Gen Mugambage niwe wasigariyeho Gen Ibingira ku bugaba bw’Inkeragutabara

PHOTO: Gen Frank Mugambage ubwo yasezerwagaho nk'uwahoze ari Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu minsi ishize twabagejejeho amakuru y’itabwa muri yombi n’ifungwa rywa Gen Fred Ibingira wari umugaba w’Inkeragutabara na Lt Gen Charles Muhire wahoze ari Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, bazira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19.

Iyi mpamvu yatazwe na Leta abanyarwanda batanze ibitekerezo binyuranye mu nzira zinyuranye bagaragaza ko batayemeraho ukuri, kuko ubusanzwe abafatiwe amakosa yo kutubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi bwa Covid19 badafungwa igihe kirekire, ahubwo bacibwa amande bagakomeza ibikorwa byabo.

Mu mpinduka zikunze gukorwa bucece mu Gisirikare cy’u Rwanda, amakuru twabatohoreje neza ni uko Gen Maj Frank Mugambage ari we wagizwe umusimbura w’Umusigire wa Gen Ibingira Fred ku kuba Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara .

Gen Mugambage ni muntu ki?

Gen Major Frank Mugambage ni Umunyarwanda wavukiye I Bugande, ari naho yatangiriye iby’igisirikare, mu Rwanda ahawe imirimo inyuranye irimo n’iyo kuyobora imyanya iremereye.

Yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda mu gihe cy’imyaka 11, mu gihe u Rwanda rwavugaga ko rwikanga ko RNC yaba yisuganiriza ku butaka bwa Uganda. Yashoje imirimo ye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda muri Nzeli 2020. Mbere yo kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Gen Mugambage yabaye umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika (Directeur de Cabinet). Gen Frank Mugambage kandi yibukwa nk’Uwabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.