Evode Uwizeyimana yagizwe Senateri

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru dukesha itangazo ryo ku wa 16 Ukwakira 2020 ryashyizweho umukono na Ministre w’intebe, Edouard Ngirente, aravuga ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho abasenateri 4.

Muri abo basenateri harimo Uwizeyimana Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, uheruka kwegura ku mirimo ye ku ya 6 Gashyantare 2020.

Uwizeyimana yeguye nyuma y’iminsi itatu avuzweho guhohotera umugore w’umusekirite wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grande Pension Plaza.

Kwegura kwe kwakurikiye igitutu yokejwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda banenze ihohotera yemeye ko yakoreye uwo mugore ushinzwe umutekano kuri iyo nyubako iherereye mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gihe ariko yanafashe umwanya wo kujya kwiyunga n’uwo mugore ndetse amusaba imbabazi kimwe n’Abanyarwanda bose batabyakiriye neza. Uwizeyimana afatwa nk’umuhanga mu mategeko, yagiye atanga ibitekerezo bye bigamije kuvugurura amategeko y’u Rwanda ngo agendane n’ibihe bigezweho.

Evode Uwizeyimana yagizwe Senateri hamwe na Prof. Dusingizemungu wari Usanzwe ari Perezida w’Umuryango Ibuka, Kanziza Epiphanie wari Umuyobozi w’Umuryango w’Abagore baharanira Ubumwe (WOPU) bikavugwa ko akomoka no mubo Leta y’u Rwanda lita abasigajwe inyuma n’amateka (abatwa) na Twahirwa André Umwanditsi w’ibitabo akaba yari na Perezida w’icyubahiro w’abashyigikiye ubutegetsi bwa Kigali mu Bufaransa.

Abasengurira ibintu hafi bahamya ko uku kugarura Evode Uwizeyimana mu kibuga cya Politiki byaba bifitanye isano n’ikibazo cya Mapping Report kirimo gututumba tutibagiwe n’ikibazo cya Paul Rusesabagina, rero hakaba hari hakenewe umuntu uzi gusobanura amategeko neza adategwa ndetse wahuma amaso abanyamahanga n’abadasobanukiwe neza mu kugabanya ubukana bw’ibi bibazo byombi mu gihe byareberwa mu ndorerwamo y’amoko.

Evode Uwizeyimana ku itangazo rimuha uyu mwanya ryashyizwe kuri Twitter, yahise asubiza ashimira Perezida Paul Kagame “ku cyizere gishya” yamugiriye.

Yanditse ati: “Nyakubahwa, mfite imbaraga nyinshi, ubudahemuka, ishema kandi niteguye gukorera igihugu cyacu munsi y’ubuyobozi bwawe”.