FDU-Inkingi iramagana gahunda yo kubarura abanyarwanda baba mu Mahanga

Justin Bahunga, Perezida w'ishyaka FDU-Inkingi

Ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda (rikorera hanze), riramagana umugambi rivuga ko Leta y’u Rwanda yatangiye wo kubarura abanyarwanda bari hanze hifashishijwe imiryango yabo iri mu Rwanda.

Umuyobozi wa FDU, Justin Bahunga uba I Londres mu Bwongereza, yavuganye na mugenzi wacu Venuste Nshimiyimana, atangira amubwira icyo banenga muri uwo mugambi.