Gen Jeva Antoine aremeza ko ari FLN yateye KUWIMBOGO muri Ruheru.

Iminyago FLN yakuye mu gitero cyo KUWIMBOGO

 Yanditswe na Niyibikora Dieu Merci.

Mu gihe hari urujijo ku gitero cyagabwe ahitwa KUWIMBOGO mu Murenge wa RUHERU mu Karere ka NYARUGURU, twagize amahirwe tubasha kuvugana n’umuyobozi ushinzwe imirwano muri FLN, Gen Jeva Antoine nyuma y’aho uwo mutwe usohoreye itangazo ryemeza ko ari wo wagabye icyo gitero.

Twamubajije impamvu bakoze itangazo ubu ku gitero ingabo za FLN zagabye Kuwimbogo.

Yasubije ko ubundi bajyaga babitangaza kuko RDF yabaga yabicecetse, yavuze ko atari ngombwa ko FLN igira icyo itangaza kandi RDF yari yemeye ko yatewe. Yagize ati: “Itangazo turikoze kuko RDF itavuze ukuli ku bayiteye. Naho ubundi iyo ivuga ko yatewe na FLN nta mpamvu yari gutuma dukora itangazo. Yavuze kandi ko aribwo bwa mbere RDF yakwemera ko yatewe.

Twamubajije icyemeza koko niba ari FLN yagabye icyo gitero. Yasubije agira ati: “muri kariya karere sibwo bwa mbere FLN iharwanira n’ingabo za RDF kandi twagiye twerekana iminyago twagiye dkura kuri RDF n’ubundi amafoto arerekana iminyago twakuye Kuwimbogo. Mbere abantu iyo twabibabwiraga ntibabyemeraga kuko bakekaga ko ari amahimbano cyangwa twayakuye ahandi byadusabye gukora za vidéos kugirango abantu bemere ko koko ari FLN. Ntekereza ko rero twebwe tuvuga Ibyo tuba twakoze.”

Twamubajije niba koko ari ukuri niba FLN yaratakaje abasilikali 4 muri kiriya gitero hagafatwa n’abandi 3 nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RDF, tunamubaza n’uko byagenze ku ruhande rwa RDF?

Yavuze ko koko iyo abantu barwana hatabura kuba ibibazo, ariko ko FLN muri kiriya gitero yahatakarije abasilikari babiri, avuga ko nta musilikari wa FLN wahafatiwe. Yongeyeho ko ibyatangajwe n’umuvugizi wa RDF ntaho bihuriye n’ukuri. Ko iyo bafata umusilikari wa FLN bari kumuvuga amazina bakanamwerekana. Ko niba rero hari abo bafite ari ukuvuga ko abo ari inzirakarengane ntaho baba bahuriye na FLN kandi bizagera aho bigaragare ko ari abahohotewe.

Naho ku ruhande rwa RDF yavuze ko yahatakarije cyane kuko yatewe itunguwe itakaje ingabo zigera kuri 48 hatarimo inkomere. Yemeza ko muri abo basilikali ba RDF bahaburiye ubuzima harimo aba capitaines batatu barimo : Capt Ruzindana Emmanuel, Capt Hategekimana Bosco n’abandi batashoboye kumenya amazina.

Mu gusobanura uko byagenze yemeje ko mu gitondo cyo ku wa 27/06/2020 haje amakamyo ya gisirikare n’indi modoka ya Pick up, nizo zajyanye imirambo n’inkomere.

Ngo kandi Kuwimbogo muri icyo gitondo, abaturage bababujije gusohoka kugeza saa saba z’amanywa kugirango batabona ishyano ryari ryaguye. Gusa abaturage ngo ubabajije bakubwira ko bumvise ingabo za FLN ziririmba ngo “Ingabo za Yesu koko”,  zivuza n’amasifure zimaze gufata ibyo birindiro. Ikindi ni uko ngo ingabo za RDF zahunze zijya mu baturage. Ingabo za FLN ngo zashatse gukurikira izo za RDF ; nicyo cyatumye RDF ivuga ngo Ingabo za FLN zashakaga gutera abaturage.

Ku bijyanye no gutera umudugudu w’ikitegererezo wa Yanze, Gen Jeva Antoine akomeza ahakana agira ati: “Ibyo sibyo kuko gutera mu baturage no gutera kuri position igikomeye ni ugutera position. Iyo rero biba gutera abaturage niho ingabo za FLN zari guhitira. Ingabo za FLN aho ziba hose ntabwo zijya zitera abaturage. Ntabwo FLN yari gutera Position ya Bweyeye kuko yari yayobewe aho abaturage bari. Uvuga ko FLN itera abaturage yaba abeshye, kuko FLN irwanira abaturage rero ntishobora kubatera.”

