Ese ni iki cyatubuza gufata Kinshasa? : Lt Col Kazarama wa M23

Ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje kuba agatereranzamba. Mu gihe Leta ya Congo yahakanye ko itazagirana ibiganiro n’abarwanyi ba M23, abahanga mu bya politiki bo baravuga ko ariwo muti ushobora kurangiza ikibazo.

Uko iminsi yicuma ni ko iyi ntambara igenda ifata indi sura. Ubu umutwe wa M23 uravuga ko niba ibyo usaba bikomeje kwirengagizwa, uzakomeza urugamba ndetse ugatsinda kuko ufite icyo urwanira.

Umuvugizi wa M23, Lt. Colonel Jean Mary Vianney Kazarama yagize ati «twe dufite impamvu yatumye dufata intwaro. Niba Leta ya Kinshasa itemeye ko twicara tukaganira ahubwo igakomeza kudushotora, tuzakomeza kuyirwanya kandi tuzayitsinda».

Iyi mirwano imaze gutuma abaturage babarirwa mu bihumbi bava mu byabo. U Rwanda rushinjwa kugira uruhare muri iyi ntambara ariko rurabihakana ndetse Leta ya Congo ivuga ko amabuye y’agaciro ariyo atera ikibazo.

M23 ngo ishobora guhindura gahunda ikagera i Kinshasa

Abagize umutwe wa M23 bavuga ko nubwo batari bafite umugambi wo kugira igice yigarurira, ibyo bita gushotorwa ngo bishobora gutuma bahindura gahunda bakarwana bakagera i Kinshasa.

Umuvugizi wa M23 avuga ko buri munsi Leta ya Congo ibashotora ndetse na MONUC imaze iminsi irasa abaturage. Ati “Niba bikomeje gutya, ni kuki tutafata Goma? kuki tutafata Kananga? ese ni iki cyatubuza gufata Kinshasa?».

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afrika iherutse kubera Addis-Abeba muri Ethiopia, umuryango wa Afrika yunze ubumwe wafashe icyemezo kivuga ko uzohereza ingabo zawo mu burasirazuba bwa Congo, ugamije kurangiza ikibazo cy’imitwe yose yitwara gisirikare harimo n’umutwe wa M23.

Ariko se, uyu waba ariwo muti nyawo ku kibazo cya Congo? Niba ari na ko biri, abasesengura ibya politiki mpuzamahanga bo barashyira imbere ibiganiro. Nubwo Leta ya Congo ihakana ko itazaganira n’abarwanyi ba M23, uyu mutwe wo ni byo usaba.

Dr Omar Kharfan, umwarimu wa politiki muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda Yatangarije Kigali Today ko nta wundi muti warangiza ikibazo cy’intambara ibera muri Congo uretse ibiganiro.

Dr Kharfan avuga ko hari uburyo bubiri mu gukemura ikibazo nka kiriya; (zero-sum game na non-zero-sum game) aribwo bumwe gusa akaba ari bwo bwarangiza ikibazo.

Uburyo bwa mbere buvuze kurwanya uwo muhanganye akaneshwa ibye byose ukabitwara. Urebye ibitekerezo bimaze iminsi bitangwa, ni bwo buryo amahanga ashaka gufashamo Leta ya Congo, M23 ikaneshwa ntigire na kimwe yunguka.

Uburyo bwa kabiri (non-zero-sum) bwo busobanuye ko impande zombi zicara buri wese akagira ibyo yigomwa ariko impande zombi zikabyungukiramo. Ubwo rero ni bwo Dr Kharfan asanga bubereye Abanyekongo.

Abisobanura atya “reka tuvuge ko Leta ya Congo ibonye abayifasha, bakarwanya umutwe wa M23 ugatsindwa. Ibyo ntibishobora na gato kurangiza ikibazo, kuko ikibazo si imirwano ahubwo ni ikiyitera. Njye mbona bicaye bakaganira ariwo muti nyawo warangiza intambara ya Congo kandi buri ruhande rukabigiramo inyungu.”

