Habumuremyi Wigeze Kuba Ministre w’Intebe Yakatiwe imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 890

Umucamanza mu rukiko rw’ibanze mu Rwanda yahamije Bwana Pierre Damien Habumuremyi icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye amuhanisha gufungwa imyaka itatu muri gereza no gutanga ihazabu ya miliyoni zisaga 890. Umucamanza yavuze ko uyu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yakoze icyo cyaha abizi.

Mbere yo gusoma icyemezo ku rubanza ruregwamo Bwana Pierre Damien Habumuremyi umucamanza yatangiye yibutsa imiterere y’ibirego byo gutanga sheki zitazigamiye n’ubuhemu biregwa uyu mugabo wigeze kubaho minisitiri w’intebe mu Rwanda. Bwana Habumuremyi yagaragaraga mu buryo bw’ikoranabuhanga ari mu mpuzankano y’iroza iranga abagororwa yicaye muri gereza ya Nyarugenge iri I Mageragere.

Aregwa ko mu 2019 yatanze amasheki atazigamiye ku bantu batandukanye mu nyungu z’ishuri rikuru Christian University of Rwanda yashinze akanarihagararira mu rwego rw’amategeko.

We n’ubwunganizi baburana bavuga ko ibirego byose nta shingiro bifite kuko basanga nta byaha yakoze. Bavuga ko ibyakozwe byose hagati ya Habumuremyi n’abamurega barimo Charles Nkurunziza bishingiye ku masezerano y’ubwumvikane aho kuba uburiganya.

Abo bamurega ko mu bihe bitandukanye yagiye abaha za sheki bagera ku mabanki bagasanga zitazigamiye. Uregwa n’ubwunganizi bakavuga ko ibirego Bwana Habumuremyi yagombye kuba aburanishwa mu manza mbonezamubano aho kuba imanza z’inshinjabyaha.

Hari Sheki Habumuremyi aregwa ko yatanze ku giti cye n’izatanzwe akazishyiraho imikono mu izina rya Kaminuza Christian University of Rwanda. Nk’aho aregwa ko mu 2019 ku giti cye yahaye uwitwa Albert Musengimana Sheki ya miliyoni 75 ageze kuri banki abura amafaranga.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu mvugo ze abazwa n’inzego zibishinzwe Habumuremyi yiyemereye ko izo sheki yazitanze zitazigamiye. Mu isesengura ry’umucamanza avuga ko ibyo yakoze ari ibikorwa ubwabyo bibujijwe mu rwego rw’amategeko.

Ku kuba abamwunganira bavuga ko ikirego gishingiye ku masezerano y’abamurega ubushinjacyaha bwo buvuga ko nta shingiro gifite kuko bidakuraho ko hari ibyaha byakozwe mu iyubahirizwa ry’ayo masezerano. Ibi urukiko rukavuga ko nta shingiro biufite. Ubwunganizi bukavuga ko Habumuremyi atagombye kuba akurikiranwa kuko ibyo yakoze bitari ku giti cye. Mu isesengura ry’urukiko ruvuga ko uburyozwacyaha bw’ikigo cy’ubucuruzi cyigenga gifite ubuzima gatozi budakuraho uburyozwacyaha bw’abagihagarariye.

Habumuremyi ngo yabajijwe inshuro enye mu nzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha kandi ngo ibyo yasubizaga bigaragaza ko yasubizaga ku giti cye nk’uko urukiko rubivuga. Rushingiye ku mategeko rwavuze ko rwavuze ko amasezerano Jean Bosco Ngabonziza yagiranye na Christian University yo kuyigemerira za mudasobwa 20 zifite agaciro ka miliyoni zisaga 12 agatanga ingwate ya miyoni 10 atayahaye Habumuremyi ku giti cye.

