FPR/INKOTANYI: VA KU GITI DORE UMUNTU

Yanditswe na Jean Musafiri

Bavandimwe Banyarwanda, Leta y’ikuzimu iyobowe na FPR/Inkotanyi (Fake Patriotic Regime) imariye ku muhengeri abanyarwanda bahoze mu Rwanda mbere ya 1/10/1990. Kuva FPR yafata ubutegetsi muri Nyakanga 1994 (imyaka 27 irashize), iyo Leta -Mpotozi-Rurangiza FPR yaranzwe n’ibintu bikurikira:

  1. Kwamamaza no gukoresha ironda-bwoko n’agasuzuguro (ethnocentrisme et mépris) biiteye iseseme, byihishe muri Baringa-Ndumunyarwanda, bigamije kurimbura abahutu (cyane cyane abize, abakire cyangwa abafite akazi keza cyane, urugero: aba-cadres muri ONU no muri za ONGs Internationales zihemba akayabo) kubera umururumba wa FPR udashira wo kwiba no gusahura (avidité inassouvie et enrichissement illicite) hagamijwe ya politique- rutwitsi ya “punguza wajinga”, aliko itanaretse kwibasira, guhungeta no kwica abatutsi- Sopecya bahoze mu Rwanda mbere ya 1/10/1990.
  2. Kugaragaza urwango rukomeye (haine implacable), gutoteza bikomeye no kwimika ikinyoma n’akarengane (promotion du mensonge, injustice institutionnalisée et violation flagrante des droits humains), guhungeta no gukoresha iterabwoba (oppression), gufungwa urengana (arrestation arbitraire), kwica-urubozo no gufungira abantu muri za containers n’ahantu hatazwi (déshumanisation, tortures morales et physiques), kuburirwa-irengero no kwica abantu nk’inyamaswa (disparitions forcées et assassinats sauvages) hakoreshejwe imbunda, agafuni, kandoyi, kuroga n’ubundi bugome bukabije cyanee bwa kinyamaswa.
  3. Guhimba amateka y’u Rwanda babeshya ko u Rwanda rwabaye igihugu nyuma ya Nyakanga 1994, FPR imaze gufata igihungu mu mivu y’amaraso.
  4. Gukoresha génocide yakorewe abatutsi no kuyamamaza muri propaganda yo guhisha- bikomeye génocide yakorewe abahutu mu buryo buteguwe, kubeshya amahanga ko ari FPR yahagaritse génocide nyamara ariyo yayiteguye ikanayishyira mu bikorwa, hifashishije ingabo za Uganda na président Yoweri Kaguta Museveni, bihawe umugisha na USA/ gouvernement Bill Clinton, UK n’ibindi bihugu bikomeye… Ni akumiro pee !!!
  5. Kwibasira abanyarwanda bose batavuga rumwe na FPR, cyane cyane abanyamakuru n’abandi bantu bagaragaza ibitekerezo byabo binega ubutegetsi bwa FPR, bwamunzwe kandi burangwa n’ironda-bwoko, igitugu, ubugome ndenga-kamere n’ubwicanyi bukabije.

Umusozo: Banyamuryango ba FPR reka mbabwize ukuri gutomoye: ndabona ibimenyetso by’igihe bimaze kubacira urubanza bitabogama kubyerekeye ibyaha by’intambara na Génocide-Nyarwanda mwagizemo uruhare rukomeye cyanee !!! Ibyo bimenyetso by’igihe birerekana bidaca amarenga ko irimbuka ryanyu ryegereje, kubera ubugome ndenga-kamere mwakoreye kandi mu gikorera Abanyarwanda, tutibagiwe n’AbaCongomani. None se Banyamuryango ba FPR, muzasiga inkuru ki imusozi? Muzagende umukubugu, rwose ntawuzabakumbura habe na limwe pee !!!