Ghana yakiriye Dr Casimir Bizimungu na Sylvain Nsabimana barekuwe n’urukiko rw’Arusha

Dr Bizimungu, wigeze kuba ministri w’ubuzima na ministri w’ububanyi n’amahanga, wahanaguweho icyaha, na Sylvain Nsabimana wigeze kuba Prefe wa Butare, warangije ibihano yari yarakatiwe, bakiriwe n’igihugu ca Ghana bava Arusha.

Amakuru aturuka muri MICT, urwego rw’Umuryango w’abibumbye rwashyiriweho kurangiza insigarira rw’icyahoze ari Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha, aravuga ko kuwa gatanu nimogoroba aribwo Dr Casimir Bizimungu wari umaze hafi imyaka itanu ahanaguweho icyaha yageze muri Ghana.

Bizimungu yajyanye na Sylvain Nsabimana, wahise afungurwa akimara gukatirwa imyaka 18 y’igifungo n’urw’ubujurire mu mpera z’umwaka ushize,dore ko igihe yari amaze mu buroko cyarengagaho gato iyo myaka yari amaze gukatirwa.

Mu rw’iremezo Nsabimana yari yakatiwe imayaka 25.

Muri MICT birinze kugira andi makuru babitangaho, yewe bari barabigize n’ibanga, ku buryo na ba nyir’ubwite babimenyeshweje hasigaye amasaha make ngo bafate urugendo.

Amasezerano bagiranye n’icyo gihugu cya Ghana kwakira abo bantu ntayo akomeje kuba ibanga.

Ikizwi gusa nk’uko ba nyir’ubwite babivuga, ni uko bazahabwa ibyangombwa ndetse bakaba bashobora kubona akazi.

Dr Bizimungu ni impuguke mu buvuzi bw’abantu, naho Nsabimana ni impuguke mu by’ubuhinzi.

Ikibazo cyo kwakira abarekuwe n’uru rukiko rw’umuryango w’abibumbye cyakomeje kuba ingorabihizi, ibihugu byabangira kubakira, biturutse ahanini ngo kudashaka kwiteranya na Leta y’u Rwanda.

Yewe hari n’ababitsindiye mu nkiko zo hejuru bashaka gusanga imiryango yabo aho ituye, ariko za Leta z’ibyo bihugu ziranga.

Nyuma y’abo babiri babonye igihugu kibakira, ubu hasigaye 11 batarabona ababakira, barimo 6 bahanaguweho icyaha, na batanu barangije ibihano bahawe.

Umaze igihe kirekire muri bose, ni Ntagerura Andreya wahoze ari ministri wo gutwara ibintu n’abantu, umaze imyaka irenga 12 ahanaguwe icyaha.

Muri MICT bavuga ko bakomeje gushakakisha ukuntu haboneka ibihugu bibabakira, nubwo bamwe muri abo bantu bavuga ko babona MICT nta mwete ibishyiramo.

Bamwe muribo nanone baravuga ko bizera ko iyi nzira Ghana ifunguye, itajemo rushorera, ishobora gufungura n’izindi mu bindi bihugu, byaba ibya Afrika cyangwa hanze ya Afrika.

BBC Gahuza Miryango