Faustin Twagiramungu ariyama abamwiyitirira kuri Twitter

Faustin Twagiramungu

Uyu munsi umunyapolitiki w’umunyarwanda, Faustin Twagiramungu, utuye mu Bubirigi, yaduhamagaye atubwira ko hari abafunguye konti ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter bamwiyitirira.

Ngo muri zimwe mu nkuru ziyiriho harimo ivuga ko  yamagana  BBC Gahuzamiryango ngo kubera ko ari abahemu bateranya. 

Twagiramungu yatubwiye ko iyo nkuru ari ikinyoma kirimo gukwizwa n’abantu ataramenya.

Bwana Twagiramungu yavuganye na Jacques Niyitegeka, atangira amusobanurira uko yabimenye.

(Ushobora kumva ikiganiro bagiranye aho hejuru)