Ese Lt Gen Kayumba Nyamwasa ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?

    Thomas Sankara Habyalimana

    Numvise ikiganiro cyiza umunyamakuru Serge Ndayizeye wa Radio itahuka yagiranye n’umunyapolitiki Padiri Nahimana Thomas w’ ishyaka Ishema, numva ari byiza ko batumira n’abandi, umwe umwe tukamwihugikana nkuko bihugikanye Padiri dore ko Rusesabagina yari yagiye (azagaruke).

    Numvise ari byiza dore ko no gutukana bitabuzemo, kandi Padiri nawe yasubije neza kandi adatukanye. Nabonye ari ibiganiro byiza muri demokarasi, muri Kenya ho mbona bakubitana n’amakofi iyo bibaye ngombwa muri parliament.

    Padiri rero twaramwumvise, n’abandi bazabatuzanire tubumve, ibibazo byacu dushaka babihitishe byose. Ku giti cyanjye muri RNC, nshaka Gen. Kayumba Nyamwasa, kubera ko ntawe uzi ubushobozi afite uretse ibyo bamuvugira. Ni umujenerali uri protected muri Afrika y’Epfo kandi protection ku musilikari bisobanuye Mabuso.

    Nanjye ubwo nari i Kami, babwiraga abantu ko ndi muri protection ngo abahutu batazanyica kandi narasigaye jyenyine mu muryango!!! Ibyo Gen. Kayumba arabizi kuko icyo gihe yari umugaba w’ingabo.

    None nk’uwo mu jenerali ibihugu bishobora kwiyungiraho, cyangwa ukajya kumva ukumva ngo yirashe cyangwa yiyahuye (ibyo n’ibintu bibaho muri protection) afite iki? Ese ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?

    Icyo nsaba ni uko bamuzana, tukamubaza akatwisubiriza, agakura abantu mu rujijo bakamenya neza niba koko hari icyo ashoboye cyangwa hari icyo Abanyarwanda twebwe twamumarira, hari situation arimo we atakwikuramo kandi Abanyarwanda bashobora kuyimukuramo akabona wenda kuba ingirakamaro.

    Igitumye nsaba Kayumba ni uko ariwe ukora difference hagati ya RNC n’andi mashyaka kandi agize ikibazo nticyaba kibaye icya RNC yonyine, kuko opposition yose yaba ihahombeye. None mwebwe basomyi murabibona gute?

    Habyalimana Thomas Sankara