Gutabariza abasilikare barokotse igitero cya Busasamana.

Bimwe mu bikoresho Ingabo za RDF zatswe mu gitero cya Busasamana

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Hari tariki ya 9 Ukuboza 2018,  Ubwo abarwanyi bitwaje ibirwanisho bagabaga igitero ku basilikari  bari bafite ibirindiro mu murenge wa Busamana mu karere ka Rubavu intara y’uburengerazuba bw’u Rwanda. Ku munsi wakurikiyeho inzego za gisilikari ndetse n’iza gicivile zagerageje uko zishoboye kugira ngo umubare w’abasilikari baguye muri kiriya gitero utamenyekana. Ariko ibi byabaye iby’ubusa kuko mu minsi yakurikiyeho hagaragajwe imyenda, ibirwanisho byasahuwe ndetse n’imyirondoro ya bamwe mu basilkari baguye muri iki gitero. Uwahaye amakuru The Rwandan akaba ahamya ko abaguye muri kiriya gitero bagera kuri cumi na batanu  n’inkomere icyenda.

Abarokotse kiriya gitero bafunzwe nabi cyane!

Ubwo inkuru y’icyo gitero yageraga ku bayobozi bakuru b’ingabo ndetse na Paul Kagame ubwe, umujinya w’umuranduranzuzi warabasaze maze bategeka y’uko abasilikari barokotse icyo gitero bose bajyanwa gufungwa kuko bakojeje isoni igihugu gisanzwe kizwiho imbaraga mu bya gisilikari tutibagiwe n’imvugo ikunzwe kugarukwaho kenshi n’abayobozi igira iti :”U Rwanda ruratera, ariko ntiruterwa”.

Nk’uko uwahaye amakuru The Rwandan yakomeje abivuga , ngo iyi kompanyi y’abasilikari (itsinda) ryarasiwe Busamana ngo ahanini ryari riyobowe n’abasilikari badafite ubunararibonye mu ntambara bitewe n’uko ngo ari intoranwa z’abatutsi baba barafashwe bagashyirwa mu gisilikari barangije amashuri yisumbuye, hanyuma bagasoza amasomo bahita bahabwa ipeti rya lieutenant cyangwa sous-lieutenant. Ngo ibi byagize ingaruka zikomeye ubwo baterwaga kuko abo bitwa ko ari bo bayobozi bahiye ubwoba bagata urugamba maze abatoya bakabura ubaha amabwiriza y’uko bagomba guhangana n’umwanzi. 

Amakuru akomeza avuga ko ubwo iyi nkuru yageraga kuri General  Nyamvumba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, ngo yaba yararakaye cyane ndetse agahita ategeka ko abo barokotse bose haba abirutse n’abatirutse bajyanwa gufungirwa muri ya magereza aba ikuzimu asanzwe afungirwamo abakoze amakosa akomeye mu bya gisilikari  bitewe n’uko bitumvikana uburyo umwanzi abatera akabaka ibikoresho, akica abasilikari ndetse akagerekaho no kwambura imirambo ibyangombwa.

Ngibyo muri make ibya Paul Kagame n’igisilikari cye aho batemera ko na nyina w’undi abyara umuhungu kandi bakirengagiza umugani uvuga ngo :”Umwana ujya iwabo ntawe umutangira