FDLR ntabwo yashimishijwe n'amagambo ya Ministre Mukantabana

Mme ministre Mukantabana Séraphine ushinzwe impunzi n’ibiza, azi neza ko nta munyarwanda w’impunzi utifuza gutaha ngo abe mu Rwanda rwamubyaye. Ni byo Mme ministre yabaye impunzi arazizi kuko yabaye n’umwe mu baziyoboraga iyo yari muri Kongo Brazzaville.Yigeze ndetse gushaka gufatanya n’abandi guharanira ko impunzi zataha zemye zigira ijambo mu gihugu cyazo, nyuma aza kunanirwa ahitamo gutahuka agakomera amashyi ingoma y’igitugu yahejeje impunzi ishyanga. Ni byo koko ubuze ay’i buryo akama ay’i bumoso!

Ibyo yavuze kuri radio ijwi ry’amerika tariki ya 10/3/2013 byateye kwibaza.

1.Yemeza ko abadatahuka ari uko ababo bari mu gihugu babatera ubwoba ngo nibataha bazafungwa kugira ngo bagumane imitungo yabo nta nkomyi. Aha umuntu yakwibaza niba ushobora gukangisha umuntu mukuru ikidateye ubwoba akabugira. Ahubwo bababwiza ukuri ku biba mu Rwanda nareke kubabeshyera ngo ni imitungo baba batsimbarayeho. Ikibazo ahubwo ni ubuyobozi bubi buryanisha abanyarwanda aho kuba umubyeyi wa bose; amahoro n’umutekano avuga iyo biba biriho mu Rwanda impunzi zatashye. Arashaka kumvikanisha ko washyira umwana imbere y’intare ukamubwira ngo ntizamurya!

Mme Mukantabana atahutse ava i Brazzaville
Mme Mukantabana atahutse ava i Brazzaville

2.Arongera agahamya ko abahunga ubu babigira nkana kugira ngo bajye kwishakira akazi n’imibereho hanze! Arashyinyagura, akabeshya akanabeshyera abahunga. Nta wakwifuza kujya kuba ishyanga nta mpamvu.

Ahubwo yirengagiza nkana impamvu nyazo zituma impunzi zidatahuka:

-Kubura amahoro no kwishyira ukizana mu Rwanda utagombye gupfukamira Paul Kagame nkuko yabikoze .

-Politike ikenesha abaturage.

-Kwikubira umutungo w’igihugu kw’agatsiko kari ku butegetsi.

-Guhimbira abantu ibyaha no gutoteza uwo ari we wese uvuze ibitagenda.

-Kubeshya rubanda ngo nta moko ariho mu gihugu kugira ngo hatoneshwe bamwe abandi batsikamiwe.

-Itotezwa n’irigiswa ry’abanyamakuru barebera bakanavugira rubanda,n’ibindi…

Mme ministre aribuka Kagame ari i Murambi ku Gikongoro mu gihe cy’icyunamo aho yivugiye ubwe ko yababajwe n’uko imbaga y’abahutu yamucikiye muri Kongo adashoboye kubica.

Ni byo koko umwanya yarawubonye, na we ubwe yivugiye ko byamutunguye ariko amenye ko ntacyo azarusha abamubanjirije nka Bizimungu Pasteur, Sendashonga Seth, Kanyarengwe Alexis, Habyarimana Emmanuel,…

Mu gusoza, inama twagira Mme ministre, ni ukubwira abamuhaye akazi ko icyatuma impunzi zitahuka ari uko bakwemera hakabaho ihuriro ridaheza ry’ibitekerezo byubaka ku kaga kagwiriye abanyarwanda (abahutu, abatutsi n’abatwa), ababigizemo uruhare bose bagashyikirizwa ubutabera maze amahoro akagaruka mu Rwanda no mu karere .

La Forge Fils Bazeye

Umuvugizi wa FDLR

6 COMMENTS

  1. sha u rwanda rumeze neza uyu mu maman yatahutse atabyibushe cyane ariko ubu wagira ngo ni nka ya frison yewe niyibereho abijujuba bakomeze ubu se ko we yatashye aba yiki?namwe murebereho vive H.Ekuko akunda abanyarwanda bose

  2. ntacyo arusha GASANA uri gushyiraho ingabo zo kurwanya agatsiko .azamubaze baganire neza.we yenda azumva ko amubwiza ukuri.!!!!!!!!!

  3. Abona we uvuze neza rwose. Harya baravuga ngo inda nini yishe ukuze,sinari nzi ko uwo muminisitiri yahungutse aje gushaka ibyo kwirira,uti arangana na frison,ndumiwe ariko arye ari manga kuko hari gihe agatsiko kazabimurutsa uwo mubyibuho ugashonga ugashira. Uretse ko unatubeshye abari hanze tubarusha kurya, ariko nkawe wiyita ABONA wambwira inshuro waba urya ku munsi. Twe ntitwabuze ibyo turya ahubwo turifuza freedom nkuko tubayeho ino hanze,tukazana amajambere aho twe turarifite ahubwo twabuze icyo turimaza,iyo tugira igihugu cya demokrasi aho tuvuga ntacyo twishisha urwanda rwaba mu bihugu bikomeye kwisi none rero agatsiko ibyo ntikabikozwa. Harakabaho demokrasi,harakabaho urwanda rusangiwe na bose harakabaho abanyarwanda bababarirana biyibagiza(forgive and forget).reference:afrika yepfo.

  4. Yewe mureke yivugire kuko atavuze ibyo uwamushyizeho ashaka yaba yikuye amata kumunwa cg yiyambuye ubuzima. Ese wowe iyo ubona umuntu ava iwabo akajya gucumbika ahandi si uko umunyarwanda yaciye umugani ngo ” Urugo rubi rurutwa n’uburoko”. Niyishakire amaramuko ntawamubuza ariko areke kubeshyera abanyarwanda, bizwi n’abari guhabwa iminsi 3 kuba bavuye mubyabo kd nta ngurane y’aho birukanwe bakababwira ngo bajye kugura ahandi ngo ubutaka ni ubwa reta.

  5. Hahaaa uwo mu maman yahisemo neza arataha noner nawe ibyiza byurwanda bitangie kumugaragaraho nabandi mutahe ibyo bigambo byibisahiranda nimubyirinde birashaka kubagira ingwate yabyo ngo babone ko hari ababarinyuma kdi ari abanyabyaha aba genosidaire
    Muze twubake duhinge turirimbe tubyine duseke apana kwirirwa mujunjamye muri izo apartement iburayi mwarasize amasambu murwababyaye
    Ibigambo ntaco bizabagezaho

Comments are closed.