Ese RIB yaba yiteguye kugaragaza abicanyi bashyira mu bikorwa ibitekerezo bya Tom Ndahiro?

Rugaravu Protais

Maze kumva no gusesengura ibikubiye mu kirego cya Madame Victoire Ingabire Umuhoza, aho arega umuhezanguni wiyita umushakashatsi  kuri jenoside, maze no gusesengura inyandiko rutwitsi za Tom Ndahiro yanditse yibasira ku mugaragaro umuyobozi wa FDU INKINGI amwita umujenosideri ndetse akagera aho amugereranya n’indwara ya Ebola , byanteye kwibaza ibi bikurikira :

  • Ese RIB yaba yiteguye kugaragaza no gukurikirana abicanyi bashyira mu bikorwa ibitekerezo bya Tom  Ndahiro ?
  • Ese abayoboke ba FDU Inkingi baba nabo biteguye gutanga ikirego barega Tom Ndahiro ubita abajenosideri cyangwa ikirego cyaba cyaratanzwe ntibishyirwe mu itangazamakuru ?
  • Ese Tom ndahiro ntiyaba ageze ku mugambi we wo kurangaza no gutesha umwanya abanyarwanda  bashyize imbere ubwiyunge buzira imbereka?

Ibi bibazo ni bimwe mubyo umuntu yakwibaza ashaka kumenya icyihishe inyuma y’ibitekerezo bya Tom Ndahiro.

Ese RIB yaba yiteguye gukurikirana no gushyikiriza inkiko abo Tom abereye umufatanyabikorwa? Iyi nyandiko ikurikira iragaragazako ibyo Tom Ndahiro yita ibitekerezo bye hari ababishyira mu bikorwa nta nkomyi bityo bikaba bikomeje gutera impungenge igihe cyose Leta n’urwego rwayo bituramiye kandi babona aho ingengabitekerezo ya Tom yageza Rubanda!

Aka ni agace kamwe kakuwe mu nyandiko ya Tom Ndahiro ifite umutwe ugira uti «  Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside » inyandiko yasohotse bwa mbere ku ya 20 nzeri 2018 ikongera gusohoka mu kinyamakuru cyegamiye kuri Leta igihe.com tariki ya 13 gicurasi 2019. 

« Abashinzwe Umutekano n’Ubutabera nimutabare

Ingabire imivugire ye iracyari ya yindi isa nk’iy’umuntu birukankana cyangwa uri mu marushanwa yo kuvuga vuba.

Ariko hari n’ibindi bimenyetso nabonye. Ava muri Gereza ndetse na n’ubu mu mafoto agaragara, ahenshi aba yambaye imyenda igizwe n’ikanzu itukura n’agakote k’icyatsi kibisi n’akenda yiteye k’urwatsi rutoto. Amabara y’umutuku n’icyatsi kibisi ni amabara agize ibendera n’ikirango bya FDU-Inkingi.

Iyo myambaro yasohokanye muri Gereza isobanura ko ari nk’impuzankano y’Ihuriro FDU-Inkingi. Si imyambaro gusa, n’indabo Ingabire yahawe agisohoka muri Gereza zari zigizwe ahanini n’ayo mabara. Gufata ibyo bintu bibiri ni ukudasoma ibimenyetso by’ibihe. FDU-Inkingi ishobora kuba ikora nkuko umuyobozi wayo abyemeza.

Nk’umunyarwanda uzi ububi bwa Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, numva nta mahoro tuzagira mu gihe hari abantu bamamaza iyo ngengabitekerezo nta mbebya. Byonyine kumva Ingabire avuga ko uko yinjiye muri Gereza ariko avuyemo, akavuga ko yiteguye gukomeza “urugamba” rw’ibyo yatangiye kandi yitangiye.

Ko dufite amategeko arimo Itegeko Nshinga arwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’aho yagaragara hose, Ingabire abyemererwa ate? Ibyo yavugaga atarajya muri gereza turabizi.

Nta tandukaniro rye n’abandi bajenosideri ayobora. Ingabire avuga ko ntakimubuza gukwiza uburozi bwe yita politiki kubera ko mubyo asabwa kubahiriza icyo kitarimo. Ni inde uzamubuza kuroga utari inzego zishinzwe umutekano n’ubutabera.

