Genda Rwanda urayoberanye. Uri igihugu cyica Intumwa n’Abahanuzi bakuvutse mo.

Mwembi mwari abahanuzi. Abanyu banze kubumva ahubwo babambura ubuzima batabahaye. Mwembi mwarangije ubuzima muduhugurira guhindukirira Imana.

Genda Rwanda urayoberanye. Uri igihugu cyica Intumwa n’Abahanuzi bakuvutse mo. Urafite ibibazo imbere aha.

Rugamba na Mihigo mbifurije kugirwa Abatagatifu. Mbise intwari nk’izi zateye zibukwa muri uku kwezi naba mbatutse.

Rugamba nagukunze ndi muto uri umuntu mukuru. Mihigo nagukunze uri muto nkuruta ubukuru. Mbashimiye ibihangano mwadusigiye.

Muruhukire mu mahoro.

Etienne Masozera
2020-02-18.

LEAVE A REPLY

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.