Gahanga gahanga wazize iki? Nazize urw’abagabo ariko wowe uzazira akarimi kawe!

Abanyarwanda barayamaze bati: ” Nyiri kirimi kibi yatanze umurozi gupfa “! Mubyukuri iyo witegereje uburyo Abanyarwanda bakomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga (Social media), wibaza niba amateka yacu yashize hari icyo yaba yaratwigishize bikakuyobera!

Izi nsigamigani natangiriyeho zose zitwigisha ko gupfa kuvuga ibyo wishakiye n’igihe ubivugiye bigomba kwitonderwa. Ariko cyane cyane nk’abantu bitwa Abanyarwanda by’umwihariko bitewe nibyo twabonye ndetse twaciyemo tugomba kwirinda kuvugira ibyo twiboneye kumbuga nkoranyambaga.

Nyakwigendera Dr Murego Donat wahoze mw’ishyaka rya MDR yigeze kuvuga ati: << Banyapolitiki muramenye mujye mwitondera iyi mikoro (micro-phone) kuko iyo tuyigeze imbere turahimbarwa tukavuga menshi kandi ibyo uvugiyeho ntabwo ibigusubiza>>! Aha yaburiraga abari batangiye kuvuga amagambo gashozantambara mugihe cy’amashyaka menshi. Nyamara bamwe byarangiye baguye koko muri uwo mutego.

Ibyo Dr Murego  yavugaga koko naje kubibona kandi koko ngo akarenze umunwa karushya ihamagara. Ikinteye kwandika iyi nyandiko ni nyuma yikiganiro cyaciye kuri Youtube yitwa 250 TV. Aba bana dore ko iyo  wumvise amajwi yabo usanga bakiri mu myaka mikeya. Baherutse kwibasira Madame Ingabire Victoire Umuhoza bamushinja ngo kuba yaragize uruhare murupfu rw’umupasiteri witwa Theoneste Bapfakurera witabye Imana yishwe. Tubibutse ko bikekwa ko aba bishi ahubwa bashakaga guhitana Théophile Ntirutwa ubarizwa mu ishyaka DALFA Umurinzi riyobowe nyine na Madame Ingabire Umuhoza. Muri icyo kiganiro usibye kwibasira Madame Victoire Ingabire, umwe muribo (umukobwa) haraho yagize ati: Ingabire agomba kwicwa! Birababaje!

Ubuse banyarwanda turagana hehe koko? Kuki tutigira kumateka y’abatubanjirije? Mwibuke umugabo Mugesera Leo uburyo yakatiwe burundu azira ijambo rutwitsi yavugiye ku Kabaya kuwa 22 Ugushyingo 1992. Tubibutse ko nk’uko twabibonye haruguru yahimbawe maze akavuga ko ngo Abatutsi bagomba kunyuzwa iy’ubusamo ( Umugezi wa Nyabarongo) maze bagasubizwa iwabo muri Ethiopie. Iri jambo niryo ryatumye avanwa aho yabaga muri Canada akaza gufungirwa mu Rwanda. Ndetse bamwe bariheraho bavuga ko ngo Genocide yateguwe. 

Urundi rugero ni urw’uwahoze ari Perezida w’Inteko isginga amategeko mu Rwanda, ndetse akaba yaranabaye Perezida wa Guverinoma y’Abatabazi Dr Sindikubwabo Theodore. Abantu bibuka ijambo yavugiye mu cyahoze ari Butare( ubu ni mu ntara y’amajyepfo), aho yagize ati: Abanyabutare bigize ntibindeba, mugomba gukora. Ababikurikiranira hafi bemeza ko nyuma y’iri jambo ubwicanyi muri Butare bwakajije umurego. Iyo atipfira mpamya ko ubu aba ari mukaga hatanitaweho ko yayoboye igihugu, ahubwo azira ariya magambo.

Twibuke kandi ko abanyamakuru benshi bo kuri radiyo yitwaga RTLM (Radio Télévision Libre des Mille collines) bazize amagambo mabi yuzuye urwango yacaga kuri iyo radiyo ndetse bamwe bakaba barabifungiwe. Twavuga nka Valérie Bemeriki, Nöel Hitimana, Kantano Habimana ndetse n’abandi. Tubibutse kandi ko yi radiyo yazwe abantu benshi, ndetse bamwe bavuga ko n’uwahoze ari umunyemari Kabuga Felicien uheritse gufatirwa mu Bufaransa ko ngo mubyo ashinjwa byibanze harimo ibyavugirwaga kuri iyi RTLM.

