Goma-Rubavu: humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu

Mu karere ka Rubavu ku mupaka uhuza u Rwanda na Republika ya Demokarasi ya Kongo humvikanye amasasu menshi ku mugoroba wo kuwa Gatanu.

Aya masasu yumvikaniye ku mupaka munini uhuza Repubulika ya demokarasi ya Kongo uzwi nka “Grande Barriere” aho yavugaga umusubirizo bisa n’aho hari abarasanaga abandi na bo bakungamo.

Aya masasu akimara kumvikana twabonye imodoka z’igisirikare cy’u Rwanda zicicikanira mu mujyi wa Rubavu. Izindi nazo zigana ku mupaka muto n’umunini bihuza umujyi wa Rubavu n’uwa Goma.

Abaturage bo mu mu mujyi wa Rubavu baganiriye n’Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru barasaba leta y’u Rwanda gukaza umutekano wabo. Kugeza ubu, urujya n’uruza rwagabanutse bitewe n’impungenge z’umutekano wabo bafite. Ibi bigaragazwa kandi n’uko mu masaha ya nimugoroba twasanze nta baturage bakora ubucuruzi cyane bambukiranya umupaka bakiri mu mihanda nk’uko bisanzwe.

N’ubwo Ijwi ry’Amerika itabashije kumenya abarasanye abo ari bo amakuru atugeraho ni uko habayeho ukurusana hagati y’ibisirikare bya Kongo n’u Rwanda.

Abaturage baturiye umujyi wa Rubavu kandi ni bo bamaze iminsi bagirwaho ingaruka n’ingaruka z’agatotsi k’umubano w’u Rwanda na Kongo bikomeje kugaragara. Aho mu kwezi gushize na none hafi y’umujyi wa Rubavu ni ho indege ya gisirikare ya Republika ya Demokarasi ya Kongo yarasiwe n’igisirikare cy’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye kuri uyu wa Gatatu n’abanyamakuru, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yasabye abaturarwanda kuryama bagasinzira kuko umutekano wabo urinzwe.

VOA