cyane. Ese ubundi iyo Umuntu w’Umuyobozi w’umugabo akora divorce kubera kwiyandarika, yarangiza ukabona ashyingiranwe na wa mukobwa watumye asenya, abandi bayobozi bakabutaha barangiza ntibagire icyo bakora kuri iyo NTORE yabo kabone no kumuhamagara ngo bamwihanangirize, ubwo si nk’aho baba bagaragaje ko gusambana bibujijwe kuri rubanda rugufi gusa bikaba byemewe ku Bayobozi ?

Mu kwanzura, ndabamenyesha ko uretse KAGAME PAUL, nta n’umwe mu bayobozi nacira akari urutega kandi bose ndabazi neza. Uzahura n’abana b’abakobwa bakubwira ngo runaka atanga cash zishyushye, abandi bakobwa bafite inzu nziza muri iyi Kigali zikodeshwa na ba Nyakubahwa zirimo buri kimwe, ubwo se……….? Reka ndekere aho ntava aho ntangira kubavuga amazina.

Aha iki cyemezo cy’umuvunyi mukuru niba koko bagiye kugishyira mu bikorwa ntabwo byoroshye kuko biriya bintu bigendana no kugira cash ndetse n’icyubahiro. None se wowe nta gihe abantu batasambanye kandi rero ku mugaragaro, benshi baranzwi. Njyewe ikintu ntangaho inama n’uko umuvunyi abishoboye ahubwo yafatanya na Agnès Binagwaho, Ministre w’Ubuzima ndetse n’amatorero asenga bakabigisha gukoresha KAPOTE (AGAKINGIRIZO) naho ubundi byo ntabwo bishobora gucika.

None se mbabaze, ubu ko bavuga ko bareba imitungo abayobozi bafite, urebye wasanga imitungo abayobozi bacu bafite ingana n’amafranga bahembwa ? Ikindi, abari bacu (abakobwa bato) ni beza pe kandi barakennye ku buryo iyo babonye rero ubafasha kuramuka ndetse no gutambuka mu mujyi basa neza batamwitesha.

None se ubu nti hari abagabo batunze abana mu ngo zabo kandi atari bo bababyaye, agasanga nyine umugore nawe w’umuyobozi nawe afite umujeune w’umuhungu babyumva kimwe barya bita abapfubuzi ugasanga barabyaranye umugabo akagira ngo umwana n’uwe byahe byo kajya. Icyo mbona ni ugusenga cyane abantu bakamenya gukoresha AGAKINGIRIZO kugira ngo turwanye izo nda ndetse n’izo ndwara kuko abagore b’iki gihe, baba abakobwa bato cyangwa abagore ntabwo batinya SIDA ahubwo batinya inda.

Ariko murabizi ukuntu abasore ubu bashaka kurushinga bafite ibibazo !!!!!!!! None se uzasanga inkumi ifite umuterankunga kandi ikanagira umu copain (fiancé). Ahubwo abayobozi nibige gukunda abo babyaye hanze kuko ni umwana nk’uwo mu rugo. Ariko ubwo umuntu yakugurira RAV4 ; akaguha inzu, wowe wamwima iki ?

Ibi bizashira ari uko isi ishize. Amasengesho menshi usibye ko na ba bandi bose mubona bajya gusenga ibyo bakora nyuma yaho ni agahomamunwa. Ni aha Nyagasani. Hari umugore wajyanye n’umuyobozi muri mission, ubukurikiyeho wa muyobozi ajyana n’undi ; ba bagore barashwana kandi bose bafite abagabo!

Lisa na Jonathan Habimana

4 COMMENTS

  1. Yewe aha nawe uradusekeje. Gusambana byahozeho kandi bizahoraho. Uti umuvunyi akurikirane arebe, uwuwhe muvunyi? Cyanzayire? Duhereye kubyo uvuze ko abagore bose bari mu myanya bayigezeho ari uko baryamye, urumva uriya we yarishe itegeko?

    Naho gusambana ni ibya kera na kare. Hera kuri njye Nsekalije, uzi abagore nari mfite muri iyi Kigali? Abo nari narubakiye? Abansabaga imyanya mu mashuri bose babanzaga kuryama.

    Abitwa ba Majyambere, ba “Z”, ba …. bararongoraga uyu mugi ugatigita. Iyo uwitwa umugabo wa nyirashenge yakopforaga, bamwoherezaga gutura ku gahato iyo za Gikongoro cyangwa Kibuye, umudame we bagasigara bamubuguza.

    Imana ntikiba i Rwanda. Dore utwangavu tw’udukobwa baradufashe badukagira imiti yo kutabyara bayita ngo “Gukingira cancert y’umura”. None dore utundi ibisaza n’ibicyecuru bijejeta SIDA biri kuyituvomeramo 24/24h. Rahira ko mu minsi iri mbere u Rwanda rutazaba ari ibihuru gusa? Uganda yagarukiye kure, iyo ikomeza ubu aba ari amatongo gusa gusa. GUSAMBANA = UMURENGWE= UMUKINO W’ABAHAZE. Bakore iki kindi?

  2. Joe niwe somo ryiza dukwiye gufata ark bishobora kuba ari umuco kuko yakomeje gukora kdi ni kibamba ejobundi ntimwabonye azana na miss african university oh rwanda uri nziza ark ufite ibibazo

  3. Iyi nkuru yansekeje nahwereye mu Rwanda ni agahomamunwa ubusambanyi burarenze pe muzanyarukire mubigo murebe ibikomeye byose abayobozi babyo twita ba DG ibyo bakora birenze ubwenge iyo uri umugore ukorayo ntuhe DG bikubera icyaha cyo kwirukanwa kandi na MIFOTRA ntikurengera ivuga ko wasuzuguye umuyobozi mukuru nta nimperekeza ubona ubu aba DG b’ibigo barashakishwa abagore bose bahakora baba bifuza kuryama nabo ngo barebe ko bwacyakabiri wa mugani wa sogokuru ahaaaaaaa umaze kuba umutoni rero uzi kubikora neza asigara ayobora ikigo da akirukana uwo ashaka akazana uwo ashaka akandikira uwashaka narumiwe pe

    • Ibi niba ariko biri http://www.urugwiro.com turabyamaganye. Ubusambanyi ni igikorwa cyangiza umuntu kimuhereye muri we imbere.Umuyobozi waba yarimitse iyo ngezo siINTORE kandi bene nkuwo ntiyafata imyanzuro myiza. Ibyo Ntibyatuma imiyoborere myiza ibaho. None ko Imiyoboreremyiza ihari ubwo ubwo busambanyi burahari nabwo. Ese ubwo buri kugipimo nkiki? niba bunahari? Gusa http://www.urugwiro.com nk’urubuga rw’uburezi mu mashuli abanza na TC Twamaganye ugerageza gutesha agaciro wese umuco mwiza w’abayobozi bacu. UZASAMBANA NTAZABYITIRIRE UBUYOBOZI. Nkebure abazosoma iyi nkuru bose bazibuke ko abayobozi ari abantu nk’abandi, nimba n’ubusambanyi ari ikibazo kitwugarije, tugikemurire hamwe twese abanyarwanda muri rusange TUTABUSIZE ISURA Y’UBUYOBOZI.

Comments are closed.