Iyo tuvuga ibi si ukuzura akaboze ahubwo ni ukugirango abakiri bato bigire kubababanjirije. Tuba kandi tugirango abanyepolitike nabo bamenye ko ibyo bavuga umunsi wabo nugera bazasubiza ibibazo birebana n’ibyo bavuze. Mwitondere imbuga nkoranya mbaga bavandimwe!

Uretse kandi aya magambo y’urukozasoni yavuzwe n’uyu mwana w’umukobwa, twabibutsa nandi magambo gashozantambara amaze iminsi avugwa n’abamwe mu banyepolitike b’u Rwanda.

Aha twavuga nka Perezida w’u Rwanda ubwe Paul Kagame. Uwavuga amagambo mabi yagombye kuzisobanuraho bibaye ngombwa byatwara imyaka myinshi. Amagambo nka: Tuzabarasa kumanywa y’ihangu, barancitse barambuka (impuzi) mba narabamariyemo umujinya ntihagire uwambuka, yarishwe (Sendashonga) kuko yari yarenze umurongo utukura, naramaze niba naramurashe (Habyarimana) nawe iyo ambona aba yaranyishe, n’utaricwa ni ikibazo kigihe gusa n’ibindi n’ibindi.

Umuyobozi wa Ibuka Prof. Dusingizemungu Jean Pierre nawe aherutse kuvuga amagambo ateye isoni aho yahamagariraga abacikacumu ba Genocide yakorewe Abatutsi kujya imahanga guhiga, gutesha umutwe no guhungeta abanyarwanda baba hanze ndetse ngo byashoboka bagakora n’ibindi (kwica).

Twavuga kandi n’abandi benshi barimo nka Generali Majoro James Kabarebe, Tom Ndahiro n’abandi. Iyo rero witegereje uburyo bahimbarwa bakoresha izi mbuga nkoranya mbaga bivugira ibyo bashaka, wibaza niba basubiza amaso inyuma bakareba uburyo abanyepolitike bambere byabagizeho ingaruka. Muramenye namwe mutazaba nka Gahanga wazize akarimi ke!

Narangiza nisabira abantu mwese mukoresha imbuga nkoranya mbaga baba abanyepolitike, baba abantu basanzwe kumenya ibyo muvuga. Mwirinde amagambo abiba urwango, mwige koroherana nuwo mudahuje imitekerereze. Mwibuke ko kutumva ibintu kimwe bidasubanuye ko kanaka ari umwanzi wawe. Nimureke guca imanza mukoresha amagambo ya gashoza ntambara. Nimutege amatwi ibitekerezo by’abo mudahuje maze mwungurane inama. Umutwe umwe wifasha gusara!

Bana mukiri bato ubwo ndashaka kugaruka kuri uriya mwana w’umukobwa wo kuri chenal ya 250 TV ndetse na bagenzi be. Nyamuneka muracyari bato kandi mumenye ko ingoma zihora zisimburana. Ntabwo FPR Inkotanyi izayobora ubuzira herezo. Nimara kugenda muzasigara mwihishahisha imahanga muhigishwa uruhindu ku bw’amagambo abiba urwango mukomeje gukoresha. Urabe wumva mutima muke wo mu rutiba!

Isi yabaye umudugudu, ibyo muvuze bikwira isi yose mukanya nkako guhumbya. Kandi nkuko natangiye mbivuga: Akarenze umunwa karushya ihamagara! Niba ugirango ndabeshya uzabaze Leo Mugesera, Nduhungirehe, Evode Uwilingiyimana n’abandi!

Murakoze.

Umusomyi

1 COMMENT

  1. Ur’umuntu w’umugabo cyane.Nanjye nibaza impamvu abanyarwanda badashobora gusubiza amaso inyuma ngo bigire kumateka uko bakwiye kwitwara.Ikibabaje cyane ariko, ninkabo bana bato bishora mubyo batanazi,batwawe gusa namarangamutima cg.gufana aho gutekereza kungaruka z’ururimi.Iyaba baribazi ko Mugesera ijambo yavugiye ku Kabaya ariryo ryamushyize kuri burundu.Nyamara génocide yabaye atari no mu Rwanda.Ariko nyine agomba gukora uburoko.kuber’iki?Ururimirwe.Ntekereza kubu yicuza impamvu yavutse atar’ikiragi.Bana bato muge muvuga muziga.Urwanda nurwacu twese.Abanyarwanda twese dukund’Urwanda ahubwo twebw’ubwacu nuko tudakundana.Ngiryo izingiro ry’ikibazo.

Comments are closed.