FLN irasaba abaturage kwirinda kujya ku marondo ya nijoro.

FLN/ ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU, N ° 2019/03/21

Ingabo ziharanira kubohoza abanyarwanda (FLN) ziremeza ko Jenerali Paul Kagame yategetse ingabo ze za kabuhariwe (special forces) kwibasira ba mukerarugendo ndetsen’abaturage bibereye mu mirimo yabo ya buri munsi. Yasabye kandi ko ibitero byagabwa kumacumbi y’abanyeshuri ndetse no ku banyerondo kugira ngo abyitirire ingabo za FLN mu rwego rwo kuzangisha abanyarwanda ndetse n’amahanga.

Twamenye kandi ko yasabye inzego z’umutekano kwangira abanyamakuru mpuzamahangan’abandi bigenga kugera muri pariki ya Nyungwe no mu nkengero zayo. Amakuru yizewearemeza kandi ko abaturage ndetse n’abayobozi batemerewe kuvuga ibyerekeranyen’imirwano irimo kubera muri ako karere.

Kubera iyo mpamvu, ingabo za FLN ziramenyesha abanyarwanda, cyane abakora mubukerarugendo, mu gutwara abantu n’ibintu, abafite abana mu macumbi y’abanyeshuri mu ntara y’amajyepfo n’iy’iburengerazuba ndetse n’amahanga ibi bikurikira :

  • Jenerali Paul Kagame n’inzego ze z’umutekano bongereye abasirikare benshi ndetse bubura imirwano mu majyepfo y’iburengerazuba bw’u Rwanda mu turere dukurikira : Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi, Karongi no mu ishyamba rya Nyungwe. Kuva uyu munsi tariki ya 21 Werurwe 2019, FLN iremeza ko ari akarere k’imirwano.
  • Ibikorwa byose by’ubukerarugendo muri pariki ya Nyungwe nta mutekano bifite, bigomba guhagarara.
  • Imihanda RN6 (Kigali-Nyamagabe-Rusizi) na Karongi-Nyamasheke-Rusizi irafunze.
  • Amarondo ya ninjoro akorwa n’abaturage agomba guhita ahagarara.

Turasaba akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi gushyira imbaragamu bikorwa byo guhagarika ubwicanyi n’iyicarubozo Paul Kagame n’ingabo ze bagirira abaturage batuye muri aka karere k’imirwano nta yandi mananiza. Hagomba kandi kubaho byihutirwa iperereza ryigenga kuri ibi byaha ndengakamere byibasiye abanyarwanda.

Mu nyungu z’umutekano w’abaturage n’imitungo yabo, ingabo za FLN zirabasaba kwirindaingendo mu ntara y’amajyepfo n’iy’iburengerazuba.

Turasaba abanyarwanda n’abasura u Rwanda kwitonda no gukora ibishoboka byose ngobajye kure y’akarere k’imirwano.

Bikorewe i Nyabimata, ku wa 21 Werurwe 2019

Maj. Callixte N. SANKARA

Umuvugizi w’ingabo za FLN