FLN yigambye ko yongeye gutera Nyabimata

ITANGAZO RY’INGABO ZA FLN No 012/20/PPA /FLN

Ubuyobozi bw’ingabo za FLN burabatangariza abanyarwanda n’abanyamahanga ibi bikurikira:

  1. Imirwano ikomeye yabereye mu Ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata mu Kagari ka Samiyongo ku Birindiro bya RDF biri ahitwa mu MANYOVU i saa mu nani z’amanywa kugeza saa kumi n’igice z’umugoroba ku italiki ya 16 ukuboza 2020. Icyo gitero cyagabwe n’ingabo za FLN ku manywa y’ihangu . Imirwano yari ikarishye kuko yamaze amasa abiri n’igice. Muri iyo mirwano nta musilikali wa FLN watakariyemo cyangwa ngo akomereke, ariko ingabo za RDF zatakaje abasilikali bane n’inkomere tutaramenya umubare. Indege yo mu bwoko bwa Hélicoptère yahise ihagwa ije gutwara inkomere n’imirambo nyuma y’imirwano.
  2. Ubuyobozi bw’ingabo za FLN burahamagarira inshuti zayo ndetse n’abanyarwanda muri rusange, kurushaho kuyitera inkunga ku buryo bufatika kuko FLN yiteguye guhindura isura y’intambara irwana na RDF kandi mu gihe kidatinze.
  3. Ubuyobozi bw’Ingabo za FLN burongera kubwira Leta y’u Rwanda ko imirwano iraza kugenda irushaho kwiyongera kugeza igihe izavira kwizima ikemera ibiganiro nabatavuga rumwe nayo bose , bitaba ibyo imirwano ikazakomeza kugeza FPR ikuwe kubutegetsi kuko abanyarwanda dukeneye uburenganzira bungana imbere y’amategeko mu banyarwanda na Demokarasi idafifitse.
  4. Ubuyobozi bwa FLN burasaba amahanga gushyira igitutu kubutegetsi n’igisilikali by’ubwoko bumwe bw’agatsiko k’abatutsi kugana inzira y’ibiganiro kuko bitazashoboka ko bakomeza guheza abahutu mu miyoborere y’igihugu. Bishoboka gute ko abatutsi bagira abajenerali barenga 46 muri RDF mugihe utabona abagenerali 5 b’abahutu muri izo ngabo kandi abahutu ari 84% (IGISILIKALI CY’UBWOKO BUMWE TURACYANZE ). Ntitugomba kubyemera kandi igihugu ari icyacu twese.
  5. Duhorane Ubumwe n’ubutwari twitangira Urwatubyaye tuzatsinda. Kandi Abajya inama Imana Irabasanga.

Bikorewe i Nyamagabe, tariki ya 17/12/2020

Slt Irambona Tamboula Steven

PPA des FLN