FPR ni icyago: Aimable Karasira

Umwarimu muri Kaminuza akaba n’umuhanzi, Aimable Karasira aranenga uburyo FPR yikubira ibintu byose mu Rwanda, uburyo itegera bantu ku kuba bashonje, uburyo yajyanaga abantu mu nama ikabatsindayo, n’ibindi n’ibindi.

Mu kiganiro yahaye PAX TV ikorera mu Rwanda, Karasira Aimable ntiyiyumvisha ukuntu abantu bishwe muri Jenoside bazizwa ko banze kugambanira abahigwaga, badafatwa nk’abazize Jenoside. Ntiyumva ukuntu abahutu barinze Abatutsi batabyibukirwa, akavuga ko hatishe Abahutu ahubwo hishe agatsiko k’abagome b’Interahamwe, nk’uko muri FPR hari abica.

Karasira aravuga ko kuba inama y’Ubwongereza n’ibihugu bwakoronije (CHOGM) izabera mu Rwanda bitari bikwiye kuko ngo ari nko guha ishimwe cyangwa igihembo (award) ugira uruhare mu kubuza abaturage be kwishima, mu gihe nyamara hari ibindi bihugu ahubwo biharanira kwishima no gutekana kw’ababituye.