Intege nke z’ingabo z’amahanga (MONUC)

Nubwo umuryango wa Afurika yunze ubumwe uherutse gufata icyemezo cyo kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo mu gihe cya vuba, ndetse zikazahabwa inshingano yo guhashya imitwe yose yitwara gisirikare, amateka y’ingabo z’amahanga muri iki gihugu yerekana ibitandukanye n’umusaruro mwiza.

Ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo (MONUC) zihamaze imyaka igera kuri 13 ariko aho kurangiza ikibazo cy’intambara ahubwo gikomeza gufata indi sura.

Benshi bibaza cyane ku mubare w’izi ngabo, bakavuga ko amafaranga zikoresha mu kazi kazo yakagombye kugoboka mu bindi bikorwa bifite akamaro.

Nk’uko urubuga rwa MONUC rubigaragaza, ingabo z’uyu mutwe ziri muri Congo ni 17,054, indorerezi za gisirikare ni 715, abapolisi 1,375, abakozi b’abasivile b’abanyamahanga 954, abakozi b’abasivile b’Abanyekongo 2,876 hakaba n’abakorerabushake b’umuryango w’abibumbye 612.

Uyu mubare w’abakozi, abasirikare n’abapolisi bose hamwe ni 23,586 bagenerwa akayabo ka miliyari imwe na miliyoni zisaga 400 z’amadolari ya Amerika buri mwaka. Uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda ni miliyari zisaga 890. Niba koko byari bikwiye kohereza ingabo z’amahanga muri Congo, kuki nibura ikibazo kitagabanutse? kuki se impunzi z’Abanyecongo zigera ku bihumbi 58 zimaze imyaka 16 mu Rwanda zitatahutse, ahubwo zikiyongeraho izindi zigera ku bihumbi 11 ziherutse guhungira mu Rwanda ubu zikaba zikambitse mu nkambi ya Kigeme ?

Ibibazo byibazwa ku kibazo cy’intambara ibera muri Congo ni byinshi. Ariko igitangaje ni uko abatanga ibitekerezo byo kugikemura badashyira imbere ijambo « imishyikirano».

Nyamara mu mwaka wa 2009 Leta ya Congo yagiranye amasezerano n’ingabo zari iza CNDP, bityo zinjizwa mu ngabo za Leta. Ni na yo yabaye intandaro yo kuvuka kwa M23, kuko abavugizi b’uyu mutwe mushya bavuga ko ibyemeranyijwe icyo gihe bitakurikijwe.

Ingabo za Afurika zaba arizo zakemura ikibazo?

Biragoye gusubiza yego cyangwa oya. Ariko igisubizo umuntu yakirebera no mu ngabo za MONUC zimaze igihe muri Congo, kuko harimo n’izo mu bihugu bya Afrika. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa internet rwa ONU, Ibihugu bitanga inkunga mu mutwe wa MONUC bigera kuri 52. Muri byo 26 ni ibyo ku mugabane wa Afrika. Kuba izo ngabo zaroherejwe nk’iz’umuryango w’abibumbye byaba bizitera kudakora iyo bwabaga?

Uko byagenda kose ingabo z’amahanga zaba izituruka muri Afurika cyangwa hanze y’uwo mugabane zagiye zigira uruhare mu butumwa butandukanye hirya no hino ku isi. Aho zoherejwe muri Afurika henshi ibintu byagiye bikomeza kumera nabi intambara zigakomeza guhitana abantu benshi.

Mu gusoza iyi nkuru, umuntu yasigara yibaza ibintu bibiri. Kohereza ingabo nyinshi z’amahanga mu karere k’uburasirazuba bwa Congo ni wo muti ubereye ikibazo cya Congo? Ko abarwanya Leta bavuga ko bashaka kugirana na yo imishyikirano, ndetse bakerekana ibyo bita impamvu zituma barwana, nta na kimwe gifite ishingiro kirimo? Ibisigaye tubitege amaso.

Christian Mugunga

[email protected]

Source: Kigali today