Gatsibo: Abasirikare barashe bica abaturage 8

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko mu ntara y’uburasirazuba mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Rwimbogo. ku gice giherereye mu ishyamba ry’ikigo cya gisirikare cya Gabiro, ku itariki 2 na 03/08/2018 harasiwe abaturage barenga 8, bane barashwe ku wa 02/08/2018 abandi bane baraswa bukeye bwaho kuwa 03/08/2018.

Nk’uko ikinyamakuru “Amakuru ki?” Dukesha iyi nkuru kibivuga ngo aba baturage basanzwe bajya gucukura amabuye y’agaciro yitwa coltan muri iryo shyamba mu rwego rwo gushaka amaramuko. Aha rero ngo abasirikare ntibashaka ko hagira ujya muri iryo shyamba yaba umushumba uragiye, umuntu utashya inkwi, nucukura coltan.

Aha ariko abaturage baribaza impamvu batabafata bagahanwa n’amategeko aho kurasa mu kico. Abaganiriye n’ikinyamakuru “Amakuru ki?” nabo bavuga ko hashobora kuba harapfuye benshi barenze abo, abandi bagakomereka, cyane cyane ko ari mu ishyamba abenshi batanaboneka baribwa n’impyisi kandi namwe murumva kugirango urase mu kivunge cy’abantu hapfemo 8 haba hakomeretse benshi cyane.

Abapfuye bose n’abo bafashe ari bazima kuri ayo matariki burijwe imodoka za gisirikare barajyanwa, ariko hari amakuru twabonye ko abapfuye bahawe ba nyirabo bakabahamba. mbese muri uwo murenge ni ukwirwa bahamba abantu barashwe n’abasirikare.

Ikindi n’uko ubu abasirikare baza kurara baraririye abantu mu byaro bakeka ko ngo bacukura amabuye, ubu twandika iyi nkuru abenshi barahunze abandi barafatwa, mbese abaturage bafite ubwoba bukabije ku buryo babona nta mutekano uhari.

Abaturage basanga ibi ari ubwicanyi bugambiriwe kuko abo bantu nta ntwaro baba bafite bakabaye bafatwa bagahanwa niba koko gucukura ayo mabuye ari icyaha, ariko kubica si ibintu by’i Rwanda.