GUTANGIZA KU MUGARAGARO UMUTWE W’INGABO WA FORCE IMPARTIALE POUR L’AVENIR DU RWANDA (FIAR)

Karehe, 13/03/2020

                                                                                           Ref 001/SE/2020

GUTANGIZA KU MUGARAGARO UMUTWE W’INGABO WA FORCE IMPARTIALE POUR L’AVENIR DU RWANDA (FIAR)

Twebwe  urubyiruko rw’ u Rwanda rubarizwa mu bice byose by’igihugu, mu bihugu bigize akarere u Rwanda ruherereyemo ndetse no mumpande zose z’isi muri rusange.

Tumaze kwitegereza uko igihugu cyacu kiyobowe kugeza ubu, mu karengane ndengakamere gashingiye ku kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, ku kutabahiriza amahame ya demokarasi, ivangura moko rishingiye kuri politike ya <<Ndumunyarwanda>> igamije gusiga icyasha ubwoko bw’abahutu kugeza no kuwavutse none, kwibasira no kwica urusorongo abacitse ku icumu rya jenocide yakorewe abatutsi babeshyerwa gutegura ibikorwa by’iterabwoba, gukurikira impunzi z’abanyarwanda mubihugu byazakiriye zikicirwayo, kwibasira no guhohotera bikabije abagaragaje ubushake bwo guhatanira umwanya w’ umukuru w’ igihugu, gufunga urubuga rwa politiki n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, gusahura umutungo wa rubanda maze ukiharirwa n’agatsiko k’abantu bake mugihe abandi bicwa n’inzara.

Tumaze kubona ko umubare munini w’urubyiruko rw’u Rwanda ndetse n’uw’abanyarwanda muri rusange ukomeje kwibasirwa n’icyorezo cy’ubukene kubera ikimenyane mu itangwa ry’imirimo.

Tumaze kubona ko FPR yimitse politiki ya capitalisme aho ibyiza by’igihugu byose byiharirwa n’agatsiko k’abakire ndetse n’abanyamahanga maze rubanda rugufi bakabura uburenganzira bwose muri gakondo yabo.

Tumaze kumva ikwirakwizwa ry’urwango mu rubyiruko rw’u Rwanda riherutse gukorwa n’ umujyanama w’umukuru w’igihugu général James KABAREBE aho abasore n’inkumi bacitse ku icumu rya jenocide bashishikarizwa kwanga urunuka no gutegura ibitero ku rubyiruko rw’impunzi z’abanyarwanda baba mubihugu by’amajyepfo ya Afrika n’ahandi.

Tumaze kubona ko mu Rwanda harangwa n’ibura ry’ubutabera nyakuri.

Tumaze kubona ko abanyarwanda b’inzirakarengane bakomeje kwibasirwa n’iyicwa rya hato na hato, iburirwa irengero ndetse n’iyicwa rubozo.

Tumaze kubona ko ingoma ya FPR inkotanyi idashishikajwe n’ubumwe, ubwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda, aho inzego hafi ya zose z’ubutegetsi zihagurukira kurwanya abantu basakaza ubutumwa bw’amahoro n’imibanire myiza y’abanyarwanda kugeza n’aho bavutswa ubuzima babanje kwicwa urubozo, aha twatanga urugero kubugome buherutse gukorerwa intwari y’ inzirakarengane KIZITO MIHIGO.

Twarasuzumye dusanga tudakwiriye gukomeza kurebera kandi abantu bashirira ku icumu, niyo mpamvu twiyemeje gushinga umutwe w’ingabo witwa FORCE IMPARTIALE POUR L’AVENIR DU RWANDA. FIAR  mu magambo ahinnye.

Uyu mutwe w’ingabo uhuje Abanyarwanda b’ingeri zose, abahutu, abatutsi, abatwa, bafite inkomoko muturere twose tw’u Rwanda.

ICYEREKEZO cyacu kirangwa no kwemera impinduka zishingiye ku ngengabitekerezo y’imibanire myiza na demokarasi hagamijwe kugira ngo tugere ku mpinduramatwara nyakuri kandi irambye.

Twiyemeje gushakira hamwe n’abandi ibisubizo birambye by’ibibazo igihugu cyacu cyashyizwemo n’imiyoborere mibi ya leta y’igitugu ya FPR inkotanyi, ibyo tuzabigeraho tumaze gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu hanyuma tugafatanya n’abandi gushyiraho inzego zihamye zibereye bene kanyarwanda bose.