Ingabire yabwiye BBC-Gahuzamiryango ko yiteguye gusubira muri Gereza bibaye ngombwa kuko icyo aricyo cyose cyatuma agera kucyo ashaka yacyemera. Mu minsi ibarirwa ku ntoki ubukana bwe bukwiye kwitabwaho nta kujenjeka. »

Ikinteye kwibutsa iyi nyandiko ya Tom si ugushaka ibimenyetso bishinja  cyangwa bishinjura kuko biri mu nshingano n’ububasha bwa RIB(Rwanda Investigation Bureau) gusa byanteye kwibaza niba ntaho bihurira n’iyibasirwa ry’umunyapolitike Madame Victoire Ingabire Umuhoza nyuma yaho Tom asabye inzego z’umutekano ndetse n’ubutabera gutabara !

Ese iri totezwa rya hato na hato rya Madame Victoire Ingabire ndetse n’iyicwa n’ishimutwa ry’abayoboke b’ishyaka rya FDU byose byaje bikurikira amagambo ya Thom ntawe byatera kwibaza?

Ese kwita abantu interahamwe, impuzamugambi, abajenosideri nyuma abo bahimbiwe amazina bakicwa abandi bakaburirwa irengero harya byabuza umuntu gutekereza niba imvugo ya Tom idafite izindi ngufu ziyishyigikiye!

Ese abashinzwe umutekano n’ubutabera Tom avuga muri iyi nyandiko ko batagaragaza impamvu z’icyihishe inyuma y’irangero n’iyicwa ry’aba banyarwanda Tom ahimba ayandi mazina !

Ese ubu butabera Tom avuga mu nyandiko ye ko budahumuriza abanyarwanda niba koko ibyo Tom avuga ari ibitekerezo bye bwite bitagira aho bishingiye ngo abanyarwanda batekane bizere ubutabera bubakingira!

Ese abashinzwe umutekano n’ubutabera, haba habura iki ngo bagaragaze ko bashinzwe gutabara no guha ubutabera ababuvukijwe!

Ese ibibazo byanjye byaba nta shingiro bifite kuberako Tom Ndahiro yaba ari umwe mu bakozi b’urwego rushinzwe iperereza bityo bikaba ari bimwe mu bitinza kugaragaza icyihishe inyuma y’inyerezwa n’iyicwa ry’abo we yita « abajenosideri »!

Inzego z’ishinzwe umutekano n’ubutabera umunsi zahumùrije Rubanda kuri iki kibazo cy’ingutu nanjye nzaba nsubijwe !   

Ese abayoboke ba FDU inkingi baba nabo biteguye gutanga ikirego barega Tom Ndahiro ubita abajenosideri cyangwa ikirego cyaba cyaratanzwe ntibishyirwe mu itangazamakuru ?

Ibi sinabitindaho cyane, gusa nkurikije uburyo Madame Victoire Ingabire Umuhoza yibaza uko ibaruwa itanga ikirego  yo kuwa 21 Gicurasi 2019 yageze ku mbuga nkoranyambaga nahise numvako hari ibindi birego byaba byaratanzwe ariko Rubanda nanjye ndimo ntibimenye.  

Ese Tom Ndahiro ntiyaba ageze ku mugambi we wo kurangaza no gutesha umwanya abanyarwanda  bashyize imbere ubwiyunge buzira imbereka?

Niba koko ibi bitekerezo ari ibya Tom Ndahiro ku giti cye nkuko abyivugira, niba kandi RIB yaragenzuye igasanga nta shingiro bifite, ubwo twizereko azakurikiranwa kandi ubutabera bugakurikizwa mu rwego rwo kwirindako abafite ibitekerezo by’ubuhezanguni basubiza inyuma ubwiyunge nyabwo abanyarwanda basonzeye.

Niba kandi Tom Ndahiro ibyo avuga bifite ishingiro, RIB nijye ahagaragara ibwire Rubanda ko impuruza ya Tom Ndahiro ifite ishingiro bityo ikaba izasobanurira Rubanda iby’iyicwa n’inyerezwa ry’abo Thom yise « abajenosideri ».

RUGARAVU Protais

Umutaripfana