Urukiko ruvuga ko ubushinjacyaha butagaragaza aho uregwa ahurira n’ayo mafaranga n’uburyo buvuga ko yayarigishije. Ruvuga kandi ko iri shuli ryavukijwe uburenganzira bwo gukorwaho iperereza ubwaryo . Ku cyaha cy’ubuhemu urukiko rwanzuye ko kidahama Habumuremyi.

Gusa ku cyaha cyo gutanga za sheki zitazigamiye ho urukiko ruvuga ko Habumuremyi yazishyizeho imikono; bityo ko bihagije ko byashingirwaho kuko uregwa atabasha kuzivuguruza. Abazwa ngo ntiyazihakanye kandi na za banki zemeje ko konti za Habumuremyi zitariho amafaranga. Urukiko rukavuga ko no kwiyemerera icyaha k’uregwa kwashingirwaho. Ni mu gihe ubwunganizi buvuga ko nta mugambi yagize wo kugikora ariko mu isesengura ry’urukiko rugasanga bitari ukuri.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uregwa gufungwa imyaka itanu no gucibwa ihazabu ya miliyoni zisaga 892 z’amafaranga ku cyaha cyo gutanga sheik zitazigamiye.

Ariko uregwa n’ubwunganizi bwari bwatakambiye urukiko ko igihe yahamwa n’ibyaha habaho kumusubikira ibihano maze akabona akajya kwivuza zimwe mu ndwara zikomeye zirimo n’umutima. Urukiko rwisunze ingingo z’amategeko n’imvugo z’abahanga zivuga ko gusubikirwa bireba umuntu uba atarakatiwe n’inkiko igihano kirengeje amezi atandatu y’igifungo.

Gusa ruvuga ko n’ubwo usaba gusubikirwa igihano yaba yujuje ibisabwa ntaho bitegeka umucamanza kumusubikira. Avuga ko byongeye Habumuremyi aburana ahakana ibyaha bigaragaza umugambi wo kubihunga bityo ko imyitwarire ye itamuha amahirwe yo kumusubikira igihano.

Ku kirebana n’ifatira ry’imitungo itimukanwa ndetse na za konti za banki zari zarafunzwe ho urukiko rwarasesenguye maze rwanzura ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Rwavuze ko ubushinjacyaha butagaragaza niba inkomoko y’iyo mitungo hari isano ifitanye n’ibyaha Habumuremyi aregwa. Yari yatakambiye urukiko ko gukomeza kumufatira imitungo ntaho bitaniye no “Kumuniga” kuko haba kuri we n’umuryango ngo byatangiye kubagiraho ingaruka.

Urukiko mu cyemezo cyarwo rwahamije Bwana Habumuremyi icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye maze rutegeka ko ahanishwa imyaka itatu y’igifungo. Rwamuciye kandi ihazabu ya miliyoni 892 nibihumbi 200 by’amafaranga. Rwategetse ko agomba guha miliyoni imwe bwana Charles Nkurunziza nk’indishyi z’akababaro mu gihe abandi ngo batagaragaza uburyo ibyo yabakoreye byabangirije. Urukiko rwanategetse ko ifatira ry’imitungo yose ya Habumuremyi rikurwaho kuko ngo ryakozwe binyuranyije n’amategeko.

Ako kanya Bwana Pierre Damien Habumuremyi ntiyahise ajuririra ibihano. Gusa bamwe mu bavandimwe bari mu rukiko bwabwiye Ijwi ry’Amerika ko bagiye kuvugana n’ubwunganizi bakazabona kujuririra ibihano. Isomwa ry’urubanza rirangiye Bwana Habumuremyi yagaragaye ku ikoranabuhanga apeperera abavandimwe be bari mu rukiko.

Uyu wigeze kubaho minisitiri w’intebe w’u Rwanda yafunzwe mu ntangiro z’ukwezi kwa Karindwi uyu mwaka. Yatawe muri yombi yari akuriye urwego rw’imidari impeta n’ishimwe by’igihugu . Mu bihe bye yakunze kugira imyanya ikomeye mu butegetsi bw’u Rwanda aho yanabayeho minisitiri w’uburezi.