Gabiro: Kagame yagaragaye yambariye urugamba!

Kuri uyu wa kabiri tariki 11 Ukuboza 2018, Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, yitabiriye ibirori byo gusoza imyitozo ya gisirikare yaberaga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro.

Perezida Kagame yagaragaye yambaye imyenda ya gisirikare, ibintu yaherukaga ahagana mu myaka ya 2.000.

Iyo myitozo yiswe “Hard Punch III” yari imaze amezi atatu, isanzwe iba buri mwaka kandi Perezida Kagame niwe uyisoza ku mugaragaro buri gihe.

Iyo myitozo yasojwe hagaragazwa uburyo intwaro zitandukanye, inini n’intoya zakoreshwa mu gutanga umusanzu kuri diviziyo y’abasirikari bari guhangana n’umwanzi.

Hakoresheje intwaro zirasa mu buryo bwose, haba izirwanishirizwa mu kirere, izirwanishirizwa ku butaka, aho bishoboka hagakoreshwa n’izirwanishirizwa mu mazi.

Imyitozo yahabwaga ingabo zo muri Diviziyo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Uburengerazuba iyoborwa na Maj. Gen. Alex Kagame.