GUTABARIZA IMFUNGWA ZA GEREZA YA MPANGA

ITANGAZO RY’ISHYAKA PDP-IMANZI RIGENEWE ABANYAMAKURU

Ishyaka PDP-IMANZI riramagana bikomeye ubuyobozi bwa gereza ya Mpanga bukomeje kubangamira abagorogwa bunyonga mu buryo budasobanutse, amabaruwa bandikira inzego za Leta zinyuranye mu rwego rwo gusaba kurenganurwa.

Ku itariki ya 03/10/2012, abagorogwa makumyabiri na batatu (23) bishyize hamwe bandikira Perezida w’Umutwe wa Sena na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, basaba ko ingingo ya 10 y’Itegeko Ngenga n°.04/2012/OL ryo ku wa 15/06/2012 rikuraho inkiko Gacaca rikanagena uburyo bwo gukemura ibibazo byari mu bubasha bwazo ihindurwa kuko basanga inyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04/06/2003 rivuga uburinganire bw’abanyarwanda imbere y’amategeko. Iyo ngingo yerekeye Isubirishamo ingingo nshya ry’urubanza rwaciwe n’Urukiko Gacaca.

Iyo baruwa yagegejwe ku buyobozi bwa gereza ku itariki ya 03/10/2012, ariko kugeza ubu, ubwo buyobozi bwimanye uburenganzira (sous couvert) bwo kuyishyikiriza abo yandikiwe.

Ku itariki ya 31/10/2012, na none abagororwa makumyabiri na batandatu (26) barisuganyije bandikira Perezida wa Sena na Perezida w’umutwe w’abadepite, noneho basaba ihindurwa ry’Itegeko Ngenga N° 03/2012/OL ryo kuwa 13/06/2012 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga mu ngingo ya 59 n’igika cya 2 cy’ingingo ya 86 kuko basanga izo ngingo zinyuranye n’Itegeko Nshinga. Ingingo ya 59 yerekeye ku kudasubirishamo ingingo nshya urubanza rwaciwe burundu hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga anyuranyije n’Itegeko Nshinga cyangwa ku itegeko ryavanyweho naho ingingo ya 86 yerekeye isubirwamo ry’imanza ku mpamvu z’akarengane zaciwe ku rwego rwa nyuma mbere y’uko iri tegeko ngenga ritangazwa.

Iyo baruwa nayo yaranyonzwe kugeza uyu munsi. Ubuyobozi bwa gereza bwimanye uburenganzira (sous couvert) bwo kuyishyikiriza abo yandikiwe. Nyamara hagati aho, umushinga w’itegeko ugamije kuvugurura itegeko ngenga n° 03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’urukiko rw’ikirenga wagejejwe mu Nteko Nshingamategeko. Kuki ibitekerezo by’abagororwa byahabwa akato mu mpaka zigibwa kuri ryo tegeko?

Mbere yayo mabaruwa yombi Bwana MUBERUKA Pascal, Umunyamategeko kandi akaba n’umwe mu bagororwa banditse aya mabaruwa, yari yagerageje kurega Leta y’u Rwanda, asaba urukiko rw’ikirenga gukura mu itegeko ngenga n°04/2012/OL ryavuzwe haruguru ingingo ya 10, igika cya 1, icya 2 n’icya 3. Umwanzuro w’ayo mabaruwa ugaragaza neza ukuntu iri tegeko ngenga rinyuranyije n’Itegeko Nshinga. Ubuyobozi bwa gereza, bwimanye uburenganzira bwo kuwushyikiriza urukiko rw’ikirenga wari ugenewe. Icyo kirego kiri mu buyobozi bw’iyo gereza kuva tariki ya 01/08/2012 kugeza ubu.

Nyamara ku itariki ya 17/09/2012 ubwo intumwa y’urukiko rw’ikirenga yari yasuye gereza ya Mpanga igahura n’abagororwa bayigejejeho ibibazo binyuranye, ahanini bijyanye n’icyifuzo cyo gusubirishamo imanza zabo, iyo ntumwa yari yabagiriye inama yo kwandikira Inteko Nshingamategeko bakayisaba guhindura iryo tegeko.

Ku itariki ya 08/11/2012, Komisiyo iyobowe na Bwana BARINDA Anastase, intumwa ya Minisitiri w’ubutabera, yasuye gereza ya Mpanga. Iyo Komisiyo yahuye n’imbaga y’abagororwa bari bishimiye kuyigezaho ibibazo bafite mu rwego rw’ubucamanza, cyane cyane birebana n’inkiko Gacaca. Abagororwa bababajwe cyane n’imyitwarire ya komisiyo, cyane cyane amagambo batangarijwe na Bwana BARINDA Anastase agira ati: “Murarushywa n’ubusa, nimwemere mwakire ibihano mwakatiwe, kwishyira hamwe kwanyu mwandika amabaruwa sibyo bizabakemurira ibibazo, njye sinazanywe aha no kubaha ubutumwa ngo munkomere amashyi”.

Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba ubuyobozi bwa gereza ya Mpanga kwisubiraho bukubahiriza uburenganzira bw’abagorogwa. Rirasaba guverinoma y’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga guhagurukira icyo kibazo bidatinze kandi n’imiryango inyuranye yita ku burenganzira bw’ikiremwa muntu igahagurikira kurengera abagorogwa bafungiwe muri gereza ya Mpanga kuko nabo ari Abanyarwanda bityo nabo bakemererwa guharanira uburenganzira bwabo.

Bikorewe Nederweert mu Buholande, tariki 20 /11/2012.

Mu izina rya PDP-IMANZI
Gérard Karangwa Semushi
Visi-Perezida.