Niyo mpamvu dutangarije abanyarwanda ko dushyigikiye ubufatanye hagati y’imitwe y’ingabo n’amashyaka atavuga rumwe na FPR, abantu kugiti cyabo ndetse n’amashyirahamwe ya société civile agamije gutabariza abanyarwanda.

Turasaba kandi duhamagariye abanyarwanda bose babangamiwe n’igitugu cya FPR n’abambari bayo ndetse n’urugomo bakomeje gukorera rubanda rwa giseseka tutirengagije n’abanyamahanga ; guhaguruka bakadutera ingabo mu bitugu tugahuza imbaraga n’ibikorwa bityo tubashe gusezerera ubutegetsi bwa FPR itaramarira ku icumu abanyarwanda.

Twe dusanga aho kumenera amaraso yawe imahanga wayamenera igihugu cyawe maze ukandikwa mubitabo by’intwari.

TURASABA BY’UMWIHARIKO :

  1. Imitwe ya gisirikare yiyemeje gufata intwaro,  kugira imikoranire ya hafi na hafi hagati yayo kuko aribwo buryo bwonyine buzatuma tubasha guhangana n’umwanzi duhuriyeho twese.
  2. Amashyaka ya politike na société civile batavuga rumwe na FPR, kongera imbaraga munzira mwahisemo, tunabibutsa ko aho bigeze mukwiye gushyigikira n’abiyemeje urugamba rw’umuheto bikunganira inzira mwahisemo.   Mwabonyeko izindi nzira zananiranye.
  3. Turashishikariza abasore n’inkumi, abagore, abagabo, n’undi wese wifuza impinduramatwara yihuse kutwegera  tugafatanya urugamba tugasezerera ingoma ya FPR
  4. Abanyarwanda bari hanze kudufasha gukora ubuvugizi no kuduhagararira aho baherereye hose. Abari mu gihugu nabo cyane abari mu kaga ko baturya urwara tukabaha ubufasha bagahunga bataricwa na FPR

Turangije tubifuriza kugira ubufatanye, uburinganire no kwishyira ukizana kuri buri wese kuko aribyo byonyine bizageza umunyarwanda aheza yifuza .

Murakoze murakarama.

  1. Président :  Major  BAMASO J.Bosco
  2. Sécretaire Exécutif : Captain NIYIGENA Gabriel
  3. Commissaire de service de Documentation : Lt. RWEMA J.Damascene
  4. Commissaire chargé de Diplomatie :  NIKUZE Jeanne
  5. Commissaire chargé de Finance et Logistique : Lt. NKUNDUKURI Andre
  6. Commissaire chargé des Opérations et Formations : Lt .MUGIRANEZA Louis
  7. Commissaire chargé de relation civile-miltaire :  MUTONIWABO  S.Leah

Bikorewe  i Karehe, Sud Kivu

Captain NIYIGENA Gabriel

S.E

3 COMMENTS

  1. Ariko twumvikane, ntabwo wavuga ko ushinze umutwe wa gisirikare wirukira gutanga amatangazo nkaho ari ko kurwana, ubu namwe muraje muturundeho amatangazo gusa! Dushaka ibikorwa iby’amagambo mubirekere inyenzi! Ubundi itangazo z’umutwe w’ingabo ritangwa nibura umaze kugira aho ufata ufite icyo uvugiraho, none ubu uricara uti nshinze umutwe nta n’igikorwa na kimwe uragaragaza!!! Muve muby’amatangazo mukore, murebe ko muzabura ababajya inyuma! Umutwe wa gisoda utangira bucece abantu bakabwirwa mu ibanga rikomeye, hanyuma mugatungura umwanzi “element of surprise”. Naho mwebwe ndabona mugiye no kutubwira gahunda y’ibitero byanyu hano (niba bihari). Wabona ari n’inyenzi ziri kuyobya uburari nta wamenya.

  2. Uyu mutwe ushingiye kukuvana abantu mugihugu siwo???
    Ese mwe munzego zanyu mwagiye mushyiraho imyanya igenewe amoko??
    Ese mufite gahunda ihamye itandukaniye hehe na fpr?
    Rpf niba muyirega kwica aho mwe iyo miheto mufora ivamo imigati??

Comments are closed.