Green Party ntishyigikiye ko itegeko nshinga ryahindurwa ngo umukuru w’igihugu atorwe mu biringo birenze 2

    Ishyaka Green Party ryo mu Rwanda,ryakoze inama ya “bureau politique” ryemeza ko ridashyigikiye ko itegeko nshinga ry’u Rwanda ryahindurwa kugira umukuru w’igihugu atorwe mu biringo birenze 2.

    Impamvu ngo nuko ishyaka ryabo rishyigikiye umuco wo kwubahiriza amategeko ariho ( itegeko nshinga ) kuko mbere hashyizweho imyaka 7 kubera impamvu.

    Green Party isanga iyo ugereranije n’ibindi bihugu usanga byo biha ikiringo umukuru w’igihugu cy’imyaka 5, bigatuma umukuru w’u Rwanda iyo ategetse inshuro 2 aba ategetse hafi nk’inshuro 3 ugereranije n’ahandi.

    Umuyobozi wa Green Party, Frank Habineza yabwiye BBC ko umukuru w’igihugu uriho ubu yaha amahirwe abanyarwanda yo kubona haba isimburana ry’ubutegetsi mu mahoro, ngo kuko bitigeze bibaho mu gihe cyashize guhera ku ngoma ya Cyami.

    Frank Habineza avuga ko Prezida Kagame yivugiye ubwe ko atifuza kongera kwitoza kandi ko abuze umusimbura yaba yananiwe kuyobora abantu neza.

    Hari amashyaka PDI, PS Imberakuri na PSP amaze gusaba ko icyo kiringo cy’umukuru w’igihugu cyavanwa mw’itegeko nshinga kugirango Prezida Kagame ashobore kuzitoza mu mwaka w’i 2017.

    Green Party ariko iravuga ko imaze gusaba icyegera cy’umukuru w’inteko kwamagana icyo cyifuzo.

    Frank Habineza avuga ko igihugu kigomba gushingira ku nzego aho gushingira k’umuntu.

    BBC