Kongo-Rwanda: Paul Kagame yaba yarenze umurongo utukura?

Amagambo Paul Kagame yatangarije itangazamakuru ry’ubufaransa (France 24 na RFI) yahagurukije abanyekongo n’Umuryango w’Abibumye.”

Yanditswe na Arnold Gakuba

Uruzinduko rwa perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, i Paris mu Bufaransa rwo ku wa 16-19 Gicurasi 2021 rwabaye imbarutso yo guhagurutsa abanyekongo n’isi yose ku ruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu marorerwa yakorewe ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) kuva 1996 kugeza ubu. Perezida Félix Tshisekedi  akaba asaba Paul Kagame gutanga abakoze ibyaha bagashyikirizwa ubutabera. 

Igihugu kinini muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara aricyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) cyahuye n’intambara ebyiri zikomeye hagati ya 1996-1997 na 1998-2003, zishe cyane abaturage b’inzirakarengane kandi zihungabanya akarere gahana imbibi na Kivu. Izi ntambara zagaragayemo ingabo zavuye mu bihugu bitandukanye ku buryo bw’umwigariko igihugu cy’u Rwanda. Ingabo z’icyo gihugu zikaba zo zitarigeze ziva muri Kongo kuva icyo gihe kugeza ubu kandi zikaba zaragize uruhare mu bwicanyi bwavukije ubuzima ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage b’inzirakarengane. Nyamara Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda we akaba akomeje kubihakana .  

Paul Kagame ari i Paris, mubo yaganiriye nabo harimo na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, nyuma agirana ikiganiro na Televiziyo France 24 na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) aho yabajijwe ku bwicanyi bwakozwe n’ingabo z’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bukaba bwarahitanye abagera kuri miliyoni esheshatu nk’uko bigaragazwa na “Rapport Mapping”. Muri icyo kiganiro, Paul Kagame yemeza ko nta bwicanyi ingabo ze zakoze nk’uko bivugwa na “Rapport Mapping”. Aravuga ko ngo ibyo ababihamya ari abashyigikiye ko habayeho “jenoside ebyiri”.  Paul Kagame akaba rero ahakana yivuye inyuma ibitangazwa muri “Rapport Mapping” yerekanye ubwicanyi bwakozwe n’ingabo ze muri Kongo hagati ya 1993-2003.  

Paul Kagame yikomye kandi igihembo (Prix Nobel) cyahawe Dogiteri Denis Mukwege nyuma yo guharanira amahoro muri Kongo no kwamagana ubwicanyi bwakorewe abanyekongo n’ingabo z’u Rwanda; we akaba asanga icyo gihembo nta gaciro gifite. 

Paul Kagame arahakana ko nta ngabo ze ziri muri Kongo. Avuga kandi ko Monusco (ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Congo) yananiwe kugarura amahoro mu Burasurazuba bwa Kongo, agahamya ko iyaba yariyo ikibazo cy’umutekano waho aba yarakirangije kare, ko ngo kitari kumunanira. Ubu hakaba hari kwigwa uburyo ikibazo cy’umutekano muke mu Burasurazuba bwa Kongo cyacyemuka ndetse Paul Kagame akaba yaremereye mugenzi we wa Kongo, Félix Tshisekedi, ko yiteguye kumufasha muri icyo kibazo mu kiganiro bagiranye ubwo bahuriraga i Paris.

Agaruka ku byavuzwe na Perezida Kagame kuri “Rapport Mapping”, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta,  avuga ko habayeho urujijo aho avuga ko iyo raporo yakoreshejwe ishinja ku buryo butaribwo abantu n’ibihugu hagamijwe gushyigikira igiteketezo cya “jenoside ebyiri”. Twibutse ko “jenoside” ari umwe mu ntwaro zikomeye Leta ya Paul Kagame yishingikirijeho. Nta gitangaza rero kuba Minisitiri Biruta yagaruka mu magambo ya shebuja ayitsindagira. Uko byagenda kose ukuri ni ukuri kandi kuzatsinda. 

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshisekedi yavuze ko biyemeje kugeza mu nkiko abakoze ibyaha bose. Akaba asaba Perezida Paul Kagame ko yashyikiriza ubutabera abakoze ibyaha bari mu ngabo ze. Aragira ati “Ni mu nyungu ze kubashyikiriza ubutabera“.  Nyamara Perezida Félix Tshisekedi yiyibagiza ko Paul Kagame ariwe wa mbere urebwa n’ikibazo. Ntiyakwemera gushyikirizwa abakoze ibyaha ubutabera kuko aramutse abikoze nawe yahita abwitaba. 

