Gérard Urayeneza yagizwe umwere ku byaha bya jenoside

Urukiko rukuru rwanzuye ko Gérard Urayeneza uzwi cyane mu burezi n’ubuvuzi mu Rwanda adahamwa n’ibyaha bya jenoside, rutegeka ko ahita arekurwa.

Inyandiko y’Urukiko rukuru BBC yabonye ivuga ko ubujurire bwa Urayeneza n’abandi bagabo batatu bufite ishingiro kandi badahamwa n’ibyaha bibiri bari barezwe.

Ubushinjacyaha ntacyo buratangaza ku myanzuro y’uru rukiko.

Urayeneza w’ikigero cy’imyaka 71 yari yarezwe “kuba icyitso mu cyaha Jenoside, n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.”

Uyu mugabo umaze hafi imyaka ibiri afunze, ndetse wari warakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko rwisumbuye, yari yaburanye ahakana ibyo byaha

Urayeneza azwi cyane mu Rwanda nk’umwe mu bashinze akaba na nyiri ishuri ryisumbuye, ishuri kaminuza, n’ibitaro byose biri i Gitwe mu karere ka Ruhango hagati mu gihugu.

Yafunzwe nyuma y’uko mu isambu y’ibitaro bya Gitwe bahasanze imibiri umunani y’abantu bishwe, bikekwa ko ari abazize jenoside, agashinjwa ko yaba yarahishe ayo makuru nkana.

Urayeneza yireguye avuga ko ibyo yashinjwe byari ibinyoma byacuzwe “n’abigamije inabi” kuri we.

>Urukiko rukuru uyu munsi kuwa kane rwemeje ko umwe muri bane bareganwaga na Urayeneza ahamwa n’icyaha cya jenoside rumuhanisha gufungwa imyaka 25.

BBC