Generali Juvenal Habyarimana, imyaka 23 irashize.

Imyaka 23 irashize usize u Rwanda,u Rwanda utahwemye gushakira amahoro, ubumwe bwa abana barwo.

U Rwanda utahwemye gushakira amajyambere asangiwe n’abanyarwanda b’amoko yose, warusize utaruhunze, umwanzi yakwivuganye uvuye gushakira u Rwanda amahoro.

Ubwo abanyarwanda twari dutegereje ko wagiye kuduhahira amahoro,ariko umwanzi ntiyatumye ko ugeza ihaho waruzanye kubanyarwanda.

Uyumunsi turakwibuka, twibuka abo mwarikumwe ndetse n abanyatwanda bose bazize urugomo.

Generali, uribuka ko hari abajyaga bavuga ko umunsi wapfuye impundu zizavuga. Imyaka 23 irashize utabarutse, impundu ziheruka mu Rwanda ugihari mubyeyi.

Ntamubyeyi ukibyara ngo impundu zivuge, kubera kwikanga ko umwanzi yamenya ko yibarutse hungu akajyanwa ku rugamba mu ntambara z’urudaca z’agatsiko kayobowe n’umugome wa kwivuganye Paul Kagame, abandi bibaza uko ibi bondo bizabaho muri nzaramba.

Generali, imiborogo niyose kubanyarwanda,abahutu ,abatwa n abatutsi nubwo abakwivuga ari agatsiko ka abatutsi kaje kabeshya abanyarwanda ko kaje kubacungura, ariko kugeza ubu abatutsi baricwa, bagafungwa, bagahunga bakamburwa ibyabo, bakanasenyerwa.

Assinapol Rwigara bamwishe urwagashinyaguro barangije baranamusenyera.

Karegeya Patrick bamwishe bamunigishije ikiziriko, Kayumba Nyamwasa bashatse kumwica incuro zitari nke, Rujugiro baramwangaje ubu ntiyakandagiza ikirenge i Kigali, imitungo ye barayimwambuye, Rudasingwa na mwene nyina Gahima ni impunzi zihigwa bukware abo ni abo mbashije kwandika, ariko umubare w’abishwe bangajwe bakamburwa utwabo ntubarika.

Abahutu sinirirwa mbivuga kuko ntaho nabihera, gusa babandi binda nini bagiye gufatanya n’umwanzi, ubu barangajwe basaziye ishyanga abandi barishwe.

Ntampundu zavuze nk’uko bamwe birirwaga babivuga, havuze imiborogo kandi na n’ubu imiborogo iracyari yose.

Mubyeyi, Ubu inzara yitwa Nzaramba iraganje mu Rwanda, abaturage barasuhutse kubera inzara, ikirushaho kuba kibi nuko ntaho gusuhukira bafite kubera agatsiko kafashe igihugu kabanishije abanyarwanda nabi n’ibihugu by’abaturanyi kubera intambara gateza mu gihugu cya Kongo, nta Munyarwanda ukandagira muri cyo gihugu, intambara umunyagitugu Kagame yateje i Burundi nta munyarwanda uhatarabukira, muri Tanzania ni uko. Ubu U Rwanda rwahindutse gereza ifungiyemo inzira karengane.

Generali, ibikorwa by’amajaymbere wahoraga ugeza ku baturage, ubu byagizwe impfabusa n’agatsiko ka kwivuganye, gusa mu mitima ya rubanda biracyari ingira akamaro.

Umuganda wakoranaga n’abaturage wizihiwe, ugasabana nabo, Agatsiko karawiyitiriye ariko kandi bikananira kwisanzura mu baturage nk’uko wabikoraga uhinga, ukora ibikorwa rusange n’abaturage, abaturage baragukumbuye, bakumbuye ibihe byiza wagiranye nabo, ubasekera ubikuye ku mutima, bagutura ikibazo ukagishakira umuti.

Ubu nta muturage ukivuga, ngo nta ntore itaka ipfa icecetse ako ni agashya agatsiko kazanye, mu gihe wegeraga abaturage bakakugezaho ibibazo byabo, agatsiko kegera abaturage kababwirako kagiye kujya kabarasa ku manywa y ihangu.

Ni byinshi navuga, ariko kandi byinshi urabireba. Gusa ibi byose byatumye rubanda rurushaho kugukunda, no gukunda ibyiza wabagejejeho mu myaka wabanye nabo.

Komeza uruhukire mu mahoro. N’ubwo umwanzi yadukwije imishwaro, akaba aduhiga bukware, ntabwo twacitse intege. Turikisuganya. Muminsi itarambiranye impundu zizongera zivuge mu moko yose nk’uko byahoze mbere twongere tunywere ku muheha umwe, ubutabera buzakora, abakoze urugomo, bakwivugana babiryozwe.

Komeza udusabire twe abana wasize usabire n’u Rwanda. Turagukumbuye kandi turagukunda, Generali.

RIP, General.

Jeanne Mukamurenzi.

1 COMMENT

  1. Shahu Mukamurenzi twamukura he ko inyandarwanda zamutuvukije?GUSA ntajya apfa.Ubu ho byarushijeho kuko hose barimo bamutakambira Ijabiro ngo abone ubutabera.Igihe kizaza twongere dusabane kuko hagati yacu, twuje ibyishimo, Gahutu, Gatwa, Gatutsi.Ariko ni ukuva hasi kuko ikintu kiswe AERG…gifite inkota ityaye cyane y’urwango n’inzigo ishingiye ku binyoma n’amacakubiri bitoroshye.Ntaguhuga.

Comments are closed.