Colonel Karegeya ategereje kureba niba Uganda izaba igikoresho cya Paul Kagame

Amakuru atugezeho aturutse ahantu hizewe uvuga ko ubwo umukobwa wa Col Patrick Karegeya, Portia Karegeya, uri muri bamwe bashyizwe kuri liste yabagomba kwamburwa ibyangobwa by’abajya mu mahanga na leta ya Paul Kagame , yasabye izindi mpapuro z’inzira zo muri Uganda, dore ko ariho yavukiye kandi na nyirakuru akaba ariho atuye, anahabwa n’indi visa yo muri Afurika y’epfo, ariko ageze na none ku kibuga cy’indege i Entebbe aza kuzamburwa, hari bamwe mu bayobozi ba Uganda bari batanze amabwiriza ko uwo mukobwa wa Col Karegeya yamburwa impapuro z’inzira kubera ko ise abangamiye bikomeye ubutegetsi bwa perezida Kagame.

Col Patrick Karegeya akaba yaravuganye la leta ya Uganda ubu ategereje umwanzuro leta ya Uganda izafata kukibazo cy’umwana we cyangwa se niba izaba igikoresho cya Paul Kagame. Aha twabamenyesha y’uko inzego z’ubutabera zirimo zirakurikirana iki kibazo.

Imwe mu miryango y’ impunzi ziba muri Afrika y’epfo yadutangarije igira iti: Kiriya kibazo kibabaje Abanyarwanda bose bari mu buhungiro. Niba leta ya Paul Kagame ikorera biriya bintu abana b’abandi, ababo bizabagendekera bite?
Twagerageje kuvugana na Col Patrick Karegeya kugirango agire icyo adutangariza ku bijyanye n’ikirego yatanze naho bigeze abikurikirana, ariko ntibyadukundira.

JD Mwiseneza
Johannebsurg