Akomeza agira ati: “Byumvikane ko twari twasakiranye nta mikino. Ahubwo RDF yitege ibindi bitero bizaza birusha kiriya gukara. Icyo nababwira ni uko igihe Imana yavuze cyageze RDF nikenyere kuko UWITEKA niwe uturwanirira kandi tuzayitsinda niba batemeye ibiganiro ndababwira ko intambara iraza guhindura isura”.

Ku bijyanye n’uko FLN yaba itera iturutse i Burundi, uyu muyobozi ushinzwe imirwano muri FLN yansubije agira ati: “kuva kera twasobanuye ko tuba mu Rwanda, haba za Nyamagabe n’ahandi kuko niba hari abatabyemera ibikorwa bya gisilikali bizakomeza gukorwa bizabyemeza. Mu by’ukuri iyo tuba dukorana n’u Burundi ntabwo ku italiki ya 17/02/2019 bwari gufata aba FLN ngo babahe  u Rwanda ; no itariki ya 30/04/2019 ngo bongere batange abantu ba FLN ngo babahe u Rwanda. Ibyo  byerekana ko FLN ntaho ihuriye n’igihugu cy’u Burundi. Mbibutse ko abatanzwe le 30/04/2019 bageze ku butaka bw’u Burundi  bayobye ubwo bambukira mu Kivu bagomba gukomeza iya Nyungwe. Ikindi  cyatumye bakeka u Burundi, igitero cyari gikomeye cyane ku buryo batiyumvisha ko FLN yagira ubwo bushobozi, ariko bibagiwe ko FLN yari yavuze ko igiye kwerekana ko igihari kandi ko igihagaze neza, yagombaga kubyerekana koko ikora igitero gikaze nka kiriya. Kandi RDF yarabyitangarije ko muri icyo gitero hakoreshejwe intwaro zikomeye. (Nimureba neza ku mafoto usibye intwaro nini twambuye RDF murabonaho ko hari n’imbunda yacitsemo IBICE, ibice bimwe RDF ikabisigarana (Ku mafoto RDF yerekanye), Ikindi gice kigatwarwa na FLN ikakijyana kigaragara ku mafoto yacu ).

igice cy’imbunda FLN yajyanye
ibice by’iyo mbunda byasigaye RDF ikabyereka itangazamakuru

Twamubajije ku byo RDF ivuga ko yabonye imyambaro n’ibiryo biriho amazina y’u Burundi tumubaza icyo abivugaho.

Yahakanye ko FLN itajya yambara imyenda y’ingabo z’u Burundi, ivuga ko yambara imyenda ya RDF cyangwa imyenda isanzwe, ko kandi byakunze kugaragazwa ku mafoto.

Gen Jeva yemeza ko abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakorana na RDF agira ati: “Mu birindiro byo Kuwimbogo twarwanye na RDF ariko harimo n’ingabo zo kwa Niyombare kuko dutangira kurwana zaravuze ngo “Babagesera baje” ubundi iryo jambo rikoreshwa n’abarundi. Kandi nta muntu n’umwe utaziko ingabo zo kwa Niyombare ziri mu Rwanda, murumva rero ko mu birindiro birimo ingabo zo kwa Niyombare hatabura imyenda nk’iyo cyane ko bahaguruka i Burundi batabanje kubambura imyenda. Kandi n’ibiryo nabyo ntibabibura kuko birazwi ko ingabo iyo bazihaye ibiryo zikumva zirabihaze, zibiguranamo ibindi cyangwa zikabiha incuti n’abavandimwe ubwo rero bikoroha kuba byagera ku bandi. Ibyo rero ntagitangaza kirimo.”

Yasoje avuga ko urugamba rwo rwatangiye kandi ko rutazasubira inyuma cyangwa ngo ruhagarare keretse ibyo FLN isaba bibonetse cyangwa ikagera ku byo iharanira. Yagize ati: “abanyarwanda bakomeze kudufasha kuko tugomba kurwanira uburenganzira bwacu, abantu bagashyigikira FLN mu buryo bwose cyane mu kugira icyo bigomwa bakakigenera FLN.” Yatangaje kandi ko mu gihe kitarambiranye FLN izaba yashyizeho umuvugizi.