France:Natacha Polony yahanaguweho guhakana jenoside yo mu Rwanda

Natasha Polony

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwahanaguyeho umunyamakuru icyaha yari akurikiranyweho cyo guhakana jenoside yo mu Rwanda, avuga ko iyi ari “inkuru nziza ku banyamakuru n’abashakashatsi”.

Mu itangazo yashyize kuri Twitter, Natacha Polony, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Marianne, yagize ati:

“Birashimishije ko dufite uburenganzira bwo kuvuga ku byaha byakozwe n’ingabo za FPR mbere, mu gihe na nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda tudashinjwa guhakana cyangwa gupfobya iyi jenoside”.

Mu 2021, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasubiwemo n’ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza agira ati: “OK, hari abahutu benshi bapfuye. Ariko ntibapfuye nk’ingaruka yo guhigwa kubera icyo bari cyo”.

Polony, w’imyaka 47, yari akurikiranywe ku birego by’amashyirahamwe atandukanye yo mu Bufaransa amushinja guhakana jenoside yo mu Rwanda yo mu 1994, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Figaro n’ibiro ntaramakuru AFP byo mu Bufaransa.

Ni bwo bwa mbere byari bibayeho mu Bufaransa ko umunyamakuru akurikiranwa mu rukiko ku “guhakana ko habayeho icyaha cyibasiye inyoko-muntu” mu Rwanda.

Yari akurikiranyweho iki nyirizina?

Urukiko rwanzuye ko kubona mu magambo ya Polony “guhakana ko jenoside yabayeho” ari “ukumugerekeraho mu magambo ye”, nkuko bitangazwa na Le Figaro na AFP.

Ayo magambo yari akurikiranyweho ni ayo yavugiye kuri televiziyo y’Ubufaransa, France Inter, ku itariki ya 18 y’ukwezi kwa gatatu mu 2018.

Yari yavuze ko ari “ngombwa kureba mu maso ibyabaye icyo gihe [mu Rwanda mu 1994] biboneka nyuma ko nta ho bihuriye na busa n’uko hariho ababisha n’abagwaneza”.

Icyo gihe, yongeyeho ati: “Mu buryo bubabaje, turi aho usanga hari hari ababisha bahanganye n’abandi babisha […] ntihari hari abagwaneza ku ruhande rumwe n’ababisha ku rundi ruhande muri aya mateka”.

Ayo magambo yari yateje uburakari atuma amashyirahamwe amwe yo mu Bufaransa arimo n’umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yo mu Rwanda – ishami ryawo ryo mu Bufaransa, Ibuka France – atanga ikirego mu rukiko.

Kuva mu mwaka wa 2017, itegeko ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu Bufaransa rihana guhakana no gupfobya jenoside iyo ari yo yose yemewe n’iki gihugu.

Polony yongeyeho ati: “Iki cyemezo ni intangarugero nanone kuko kigaragaza uburyo bwo mu bucamanza bukoreshwa n’amashyirahamwe amwe y’impirimbanyi akurikirana umuntu wese ukoze iperereza cyangwa uvuze ku bikorwa bikwiye kwamaganwa byakozwe n’ingabo za Paul Kagame”.

Polony avuga ko ayo mashyirahamwe “ahindura igikoresho itegeko ku mpamvu z’ingengabitekerezo, ubundi ry’ingenzi cyane, rigamije kurwanya ihakana [rya jenoside]”.

Uwo mwanzuro wo ku wa gatanu, wasomwe n’urugereko rwa 17 rw’urukiko rwo mu murwa mukuru Paris. Polony avuga ko “ugaragaza ko abantu bashobora kuvuga mu bwisanzure, no ku bintu byiciwemo abantu nka jenoside”.

Ati: “Umwanya usigiwe umushakashatsi, umunyamateka, abanyamakuru ngo bajore amateka ya vuba aha nta kurenganya. Buri gihe impaka zigomba kubaho”.

BBC