Gen James Kabarebe yashyingiye umuhungu we Sanday.

Sanday Kabarebe, Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abikorera mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda, (Energy Private Developers, EPD), akaba n’umuhungu wa Gen James Kabarebe (yabyaye mbere) yashyingiwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2019.

Sanday Kabarebe yatangiye gukora muri EPD guhera mu mwaka wa 2016 ubwo yari ashinzwe imicungire y’ibikorwa by’umushinga Shell Foundation ukoranan’iryo huriro, aho yagize uruhare mu gushyiraho gahunda y’amashanyarazi adakomoka ku ngomero, kubaka ubumwe n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ingufu ndetse n’ubuvugizi bw’uru rwego.

Umwe mu bari kumwe na Sanday Kabarebe ibumoso ni Pascal Kanyandekwe warezwe kugira uruhare mu gushaka kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa muri Africa y’Epfo

Uyu musore ukunda gukina umukino wa Golf, igihe yashyirwaga kuri uyu mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abikorera mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda mu mpera za 2018, Sanday Kabarebe, ni we wari umuyobozi Mukuru wa mbere iri huriro ryari rigize kuva ryajyaho mu mwaka wa 2014. EPD ni ihuriro rya sosiyete n’ibigo by’abikorera bifite aho bihuriye n’urwego rw’ingufu n’amashanyarazi. Ni rimwe mu mitwe itanu igize igice gishinzwe inganda mu Rugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF).

Sanday Kabarebe akunda umukino wa Golf.

Guhera mu 2011-2014, Sanday Kabarebe yakoze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) ashinzwe imitungo n’imicungire y’ubucuruzi, aho yakoze mu byo kwegurira abikorera ibigo bya Leta n’imicungire y’imitungo ya Leta.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu miyoborere rusange (Public Administration) yakuye muri Keller Graduate School of Management iherereye muri California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu miyoborere y’ubucuruzi (Business Administration) yakuye muri California State University ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’ubutabera yakuye muri Hannibal La Grange College.

Gen Kabarebe n’abo mumuryango we.