Espagne: abasirikare 40 ba FPR baregwa ubwicanyi bashobora kudakurikiranwa!

Abasirikare bakuru b’u Rwanda ntibagikurikiranywe n’umucamanza wa Espagne nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu ihinduye itegeko rirebana no gucira imanza abaturage batari abenegihugu kandi badatuye ku butaka bwacyo.

Mu mwaka wa 2008 ni bwo Umucamanza Fernando Andreu yashyize ahagaragara impapuro zo guta muri yombi abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda 40 abakekaho urupfu rw’abanya-Espagnes 9 barimo abihaye Imana 6 biciwe mu Rwanda nyuma ya Jenoside.
Inteko Ishinga Amategeko ya Espagne kuwa kabiri 11 Gashyantare 2014 yatoye itegeko rituma abanyamahanga badatuye ku butaka bwa Espagne badakurikiranwa n’Ubutabera bw’icyo gihugu.
Ikinyamakuru cya Espagne (El Pais) dukesha iyi nkuru kiravuga ko ishyaka riri ku butegetsi (Popular Party) ari ryo ryatsinze abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuko aribo bari bashyigikiye gucirwa imanza kw’abanyamahanga bakekwaho ibyaha byibasiye inyoko muntu. Iri tegeko rizatangira kubahirizwa mu mezi ane ari imbere ryatowe n’Abadepite 179, mu gihe abarirwanyaga ari 163.
Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yavuze ko aya makuru bayabonye ariko inzobere mu by’amategeko zikaba zikirimo gukora isesengura ryimbitse kucyo bisobanuye.
Busingye Johnston yagize ati, “mfite itsinda ry’abanyamategeko riri muri Espagne ntegereje kumva icyo batubwira uyu munsi (13/02/2014) n’icyo bisobanuye, birashoboka kuba ari impamvu za politike cyangwa se dipulomasi ariko reka dutegereze icyo batubwira.”
Uretse abanyarwanda bakurikiranwa n’umucamanza Fernando Andreu hari n’Abashinwa bakomeye nabo bashakishwaga n’ubutabera bw’icyo gihugu barimo uwahoze ari perezida Jiang Zemin, uwari Ministri w’intebe Li Peng ndetse n’ibindi bikomerezwa 3 byo mu ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa. Aba bari bakurikiranyweho ibyaha byakozwe mu ntara ya Tibet, u Bushinwa buvuga ko ari imwe mu ntara zayo ariko yo ikaba ishaka kwigenga.
Abasesengura ibya Politike n’Ubutabera bavuga ko Espagne yafatwaga nk’iyisimbukuruza nyuma y’aho abacamanza bayo bafashe ibyemezo byo gukurikirana Abasirikare ba Amerika bakekwaho ibyaha by’intambara muri Iraki mu mwaka 2004 kimwe na Nyakwigendera Augusto Pinochet nawe washakishwaga n’ubutabera bw’icyo gihugu mu 1998.
Mu basirikare bakomeye bashakishwaga harimo:
1. JAMES KABAREBE,
2. KAYUMBA NYAMWASA,
3. KARENZI KARAKE,
4. FRED IBINGIRA,
5. RWAHAMA JACKSON MUTABAZI,
6. JACK NZIZA (JACKSON NKURUNZIZA) o JAQUES NZIZA),
7. RUGUMYA GACINYA,
8. DAN MUNYUZA,
9. CHARLES KAYONGA,
10. JOSEPH NZABAMWITA,
11. CEASER KAYIZARI,
12. ERIK MUROKORE,
13. DENYS KARERA,
14. EVARISTE KABALISA,
15. JUSTUS MAJYAMBERE,
16. EVARISTE KARENZI,
17. ALEX KAGAME,
18. CHARLES MUSITU,
19. GASANA RURAYI, Teniente Coronel
20. SAMUEL KANYEMERA alias SAM KAKA,
21. TWAHIRWA DODO,
22. FIRMIN BAYINGANA,
23. AGUSTÍN GASHAYIJA,
24. WILSON GUMISIRIZA,
25. WILLY BAGABE,
26. WILSON GABONZIZA,
27. SAMUEL KARENZEZI, alias “Viki”,
28. JOAQUIM HABIMANA,
29. KARARA MISINGO,
30. ALPHONSE KAJE,
31. FRANK BAKUNZI
32. DAN GAPFIZI,
33. JOHN BUTERA,
34. CHARLES KARAMBA
35. MATAYO
36. PETER KALIMBA,
37. SILAS UDAHEMUKA,
38. STEVEN BALINDA,
39. JOHN BAGABO,
40. GODEFROID NTUKAYAJEMO, alias “Kiyago”
Source:izuba rirashe