Felisiyani Kabuga ntazaburana igihe cyose atarahabwa umwunganizi yihitiyemo

Félicien Kabuga

I La Haye 28/09/2022
INTANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

KUBURANISHA MU MIZI URUBANZA RWA FERESIYANI KABUGA IMBERE Y’URUGEREKO RWIHARIYE RUSHINZWE KUBURANISHA IBYASIZWE N ‘URUKIKO MPUZAMAHANGA MPANABYAHA.

Urubanza rwa Feresiyani Kabuga ruzatangira kuburanishwa ejo adahari. Impamvu y’uko kubura kwe ni uko Bwana Feresiyani Kabuga agerageza, bidafite ishingiro, kuva mu mwaka wa 2021, guhitamo ku bwende bwe umwunganira mu rukiko. N’ubwo yashyize umuhate wose mu kubona uwamwunganira yihitiyemo, urukiko ntirwitaye ku busabe bwe bwo guhitamo umwunganira yihitiyemo. Urukiko rukomeje kumutegeka(kumuhatira), rutitaye ku busabe bwe, uwamwunganira mu rubanza atizera na gato kandi na we akaba atifuza kureka inshingano ze z’umwuga ku wo yunganira. Icyiyongereye muri uko kwangirwa n’urukiko guhitamo umwunganira yihitiyemo, urugereko rwihariye rusigarira urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukomeje kudashamadukira (gutinda) gufata icyemezo ku kuba atishoboye. mu gihe cyose rukibisuzuma, Bwana Feresiyani Kabuga abujijwe, mu buryo bwose bushoboka guhabwa no kuba yakoresha ibye (Byafatiriwe n’urugereko) mu guhitamo no guhemba ku bwende bwe umwunganira mu mategeko yihitiyemo. Agomba kwakira no kwemera ubwunganizi mu mategeko bwatanzwe n’urugereko. Muri make, Bwana Kabuga abujijwe n’urugereko uburyo bwose bwo guhindura umwunganira washyizweho na rwo mu gihe cyose hakigwa ku bushobozi bwe, ategetswe kuzibukira (Abujijwe) uburenganzira bwo kugira uruhare ku mutungo we no kuwukoresha we ubwe mu guhitamo umwunganira. Muri ubwo buryo, Bwana Feresiayani Kabuga ahatiwe,( ategetswe) kuzibukira uburenganzira bwe bwo kugaragara mu rubanza rwe. Feresiyani Kabuga yabwiye usanzwe amwunganira Maitre Emmanuel Altit ko yifuza kutitaba urukiko mu rubanza rwo ku wa 29 Nzeri 2022, ndetse n ‘umuhungu we yamenyesheje abayobozi b’aho Bwana Kabuga afungiye ko umubyeyi we asaba kutitaba urukiko mu iburanishwa ryo ku wa 29 Nzeri nk’uko bigaragazwa ku mugereka (inyomeko) w’(y’) iki cyemezo.
Philippe Larochelle, urugaga rw’abavoka.

ITANGARIZWAMBAGA MU RUHAME

Njyewe Kabuga Feresiyani, Kuri ubu ufungiwe muri Gereza y’Umuryango w’Abibumbye i la Haye, mu Buholandi, ntangaje ku mugaragaro ibi bikurikira:

1. Nta cyizere na kimwe mfitiye umwunganizi wanjye muri iki gihe mu mategeko, Maitre, Emmanuel Altit, kandi ndifuza ko yarekera aho kumpagararira mu bishoboka byose.

2. Ibyo nasabye byose ngo Bwana Emmanuel Altit amvire (yegure) mu rubanza byaranzwe.

3. Mfite umutungo uhagije wamfasha kwiyishyurira unyunganira mu mategeko nihitiyemo ariko urukiko rwambujije kuwugiraho uruhare.

4. Mbese ndi guhatirwa guhagararirwa n’umwunganizi mu mategeko ntizeye na gato bikubitiyeho no kubuzwa uburenganzira ku mutungo wanjye kugira ngo mfate umwunganizi nihitiyemo.

5. Kubera ibyo byose, nafashe icyemezo cyo kutitabira urubanza, kandi ndasaba kutagezwa imbere y’abacamanza:

Ni ibyo nshyiriyeho umukono wanjye i La haye, mu Buholandi Kuri uyu wa 28 Nzeri 2022.

Feresiyani Kabuga

Njyewe, Donasiyani Nshyimyumuremyi, nasomye kandi nsemuye iri tangazo rya papa wanjye mu Kinyarwanda, i La haye, Kuri uyu wa 28 Nzeri, ndetse nemeje ko arisinyiye imbere yanjye.
Donasiyani Nshimyumuremyi