Hafashwe ingamba zo guhangana n’ikibazo cyo guhagarikirwa inkunga

Inzego zitandukanye z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu zimaze igihe zisobanura ko uruhare rw’Abanyarwanda mu kunganira ingengo y’imari ya Leta rugiye kurushaho kuba runini nyuma y’aho amahanga atangarije ko azahagarika inkunga yageneraga u Rwanda.

Ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2012-2013 irarenga tiriyali imwe na miliyoni 375. Ubwo yatangizaga umunsi w’abasora muri uyu mwaka, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, John Rwangombwa, yatangaje ko uruhare rw’abikorera mu Rwanda ruzagera ku kigero cya 54%, kingana na miliyari zisaga 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri Rwangombwa yanatangaje ko hagiyeho ikigega kizajya gishyirwamo intwererano yo kunganira ingengo y’imari ya Leta cyitwa “Agaciro development fund”.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo yashimangiye ishyirwaho ryihuse ry’icyo kigega, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 07/08/2012.

Umukuru wa Sena yagize ati: “Tugiye kwihutisha cyane ishyirwaho rya ‘Fond de solidarite’, kuko na mbere y’uko abaterankunga batangaza ko bashobora guhagarika imfashanyo bageneraga u Rwanda, twari twabyemeranyijweho mu mwiherero w’ubushize ko icyo kigega kizajyaho.”

Abagize Inteko ishinga amategeko bongeraho ko hari itegeko risaba imisoro ibigo cyangwa imiryango inyuranye itari isanzwe isora, harimo na za kaminuza zose, zaba izigenga cyangwa iza Leta.

Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’akarere ka Burera kubaka amashuri yangijwe n’imyuzure, mu muganda usoza ukwezi gushize, Ministiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, nawe yasabye abaturage kurushaho gukora amasaha menshi cyane ku munsi, ndetse no kubyaza umusaruro mwinshi ibikorwa rusange nk’umuganda.

Indi gahunda ihoraho yo kunganira ingengo y’imari ya Leta iherutse gutangazwa n’umukuru w’Itorero ry’igihugu, Boniface Rucagu, ni uko buri munyeshuri urangije amashuri yisumbuye agomba kuzajya amara amezi arindwi ari umukorerabushake mu mirimo rusange inyuranye.

Minisitiri John Rwangombwa we arema agatima Abanyarwanda, aho avuga ko amahanga afite ibikabyo mu byo avuga kurusha gushyira mu bikorwa, kuko ngo inkunga yatangajwe ko ishobora guhagarikwa itagera no kuri 1/10 cy’ingengo y’imari.

Bimwe mu bihugu bitera inkunga u Rwanda bihamya ko bitayihagaritse nk’uko bivugwa, ahubwo ngo bishobora kuyikererezaho gato.

Ibihugu bivuga bityo birimo Ubuholandi. Ambasaderi wabwo mu Rwanda ushoje igihe, Frans Makken yatangaje ko igihugu cye kitahagaritse inkunga, ahubwo ko bagitegereje ibizava muri raporo ya nyuma y’Umuryango w’Abibumbye, izatangazwa mu kwezi k’ugushyingo, ku ruhare u Rwanda ruregwa mu ntambara ibera muri Kongo.

Simon Kamuzinzi

Source:Kigali today

3 COMMENTS

  1. Ihagarikw ry’imfashanyo niryo ryakozeho Mbingu wa mutarika muri Malawi reka turebe ko uyu ministre ngo w’intebe azategeka u Rwanda agenda kuri bicyclette! Bya bigo bya leta mwahombyaga kugirango mu byigurire kuri make umenya noneho bitagihombye noneho murabikeneye!

  2. urumva hano bigarutse kumuturage ko aboyobozi aribo baryaga izomfashanyo ayo bibye bayagaruye bakayashyira muricyokigega.

  3. Mu ngamba mufata muhere ku mishahara yanyu ejobundi mwongeje…ntibyumvikana ukuntu umuganga n’umuforomo babamanurira uduhimbazamusyi hanyuma indorerezi z’abadepite na zimwe mu ngirwa minisitiri zirimo n’ibisambo bikomeye zo zikongererwa! Ariko se sibo batora ayo mategeko, nako bayaha umugisha kuko gutora byo birakajya baba bahawe amabwiriza cyane cyane iyo ari ugutora amategeko yuzuyemo ubuginga ! President nawe agabanye zimwe mu ngendo yirirwamo zidafitiye akamaro igihugu muri rusange nko kujya kuzana iyo midari cg madamu we ajya gusenga ngo muri amerika da, yagiye Sainte-Famille agatumira n’abo bashuti be imana yumvira muri Serena kurusha ahandi ? ! Ka budget dufite ntikatwemerera kujya muri iro sesagura ritadufitiye akamaro ! Ikindi kandi gitwara akayabo ni amamiliyoni atakazwa muri izo neko zoherezwa ku isi hose zimaze iki uretse kujya kwica ? Igihugu cyacu cyavuye mu ntambara ubu dukeneye police yonyine na army abandi bose out nibabasezerere baze gupagasa nka buri munyarwanda nabo bishyure imisoro ntabwo tugikeneye abajya kwambura ubuzima abanyarwanda ngo kubera batumvikana na H.E Admiral general Rudasumbwa ! Police na Army bake beza barahagije ku mikoro dufite kandi bakora akazi kabo neza kandi bahembwa bigaragara ureke gutonesha Republican Guard yonyine n’izo maneko kuko ahanini zibereyeho umuntu umwe (akamana mu mana) apana inyungu z’umunyarwanda wese ! Presidential safety and security iraduhenda birenze urugero kurusha umutekano rusange w’igihugu…! nako Congo irishyura…
    1/10 cy’ingengo y’imari ni miliyari 130, ubwo muzi umubare w’abantu yakura mu bukene ? Ubu tugeze aho guhitamo : 1/ Gukomeza gusabota Congo tukabura imfashanyo(byo cash ihembwa za maneko izakomeza iboneka ariko imfashanyo z’amahanga zizabura noneho ya vision yacu 2020 ikendere). 2/ Kuva muri Congo burundu CNDP na M23 bakirwariza umusada bahawe urahagije, aha ho inkunga tuzakomeza tuzibone ntawahakana ko zifasha mu kubaka igihugu ariko Congo itagisahurwa umutekano wa Rudasumbwa n’abo bafitanye imihari uzajegajega kuko ibyo bihumbi by’intore ze bazabura budget…ihurizo rikomereye umukuru w’igihugu ufite abakunzi n’abanzi benshi !

Comments are closed.