Guverineri yatawe muri yombi nyuma yo guhagarikwa ku kazi

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ruvuga ko ku wa gatatu rwataye muri yombi uwari umukuru w’intara y’uburasirazuba, nyuma yuko ahagaritswe kuri uwo mwanya.

Mbere yaho ku wa gatatu, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Édouard Ngirente, yari yasohoye itangazo mu izina rya Perezida Paul Kagame, avuga ko Emmanuel Gasana “yahagaritswe ku mirimo nka Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba kubera ibibazo biri gukorwaho iperereza”.

Gasana yari Guverineri w’intara y’uburasirazuba kuva mu mwaka wa 2021.

Umuvugizi wa RIB Thierry Murangira yabwiye Radio Rwanda ko Gasana yafunzwe ashinjwa gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Murangira nta makuru arenzeho yatangaje, ariko yavuze ko iperereza rikomeje. Yavuze ko hari hashize igihe Gasana akorwaho iperereza.

Gasana ni umwe mu bapolisi bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru muri Nzeri (9) uyu mwaka.

Yabaye umukuru wa polisi y’u Rwanda kuva mu 2009 kugeza mu 2018, asezererwa ageze ku ipeti rya Commissioner General of Police (CGP). Mbere yaho yabaye umusirikare wo ku rwego rwo hejuru mu ngabo z’u Rwanda.

Kuva mu Kwakira (10) mu 2018, yabaye Guverineri w’intara y’amajyepfo.

Si ubwa mbere Gasana ahagaritswe ku mirimo. Muri Gicurasi (5) mu 2020, Gasana yari umwe muri ba guverineri babiri bari bahagaritswe ku mirimo na Perezida Kagame, kubera “ibyo bakurikiranweho” bitatangajwe icyo gihe.

Kuva muri Nyakanga (7) uwo mwaka, yasimbuwe na Alice Kayitesi nka Guverineri w’intara y’amajyepfo, we agirwa Guverineri w’intara y’uburasirazuba kuva muri Werurwe (3) mu 2021, ari na wo mwanya yari ariho kugeza ku wa gatatu.

BBC