Habaye itekinika ku bimenyetso by'urupfu rwa Col Patrick Karegeya?

Col Patrick Karegeya

Igipolisi cy’Afrika y’Epfo cyataye muri yombi umwe bakozi bacyo kimurega kurya ruswa, akagerageza cyangwa agatekinika ibimenyetso mu maperereza ku byaha bikomeye. Muri ayo madosiye yakorwagaho iperereza harimo iy’urupfu rwa Col Patrick Karegeya.

Ku muryango wa Patrick Karegeya wari utegereje ubutabera, inkuru y’ifatwa ry’uyu mupolisi yabaye nko gutoneka inkovu.

Nyuma y’ifatwa ry’uyu mupolisi, igipolisi cy’Afrika y’Epfo gisa nk’icyamwaye kikaba kigerageza kwisobanura kivuga ko uwo mupolisi wafashwe yari umuhanga mu gukusanya ibimenyetso bisigwa n’intoki (empreintes digitales) akazi ke kakaba kari ukujya aho icyaha cyakorewe kugira ngo afate ibimenyetso by’ahakozwe n’intoki akabishyikiriza abandi bapolisi bashinzwe iperereza. Ariko uyu mupolisi wafashwe siko yabigenje, kuko raporo yakoze ku bimenyetso yashoboye gukusanya ahiciwe Col Karegeya yari akibifite mu biro bye nyuma y’amezi 14 nyakwigendera yishwe! Hakaba hibazwa impamvu atatanze ibyo bimenyetso, ibi bikaba ari byo abakora iperereza kuri uyu mupolisi ngo bagiye kwibandaho.

Polisi y’Afrika y’Epfo ngo isanga iri fatwa ry’uyu mupolisi ari ikintu cyiza kuri dosiye y’urupfu rwa Col Karegeya kuko noneho abakora iperereza bagiye kubona ibimenyetso batari bahawe maze iperereza rigakomeza. Ariko umuntu yakwibaza niba ibyo bimenyetso byuzuye cyangwa uyu mupolisi hari icyo yabihinduyeho.

Uyu mupolisi yafashwe kubera iyindi dosiye, mu iperereza biza kugaragara ko yashatse guhisha ibimenyetso bya dosiye ya Col Karegeya, ibimenyetso bisigwa n’intoki bikaba ari ikintu gikomeye gishobora kwifashishwa mu iperereza.

Umuvugizi wa Polisi y’Afrika y’Epfo avuga ko abakora iperereza ku iyicwa rya Col Karegeya bagaragaje kenshi ko raporo ku bimenyetso bisigwa n’intoki yaburaga, bakabona atari ibintu bisanzwe, bakaba barakomeje kubaza icyo kibazo inshuro nyinshi ariko umupolisi wafashe ibyo bimenyetso yakomeje kwijijisha agashaka impamvu z’urwitwazo zo kudatanga raporo ku bimenyetso.

Umuvugizi wa Polisi y’Afrika y’Epfo asoza avuga ko icya ngombwa ari uko uwo mupolisi yatawe muri yombi akaba agiye gukurikiranwa ibimenyetso yari yahishe bikaba bigiye gushyikirizwa abakora iperereza.

Umuntu akaba yakwibaza uwaba afite inyungu mu gutinza iperereza ku buryo yaba yarapfumbatije uriya mupolisi ka bitugukwaha.

Ku ruhande rw’umuryango wa Col Karegeya impungenge zivanze n’uburakari ni byose bakaba babona amezi 14 bamaze bategereje ari menshi, kuri uwo muryango ngo ikibazo ntabwo kiri ku bushake buke bw’abayobozi b’Afrika y’Epfo ngo igiteye impungenge n’ingufu zindi zitagaragara ziri muri iyi dosiye zishaka gusa nk’izitambamira ishirwa hanze ry’ukuri nk’uko byatangajwe na Bwana David Batenga, umwe mu bagize umuryango wa Nyakwigendera.

The Rwandan

26.02.2015

[email protected]