Perezida wa Kongo yashimangiye kandi ko igihembo (Prix Nobel) cyahawe Dogiteri Denis Mukwege, cyanenzwe cyane na Paul Kagame, ari ishema ry’igihugu. Aha akaba atemeranya na Paul Kagame ukibonamo imbogamizi kuko ari umwe mu ntambwe zikomeye zo kwerekana ko muri Kongo habayeho ibyaha byibasiye inyoko muntu, bityo ababikoze bakaba bazabibazwa. Paul Kagame akaba abona rero ko amaherezo bizamushibukana. Perezida wa Kongo we rero aremeza ko Denis Mukwege yakoze umurimo ukomeye mu kugarurira icyizere cy’ubuzima abantu benshi barimo n’abagore bahohotewe. 

Nyuma ariko, Félix Tshisekedi yisegura avuga ko adashaka gushyiramo Perezida Paul Kagame, aho avuga ku bafitanye umubano mwiza. Akavuga ko ariko nta kundi yari bubigenze kuko yemera ko “Rapport Mapping” yakozwe n’abahanga ba Loni kandi ko ubutabera bugomba guharanirwa. Avuga ko yemera ko abagize uruhare mu kuvutsa ubuzima abantu benshi muri Kongo no mu karere bagomba gushyikirizwa ubutabera.  Avuga kandi ko abo bantu baregwa Paul Kagame avuga ko ari abere agomba kubashyikiriza ubutabera akaba aribwo buzakemura impaka.  Icyo Perezida Felix Tshisekedi yifuza ni ukugarura amahoro ku baturage be ndetse n’abaturanyi. Nk’uko abitangaza rero, Félix Tshisekedi avuga ko Kongo igiye gukora ibishoboka cyose hakajyaho ubutabera, amahoro agaharanirwa, igihugu ndetse n’akarere bikinjira mu iterambere.  

Amagambo yavuzwe na Paul Kagame ndetse na mugenzi we wa Kongo Félix Tshisekedi yahagurukije benshi mu banyekongo. Itsinda rigizwe n’abantu basaga 50,  barimo abahanga, abanyapolitiki n’abaharanira impinduka, ryashyize umukono ku itangazo ryamagana uguhakana kwa Paul Kagame ko abasirikare be bagize uruhare mu bwicanyi bwabaye muri Kongo.  Iryo tsinda riragira riti “Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, arahakana ubwicanyi abasirikare be bakoreye mu Burasurazuba bwa Kongo. Nyamara hari ibimenyetso byinshi byererekana ko amateka atazigera ahisha ubwicanyi ingabo z’u Rwanda zakoreye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) i Kisangani, Kasika, Makobola, Tingi-Tingi, Mbandaka hagati ya 1997-2003.” 

Harasabwa rero ko abanyekongo bishwe, imiryango yahekuwe indi igasenyuka bahabwa icyubahiro cyabo, ubutabera no gusanwa. Bati “hari ibihumbi n’ibihumbi by’abanyekongo bishwe“. Barongeraho ko Paul Kagame ubwe adahwema gutesha agaciro abanyekongo babuze ubuzima bwabo none yikomye na Dogiteri Denis Mukwege wahawe igihembo cya Nobel muri 2018! Bati “isi yose yemera ko Denis Mukwege yifatanyije mu kababaro n’abasizwe iheruheru n’ubwicanyi ingabo za Paul Kagame zakoreye ku butaka bwa Kongo Kandi ni ijwi ry’abanyekongo ibihumbi.” Bityo baramagana bivuye inyuma uguhakana kwa Paul Kagame babona ko ari ugukomeretsa imiryango yashengabaye. 

