Green Party ni ishyaka ryashinzwe na Perezida Kagame: Lt Gen Kayumba Nyamwasa

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Werurwe 2016, i Arusha muri Tanzaniya mu rukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu hatangiye urubanza Lt Gen Kayumba Nyamwasa n’abandi nka Stanley Safari barezemo Leta y’u Rwanda.

Nk’uko bigaragara mu incamake y’ikirego cya Lt Gen Kayumba Nyamwasa ngo yamaganye ihindurwa ry’itegeko nshinga ry’u Rwanda kugira ngo Perezida Kagame ashobore kongera kwiyamamaza ku nshuro ya 3.

Kuri Lt Gen Kayumba Nyamwasa ngo uburyo ihindurwa ry’itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 101 byakozwe ngo byarimo iterabwoba ndetse ngo nta n’umucamanza wari kuburizamo ihindurwa ry’iyo ngingo kubera ko ngo ubutabera bw’u Rwanda ngo butigenga kandi abacamanza hafi ya bose bakaba ari abarwanashyaka b’ishyaka FPR riri ku butegetsi.

Avuga ku bijyanye n’abarwanije ihindurwa ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda, Lt Gen Kayumba Nyamwasa avuga ko ishyaka Green Party riyobowe na Frank Habineza ndetse watangaje ko aziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo muri Kanama 2017, ngo iryo shyaka ryashinzwe na Perezida Kagame mu rwego rwo kujijisha no kwiyerurutsa ngo yerekane ko hari abatavuga rumwe nawe mu gihugu kandi bagaragaza ibitekerezo byabo mu bwisanzure ntibabizire!

Leta y’u Rwanda iraregwa :

  • Kutubahiriza ingingo ya 13, 19, 21 na 22 z’amahame nyafurika ku bureganzira bw’ikiremwamuntu n’abaturage.
  • Kutubahiriza ingingo ya 23 y’amahame nyafurika ku bijyanye na demokarasi, amatora n’imiyoborere.
  • Kutubahiriza ingingo ya 6 (d) y’amasezerano agenga umuryango w’ibihugu bigize umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (East African Community)
  • Kutubahiriza ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda yo yavuze ko bamwe mu batanze ikirego batakagombye guhabwa ijambo muri urwo rukiko. Ngo nka Lt Gen Kayumba Nyamwasa na Stanley Safari ngo bakatiwe badahari n’inkiko z’u Rwanda kubera Genocide n’ibindi byaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu ngo uretse n’ibyo ngo bashyiriweho inyandiko mpuzamahanga zo kubata muri yombi.

U Rwanda mu mwaka ushize wa 2016 rwikuye mu masezerano rwari rwasinyanye n’Urukiko Nyafurika rw’Uburengnzira bwa Muntu n’Abaturage yavugaga ko Umunyarwanda ku giti cye cyangwa itsinda ry’Abanyarwanda bashobora gutangamo ikirego kijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Guverinoma y’u Rwanda kandi ishinja abaterankunga b’uru rukiko ari bo Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), ikigo cy’ubufatanye mu bya tekiniki cy’Abadage (GTZ) ndetse n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu (FIDH), kuba barahaye ruswa umwanditsi ndetse n’abacamanza b’uru rukiko ngo bakire ikirego cya Ingabire Victoire nawe wari wareze u Rwanda muri uru rukiko aho kuri uyu wa 22 Werurwe 2017 urubanza rwe rwari ruteganyijwe Leta y’u Rwanda ikanga kurwitabira.

Ntabwo ari Lt Gen Kayumba Nyamwasa wenyine wareze Leta y’u Rwanda muri uru rukiko kuko hari n’abandi banyarwanda bayireze nka:

Victoire Ingabire

Kennedy Gihana ari kumwe n’abandi bantu

Rutabingwa Chrysanthe

Laurent Munyandilikirwa

U Rwanda kandi rushinja uru Rukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu n’Abaturage kugerageza guharabika u Rwanda ku kijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu .

 Frank Steven Ruta