FPR IBISHATSE YADUHESHA AGACIRO ITUNGA U RWANDA IMYAKA IRENZE ITATU IDASORESHEJE YEWE ITANASABYE INKUNGA Z’AMAHANGA.

    Maze iminsi nibaza impamvu mu gihugu gito nk’u Rwanda, ubukene bushobora kwica abantu igihe dufite abantu bakize cyane bageza muri za miliyoni zirenga 500 z’amadolari (Miliyari ibihumbi 3 na Miliyoni miliyari 315 zirenga) n’ukuvuga inshuro zisaga gato eshatu ingengo y’imari y’u Rwanda dufatiye ku ngengo y’imari ya 20012-2013.

    Mu binyamakuru byinshi kw’isi, byagiye bigaruka ku bukire buhebuje ishyaka rya FPR ryagezeho mu myaka itarenze 20 imaze iyobora u Rwanda, aho bieyemereye ko ubukire bwayo bubarirwa mu mafaranga yavuzwe haruguru, nubwo abayirimo tuziko ibi arukwemera bikeya mubyo itunze kugirango abantu badakuka umutima, nyamara ibi ubwabyo ni intambwe nziza yadufasha gusesengura neza impamvu ubukene bugiye kwica abaturage, impamvu u Rwanda ruhora rwivuga neza mu mibare, aho bashinyagurira rubanda babwira amahanga uburyo rwateye imbere, nyamara bakirengagiza ko no kubona ifunguro rya buri munsi ari ikibazo gikomeye, tutavuze imiturire idahwitse Leta idahwema gusenyera abaturage kugirango yerekane ko yakoze ibitangaza kw’isi yose ititaye ku ngaruka mbi bikomeje kugira.

    Mu binyoma FPR ikomeje gusakaza mu baturage, nuko ikangurira abanyarwanda “kwihesha agaciro” aho hejuuru y’imisoro myinshi, akenshi igamije gukiza iri shyaka, hiyongeraho imisanzu yakwa abanyamuryango n’abatari abanyamuryango ba FPR bakora mu nganda zayo, muuri za sosiyete yagiye ishinga hirya no hino doreko ariyo mukoresha mukuru, hakiyongeraho na none imisanzu y’umutekano (yishyura abanyamarondo) utaretse igiciro gihanitse cy’amashanyarazi cyakwa abaturage, ugashyiraho mituelle de sante, ugashyiraho 9Y basic education ukongeraho ubuzima buhenze, amashuri y’abana n’ibindi byinshi birimo akarengane gakabije…

    Nubwo kandi abantu batandukanye ku giti cyabo, abacuruzi, amabanki, inganda, ibigo bya Leta n’ibishamikiye kuri Leta byakomeje guhatirwa gutanga amafaranga y’umusanzu mu Kigega Agaciro Development Fund, aho agashya kabaye n’uko abayoboke b’andi mashyaka nabo byabagezeho, Kiliziya zigategekwa kuyatanga yewe inzego zose, amashyirahamwe yigenga kugeza kuri mwarimu uhembwa intica ntikize, nibaza impamvu abaherwe bacu barangajwe na nyir’umushinga wa FPR, Nyakwubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul, we n’ishyaka ayoboye kugeza ubu barumye gihwa bakaba badatanga urugero rwiza bakora mur’ibyo bifaranga ngo bashyire mur’iki kigega.

    Nyuma yo gusesengura umutungo FPR yemera (nubwo uyu ungana n’igitonyanga mu nyanja) nkawugereranya n’ingengo y’imari Leta y’u Rwanda ikeneye muriki gihe ngo ibikorwa byari biteganyijwe bidahungabana, ikomeje gucibwa intege n’uko abazungu badufatiye ibyemezo, ku mafuti y’iri shyaka (FPR/Kagame kuko nibo bayoboye igihugu) nibaza niba batabeshya abanyarwanda iyo bavuga ko bakunda igihugu kandi ntakintu kizwi bashyize mur’iki Kigega, ubonye ngo barutwe n’ishyaka rya PL ryatanze miliyoni zirenga gato 11 y’Amafaranga y’u Rwanda? Ese ko tuzi neza ko FPR yasahuye u Rwanda ikaba itunze kururusha kandi rwo rwarahozeho na kera kose, kandi ibyo itunze akaba ariho ibikomora, kuki badashyira mu “Gaciro” ngo batwereke urugero rwiza? Nyamara bafite ubushobozi bwo KWIHESHA AGACIRO imyaka irenze itatu, hatabayeho gukenera inkunga, gusoresha, abanyarwanda barya, banywa, biga, badakora…

    Mu kwanzura nagiragango mbereke uburyo tuyobowe n’abantu batumva icyo GUKUNDA IGIHUGU bivuga, bashishikajwe no gukira cyane kandi vuba, barasahura nk’abazapfa ejo, bikomeza kujijisha abantu batubwiriza uko twihesha agaciro kuko ibyabo birazwi, nubwo gukandamiza babigize intwaro ibatinza ku buyobozi, birengagiza imbaraga z’abaturage ariko igihe kiri hafi ubwo abaturage bazumva ko umwanzi wabo ukomeye aruwo wese ubima ibibatunga agamije ko bamuramya, uwo wese ubuza abasore kugira ubuzima bwiza akabahindura ibikoresho bye, aho abagenera ibibatunga abanje kubagira INDAYA, ABICANYI, ABANYAMAZIMWE, MANEKO n’ibindi bibi byinshi, umwanzi wacu twe abaturage n’uwo wiberaho mu buzima buhamabaye aho yigwizaho ibyiza byose we n’abazanye nawe nyamara akirirwa atubeshya ngo dukunde u Rwanda, niba koko arukunda naduhe utwacu duke ubundi akomeze arye ibye byinshi, dukeneye ubwisanzure ntidukeneye KWICWA ngo nuko TUVUZE IBITAGENDA.

    Ngaho nibakomeze batujijishe ngo bihesheje AGACIRO, keretse niba ako gaciro ko kwiba abanyarwanda ariko bavuga, mwihere ijisho ubusahuzi uko bwagiye bukorwa, uburyo izo miliyoni 500 z’amadolari bazigezeho ku muyoboro ukurikira:
    http://www.mdrwi.org/rapports%20et%20doc/gouv%20rw/jet%20de%20luxe.htm

    Kanyarwanda.