FPR itangiye umuvuno wo kwamamaza Kagame 2024, inyuze mu dushyaka duto

Yanditswe na Frank Steven Ruta

UDPR iti: “Mwitegure twese twese tuzatore Kagame muri 2024”

Ishyaka UDPR rirakangurira Abanyarwanda bose kwitegura kuzatora Paul Kagame nka Perezida w’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2024 kugeza mu wa 2029.

UDPR mu magambo arambuye ni Union Democratique du Peuple Rwandais (Ishyaka Riharanira ubuwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi). Iri shyaka ryashinzwe mu mwaka wa 1992, ariko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ntiryigeze rigira abarwanashyaka bazwi bagaragara bagera nibura ku ijana, magingo aya rikaba rigizwe gusa na Komite Nyobozi.

Pie Nizeyimana urikuriye ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaba yaragiyemo ku itike ya FPR Inkotanyi, muri ya myanya igenera amashyaka aba mu kwaha kwayo, mu cyiswe kugabana imyanya n’amashyaka yayamamaje akanayishyigikira.

Uyu Mudepite Pie Nizeyimnana ukuriye UDPR kuva mu myaka itandatu ishize, ariko kandi na mbere yaho akaba yarahoze muri Komite yaryo, ni we watangaje ko mu izina ry’ishyaka UDPR nta wundi mukandida bazatanga mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2024, ko ahubwo bazamamaza Paul Kagame, kuko ngo abikwiye kandi akaba ashoboye.

Ntibikozwe na UDPR bikozwe na FPR

Abanyarwanda muri rusange kimwe n’abandi bakurikirana politiki yo mu Rwanda , bamaze kumenyera uburyo FPR ikoresha inzira zo kugera ku cyo yifuje , ariko bikitwa ko atari yo nyiri umushinga, ko ahubwo yafashije mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Mu bijyanye n’ubutegetsi, FPR ntishaka kugaragara nk’igundira cyangwa se ngo Kagame agaragare nk’ubuheranye udashaka kubuvaho. Ni yo mpamvu abacurabwenge bayo bakoresha amayeri yo kubinyuza ku bandi ngo bizitwe ubusabe bwa rubanda cyangwa ibyifuzo by’amashyaka ayifasha kuyobora igihugu.

Mu mwaka wa 2010 nibwo uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano w’igihugu (Minisiteri itakibaho mu Rwanda) Sheikh Musa Fazil Harereimana yahengereye gato nyuma y’itorwa n’irahira rya Paul Kagame ku yindi manada yagombaga kurangira mu mwaka wa 2017, ahita atanguranwa avuga ko 2017 abona nta wundi wazabasha kuyobora u Rwanda uretse Kagame, icyo gihe Fazi akaba yaranatangaje ko we n’ishyaka rye batakiri kureba iyo manda ya 2010-2017 yari itangiye, ko ahubwo batangiye gutegura iya 2017-2024. Ibi kandi Shikh Fadhil Harerimana yabivugaga atitaye ku kuba itegeko nshinga ry’icyo gihe ritarabyemeraga.

Byaje gukurikirana no kwikorera ibiseke bijyanwa mu nteko nyuma ya za petitions zinyuranye zari zaragiye zikorwa, zisaba ko itegeko nshinga ryahindurwa ku mpamvu imwe rukumbi yo kwemerera Kagame kongera kwiyamamaza bundi bushya muri 2017.

Mu gihe hakibazwa niba FPR cyangwa Kagame ubwe bazemera ko iri jwi rya Piyo Nizeyimana na UDPR rirangira rigakwira mu Rwanda hose, intero ye ikikirizwa, igisubizo cya Perezida Kagame cyagaragarira mu magmbo akunze kuvuga kenshi ati : « In Rwanda We don’t follow rules, we follow choices », bisobanuye ngo mu Rwanda ntitugendera ku mategeko (amahame) tugendera ku mahitamo yacu.