Barabona nta wundi warwanya ibinyoma bya Paul Kagame, bo batabigizemo uruhare. Bararwanya cyane uwashaka wese kugoreka amateka no guhisha ukuri. Barasoza bagira Bati “ibikorwa n’ukuri biracecetse ariko dufite icyizere ko igihe kizagera abagize uruhare mu byaha by’ubwicanyi byakorewe muri Kongo bakabiryozwa.” Barizera rwose ko igihe kizagera, aho bagira bati “ntituzibagirwa amaraso y’abavandimwe bacu yamenetse“. Barongeraho ko “imyaka 20 yo guhishira abanyabyaha, y’ikinyoma, yo gusahura Kongo, yo kwiba no guhohotera bitakurwaho n’amagambo yabwiwe abanyamakuru.” Bati “turemera neza ko umunsi ari umwe amateka akazabaza Paul Kagame ibyo yakoze yaba azaba akiriho cyangwa yarapfuye, kuko icyubahiro n’ubutabera by’abaturage b’inzirakarengane ari iby’agaciro gakomeye.”

Abanyekongo benshi ndetse n’inshuti zabo barasanga amagambo ya Paul Kagame mu guhakana ko ingabo ze zakoze ubwicanyi muri Kongo nk’uko byagaragajwe na “Mapping Report” bitangaje cyane. Barabona ko biteye agahinda kuba acuruza jenoside nyamara agahakana inzirakarengane zisaga miliyoni 10 zatikiriye muri Kongo, ingabo ze zibigizemo uruhare. Adolphe Muzito, umuhuzabikorwa w’ihuriro rya Lamuka, arasanga ibyo Paul Kagame atangaza bitazamuhanaguraho ibyaha byakorewe i Makobola, Mwenga, Kasika, Kisangani mu gihe cy’intambara y’iminsi 6 n’ahandi mu burasirazuba bwa Kongo. Yongeyeho ko raporo ya mapping igomba gucukumburwa kandi ko hagombye gushyirwaho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri Kongo.

Mu guhakana ko nta marorerwa ingabo ze zakoreye muri Kongo, Paul Kagame yanavuga ko ingabo z’umuryango w’Abibumbye zananiwe kugarura amahoro mu Burasurazuba bwa Kongo, aho yihandagaza akavuga ko we wenyine yabishobora. Ibi bikaba bidatangaje na gato kuko Paul Kagame ariwe uteza umutekano muke muri ako karere ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange. 

Amagambo ya Paul Kagame kandi yagarutsweho na Mathias Gillman, intumwa ya Loni muri Kongo Kinshasa, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa anenga amagambo ya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Monusco iravuga ko ari uburenganzira bwa buri wese bwo kugira uko abona ibintu ariko ikemeza ko yakoze akazi gakomeye mu gihe cy’imyaka 20, igihe yabonaga ko igihugu kiri gusenguka.  Iti “Ku bufatanye n’abayobozi ba Kongo, twashoboye kubungabunga imipaka yaranzwe no kuvogerwa, kugira ngo duteze imbere ukwishyira ukizana kwa Leta ya Kongo, tugarure amahoro ku butaka bwose bwa Kongo.” Akazi ka Monusco ntabwo kigeze kayorohera kubera kuvogera imipaka ya Kongo kwa Paul kagame agambiriye inyungu ze zirimo gusahura amabuye y’agaciro. Ntibitangaje rero Paul kagame avuze ko ikibazo cy’umutekano wo mu Burasurazuba bwa Kongo yakirangiza wenyine kuko bizwi neza ko ariwe uterayo umutekano muke.

Paul Kagame yakojeje agati mu ntozi. Aka wa mugani ngo “igisiga cy’urwara rurerure cyimennye inda“. Paul Kagame yakunze kuvuga cyane abeshya amahanga none ibyo avugiye i Paris bimukozeho, u Rwanda rusigaye rwonyine birarangiye; nta Uganda, nta Burundi, nta Kenya, nta Tanzania none na Congo nayo iragiye. Perezida Felix Tshisekedi yavuze yeruye ko umwanzi wa mbere wa Kongo ari u Rwanda rwa Paul Kagame. Nta kundi yagombaga kubigenza nka Perezida ukunda abaturage be nibo yagombaga gushyira imbere. Raporo mapping ayihesheje agaciro. Abanyekongo barushijeho kubona neza Paul Kagame uwo ariwe. Paul Kagame ntiyakwishyikiriza ubutabera ahubwo umuryango Mpuzamahanga ugomba gukora inshingano yawo yo kumushyikiriza ubutabera.  Urwishigishiye ararusoma. Ihurizo riracyari rirerire kuri Paul Kagame.Â